• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abarwayi bane bakize Coronavirus, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 144

Abarwayi bane bakize Coronavirus, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 144

Ubwanditsi 19 Apr 2020 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu bane bakize Coronavirus kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata 2020, naho uwayanduye aba umwe bituma umubare w’abayirwaye mu Rwanda ugera ku 144 mu gihe abagera kuri 69 bamaze kuyikira.

Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yabonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ni Umuhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni wageze mu gihugu avuye mu Mujyi wa Mumbai.

Kuva icyo gihe hamaze kuboneka abafite ubwo bwandu 144 barimo umwe wagaragaye mu masaha 24 yashize.

Nyuma y’ukwezi gusaga umurwayi wa mbere atahuwe mu Rwanda hamaze gukira abantu 69 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bafite, aba barimo bane byatangajwe uyu munsi ko bakize.

Itangazo rya Minisante rivuga ko “abarwayi bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa”. Rikomeza riti “murasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya leta hitabwaho cyane cyane gukaraba intoki kenshi kandi mukaguma mu rugo.”

Minisante ivuga ko “Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.”

Icyorezo cya COVID-19 cyatangiriye mu Bushinwa mu Ukuboza 2019. Kuva icyo gihe cyatangiye gukwirakwira mu mpande zose z’Isi, aho kuri ubu abantu miliyoni 2.3 bacyanduye, ibihumbi 158 kimaze kubica naho ibihumbi 590 baragikize.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umuntu wese ashobora kwipimisha akoresheje telefoni akanda *114# agakurikiza amabwiriza. Ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara telefoni itishyurwa ya 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

2020-04-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubuhamya: Nyamuneka bakobwa muritonde!irebere ubuhamya bw’ibyo uyu mukobwa w’umunyarwandakazi yahuye nabyo

Ubuhamya: Nyamuneka bakobwa muritonde!irebere ubuhamya bw’ibyo uyu mukobwa w’umunyarwandakazi yahuye nabyo

Ubwanditsi 08 Jun 2017
Ikipe ya Benediction Ignite yatangaje amazina y’abakinnyi izakoresha muri Tour du Rwanda ya 2021 ibura iminsi mike ngo itangire.

Ikipe ya Benediction Ignite yatangaje amazina y’abakinnyi izakoresha muri Tour du Rwanda ya 2021 ibura iminsi mike ngo itangire.

Ubwanditsi 17 Apr 2021
Umuhanzi Meddy agiye guhuza  ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi  hamwe n’Abashoramari.

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe n’Abashoramari.

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Ubwanditsi 10 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma azira umusaruro muke, iyi kipe ikaba yahawe Lomami Marcel wari umwungirije
Amakuru

Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma azira umusaruro muke, iyi kipe ikaba yahawe Lomami Marcel wari umwungirije

Ubwanditsi 07 Dec 2021
Umunyamakuru Gasasira Gaspard  yitabye Imana azize urupfu rutaramenyekana
Mu Mahanga

Umunyamakuru Gasasira Gaspard yitabye Imana azize urupfu rutaramenyekana

Ubwanditsi 07 Sep 2016
Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na RNC
ITOHOZA

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na RNC

Ubwanditsi 11 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru