• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Ubwanditsi 22 Sep 2017 Mu Rwanda

Abayobozi babiri b’ibanze bo mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo bafunzwe bakekwaho gusaba no kwakira ruswa umuturage kugirango yubake mu buryo butemewe n’amategeko.

Abafunze ni Munyemana Gaspard ushinzwe amakuru mu mudugudu na Ntakirutimana Wilson ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kira, akagari ka Kibenga, mu murenge wa Ndera, bakaba bafungiye kuri sitasyo ya Polisi ya Ndera .

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali , SP Emmanuel Hitayezu akaba atangaza ko bombi bafatiwe mu cyuho bakira ruswa.

Bivugwa ko ku italiki ya 19 Nzeli, Munyemana yasanze uwitwa Mukanemeye Josephine yubaka inzu nta nyangombwa bimwemerera kubaka afite maze amusaba guhagarika kubaka icyasaga n’ikiraro cy’inka cyaje guhindurwamo inzu yo kubamo.

Hagati aho, aba bombi baciye inyuma begera uwubakaga maze bamusaba amafaranga 200,000 ngo bamwemerere gukomeza kubaka n’ubwo nabo nta bushobozi babifitiye, bivuze ko n’ubundi yari gukomeza bitemewe.

Mukanemeye agira ati:” Twakomeje kumvikana kugeza ubwo twemeranyije 100,000 ; bambwiraga urutonde rw’abo bazagabana bose mu mudugudu n’akagari.”

Yakomeje ati:” Nari nzi ko ibyo basaba bitemewe n’amategeko, mpamagara Polisi ndayibimenyesha, ni yo mpamvu aba bagabo bafatiwe mu cyuho ubwo bakiraga igice cy’amafaranga twari twemeranyije .”

Munyamana yafashwe yakira amafaranga 70, 000 mu gihe Ntakirutimana yafatiwe mu cyuho yakira 20, 000.

N’ubwo aba bagabo bahakana gusaba no kwakira ruswa, ntibashobora no gusobanura impamvu batasenye burundu inzu yari yubatswe bitemewe ubwo bari babiherewe uburenganzira n’akagari, ndetse n’icyo mafaranga bakiriye avuga kandi bavuga ko ntaho bahuriye n’uwubakaga.

Kuri iki gikorwa cya ruswa, SP Hitayezu akaba asaba abaturage kubyamagana no kubirwanya aho agira ati:”Umujyi wa Kigali ufite igishushanyo mbonera kigomba gukurikizwa.Ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gishushanyo riri mu nshingano z’abayobozi bose barimo n’ab’ibanze, ukoze ibinyuranyije nabyo abikurikiranwaho.”

SP Hitayezu aomeza agira ati:” Abo bayobozi baba bitezweho kubera urugero abaturage, ni nabo babonekamo ababashyira mu bihombo nk’aho baba babaka ruswa kandi bazi neza ko ibyo bubatse bitemewe amaherezo bizasenywa; ni ikintu gihesha isura mbi gahunda ya Leta y’iterambere ry’imyubakire buri Munyarwanda wese akwiriye guharanira.”

Yavuze kandi ko imyubakire itemewe n’amategeko ari nayo igenda itiza umurindi ibiza ndetse n’imfu z’abantu bigenda bigaragara.

Yongeyeho ati:” Gusaba cyangwa gutanga ruswa ari icyaha kandi uzabifatirwamo wese azabibazwa n’amategeko.”

Aba bayobozi bafashwe mu gihe abayobozi benshi mu bice bitandukanye by’igihugu barimo gusenya inyubako nyinshi zubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ingingo ya 635 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ku gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa, ivuga ko umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemeye amasezerano yabyo kugira ngo agire icyo.

-8050.jpg

akora kinyuranyije n’amategeko cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatse.

Source : RNP

2017-09-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

ULK yakiriye abanyeshuri bashya mu mwaka wa 2017/18

ULK yakiriye abanyeshuri bashya mu mwaka wa 2017/18

Ubwanditsi 04 Oct 2017
Umumotari yashimiwe kuba yasubije arenga Miliyoni 5 umugenzi yari atwaye

Umumotari yashimiwe kuba yasubije arenga Miliyoni 5 umugenzi yari atwaye

Ubwanditsi 25 Jul 2017
U Rwanda rwasabwe kugira icyo ruvuga ku ngingo y’irekurwa rya Col. Simba Aloys ufungiye ibyaha bya jenoside

U Rwanda rwasabwe kugira icyo ruvuga ku ngingo y’irekurwa rya Col. Simba Aloys ufungiye ibyaha bya jenoside

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

Ubwanditsi 15 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rugiye kwakira inama nyafurika yiga ku micungire y’umutekano w’indege
UBUKERARUGENDO

U Rwanda rugiye kwakira inama nyafurika yiga ku micungire y’umutekano w’indege

Ubwanditsi 05 May 2018
Uwicishaga Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centre Afrika yaramenyekanye
ITOHOZA

Uwicishaga Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centre Afrika yaramenyekanye

Ubwanditsi 05 Feb 2016
Faustin Twagiramungu ntiyashima ibyo u Rwanda rwagezeho yarazonzwe n’Ingengabitekerezo ya Jenoside
ITOHOZA

Faustin Twagiramungu ntiyashima ibyo u Rwanda rwagezeho yarazonzwe n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 28 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru