• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe n’Abashoramari.

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe n’Abashoramari.

Ubwanditsi 22 Sep 2017 Mu Rwanda

Umuhanzi Meddy uba muri Amerika kuri ubu akaba amaze igihe abarizwa mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye agiye gutangiza umuyoboro( platform) uhuza ba rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe n’abashoramari.

Ni umuyoboro witwa eGa Connect ukaba ari umuyobora yashinze afatanyije n’inshuti ze nazo ziba muri Amerika arizo Mutesi Gentille na Ishimwe Charles, ukazafasha guhuza ba rwiyemezamirimo badafite ubushobozi cyangwa abafite imishinga ariko badafite abaterankunga kubashakira abashoramari bashora imari mu mishanga yabo kugira ngo birusheho kwaguka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Meddy yavuze ko aho baba muri Amerika bahafite abantu benshi bafite ubushobozi ndetse n’amafaranga ariko badafite aho bashora amafaranga yabo, bikaba aribyo byatumye batekereza gushyiraho uyu muyoboro.

Yakomeje avuga ko uyu muyoboro kandi uzafasha urubyiruko rufite imishinga ndetse n’ibitekerezo kuko bazajya bakira ibitekerezo byabo bityo bakabisuzuma hamwe n’abo bashoramari ibyo babonye byujuje ibisabwa bakabishoramo amafaranga bityo bikazafasha urubyiruko kwihangira imirimo.

Mutesi Gentille we yavuze ko imishinga ndetse n’ibitekerezo bazibandaho ari bijyanye na Technology, energy, Media and Entertainment ndetse n’ibijyanye n’imideli akaba yashishikarije abantu bose bafite bene iyo mishanga ndetse n’ibitekerezo ariko badafite abaterankunga kubagana bakabahuza n’abashoramari bityo ibikorwa byabo bigatera imbere.

Charles Ishimwe yavuze ko uyu muyoboro ari amahirwe hagati ya ba rwiyemezamirimo bari mu Rwanda bagiye guhuza n’abashoramari kandi ko ari uburyo bwo gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo, bityo uyu muyoboro ukaba uzatanga umusanzu kuri Leta mu rwego rwo gufasha urubyiruko guhanga imirimo.

eGa Connect izaba ifite ibiro I Kigali aho abazakenera ibitekerezo n’ubufasha bazajya babagana bityo imishinga yabo n’ibitekerezo bakabyakira ikindi ni uko izaba ifite urubuga rwa Internet umuntu azajya asura akiyandikisha bityo akazajya abasha kubona ibyo akeneye byose kuri eGa Connect.

Biteganyijwe ko uyu muyoboro uzatangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Nzeli 2017, kuri Park Inn Hotel iherer eye mu Kiyovu iki gikorwa kikazitabirwa na Minisitiri w’urubyiruko.

-8058.jpg

-8055.jpg

-8056.jpg

-8057.jpg

Norbert Nyuzahayo

2017-09-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Maj.Dr Rugomwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 n’indishyi za miliyoni 11 Frw

Maj.Dr Rugomwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 n’indishyi za miliyoni 11 Frw

Ubwanditsi 21 Aug 2017
Bombori bombori muri FDLR

Bombori bombori muri FDLR

Ubwanditsi 03 Jun 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Me NTAGANDA Bernard yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kurugaga rw’Abavoka

Me NTAGANDA Bernard yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kurugaga rw’Abavoka

Ubwanditsi 27 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame yanenze  uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero
Mu Rwanda

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

Ubwanditsi 01 Mar 2017
FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo
Amakuru

FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo

Ubwanditsi 16 Dec 2025
Abagenzacyaha ba Polisi barebeye hamwe uko bakomeza guteza imbere akazi kabo
Mu Mahanga

Abagenzacyaha ba Polisi barebeye hamwe uko bakomeza guteza imbere akazi kabo

Ubwanditsi 16 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru