• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 27 May 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

“Mwiyambure ishati y’ubugarasha mwambare iy’ubutore” aya ni amagambo Callixte Nsabimana yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ubwo basuraga bakanatemberezwa Gereza ya Nyarugenge ku munsi abagororwa bamwe bari bahawe impamyabushobozi nyuma yo kurangiza amahugurwa mu bumenyingiro.

Callixte Sankara yavuzeko babayeho neza muri Gereza ndetse ko n’abibeshya bakavuga ko aramutse afunguwe yasubira hanze barota ku manwa y’ihangu kuko aho kugirango asubire hanze yakwigumira muri gereza.

Yagarutse kandi ku bwoba buranga ababarizwa mu mitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda ko bagenda bububa, bakebaguzwa. Ibi abihuje na Paul Rusesabagina, kuko asaba Bishop Niyomwungeri kumuherekeza i Burundi yamusabye ko bahagurukira Dubai kuko ahandi cyane cyane muri Afurika yari gufatwa na InterPol kubera ibikorwa bye by’iterabwoba mu Rwanda.

Callixte yahishuye ko asigaye aryama agasinzira bitandukanye n’imyaka itandatu yamaze arwanya `Leta kuko ngo utasinzira urwanya Leta. Yagize ati “ubuse murakeka ko Kayumba Nyamwasa asinzira?”

Mu bijyanye n’urubanza rwe, yavuzeko we atashatse guhangana kuko nkumwe mu bayobozi bakuru ba MRCD/FLN yemera uruhare mu bitero byagabwe nuyu mutwe bigahitana abaturage b’inzirakarengane.

Yibukije abantu uburyo muri 2017 Kayumba Nyamwasa yabijeje ko bagiye gufata ubutegetsi bakamuha miliyoni y’amadorali ngo agure intwaro maze umwana w’umuhungu akiguriramo amakamyo y’Actross 10 bityo batandukana nawe bashinga irindi shyaka.

Yabwiye abanyamakuru ko yiteguye guhinduka akaba umunyarwanda mwiza kuko ababazwa n’ibyo yakoze byagize ingaruka ku gihugu. Akaba yiteguye kwandikira Perezida wa Repubulika amusaba imbabazi. Yasabye abantu bose batekereza nkawe kera ko bataha bagafatanya n’abandi mu kubaka u Rwanda abibutsa ko batamurushije gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yavuze ko ntacyo batagerageje ko n’ibihugu bya Uganda n’u Burundi byabijeje ibitangaza by’ubufasha bigafata ubusa.

Callixte Sankara yakatiwe imyaka 15 y’igifungo akaba yaremeye ibyaha byose yaregwaga aho yavuzeko n’inyoni zo muri Nyungwe zamushinja.

2022-05-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike

Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike

Ubwanditsi 09 Aug 2021
Bidatunguranye, Ingabire Victoire n’amashumi ye bashyigikiye umugome Charles Onana.

Bidatunguranye, Ingabire Victoire n’amashumi ye bashyigikiye umugome Charles Onana.

Ubwanditsi 03 Oct 2024
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange

Ubwanditsi 02 Jun 2024
Abarimo Byiringiro Lague, Mutsinzi Ange na Bizimana Djihad bari mu mwiherero witegura Senegal

Abarimo Byiringiro Lague, Mutsinzi Ange na Bizimana Djihad bari mu mwiherero witegura Senegal

Ubwanditsi 06 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryahakanye ibyitangira rya shampiyona byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF
Amakuru

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryahakanye ibyitangira rya shampiyona byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF

Ubwanditsi 22 Mar 2021
Amavubi yaguye miswi na RDC mu mukino yarushijwemo bikomeye
IMIKINO

Amavubi yaguye miswi na RDC mu mukino yarushijwemo bikomeye

Ubwanditsi 15 Nov 2018
Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Ubwanditsi 25 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru