• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abagenzacyaha ba Polisi barebeye hamwe uko bakomeza guteza imbere akazi kabo

Abagenzacyaha ba Polisi barebeye hamwe uko bakomeza guteza imbere akazi kabo

Ubwanditsi 16 Jan 2016 Mu Mahanga

​Ku nshuro ya mbere, kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 Mutarama 2015, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’U Rwanda ku Kacyiru, habereye inama rusange y’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) , ikaba yahuje ubuyobozi bukuru by’iryo shami n’abagenzacyaha barenga 260 bakorera mu mpande zose z’igihugu; yari yanatumiwemo kandi ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda , Urwego rw’Umuvunyi ndetse na Transparency International Rwanda nk’ abafatanyabikorwa b’ubugenzacyaha.

Atangiza imirimo y’iyo nama, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana mu ijambo rye, yibukije abayitabiriye ibirebana n’icyerekezo cy’igihugu, icyerekezo cya Polisi y’u Rwanda n’icy’ishami bakorera ariryo ry’ubugenzacyaha, aho yabibukije ku nshingano zabo mu kazi ko gukumira, gutahura, kuburizamo no kugenza ibyaha kandi abahamagarira kurangwa n’indangagaciro z’Ubunyarwanda.

IGP Gasana yagize ati:”Mugomba kurangwa n’indangagaciro na kirazira mu kazi kanyu kandi mukamenya uwo muhagarariye iyo muri ku kazi, umwuga wanyu wo kugenza ibyaha musabwa kuwukorana ubumenyi kandi mukajyana n’igihe, ibi kandi nabyo bibasaba guhora mwisuzuma, kwinenga mukabona uko mukosora ibitagenda.”

IGP Gasana yasabye abagenzacyaha kandi kumenya ibibazo Polisi ihanganye nabyo muri iki gihe birimo iterabwoba n’ubutagondwa (radicalization) byugarije isi muri rusange aho yabasabye guhora bari maso ngo bashobore kubiburizamo. Yababwiye ko batabigeraho batajijukiwe n’amakuru y’ibigezweho haba mu kazi kabo ndetse n’ibyo hanze y’akazi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yagarutse ku myitwarire mibi irimo ruswa yaranze bamwe mu bagenzacyaha, aho yayigaye kandi avuga ko iyo hari uwo bigaragayeho Polisi y’u Rwanda imukurikirana kandi agahanwa. Kuri ibi, yibukije ko kuba umugenzacyaha ari igihango uba ufitanye n’igihugu bityo kugitatira ari ishyano akaba ari uruhare rwabo ngo bahitemo igikwiye gukorwa.

IGP Gasana yarangije ashimira abitabiriye iyi nama barimo abafatanyabikorwa n’abagenzacyaha, aho yavuze ko bose bafatanyije byatuma ubutabera burushaho kugenda neza.

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Richard Muhumuza mu ijambo yagejeje ku bagenzacyaha, yavuze ko kugenza ibyaha ari akazi kagomba kurangwa n’ubushishozi, kuko iyo gakozwe nabi bigira ingaruka ku mihanire y’abanyabyaha kuko ari ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha , bose bagendera ku bimenyetso byakusanyijwe n’umugenzacyaha.

Yagize ati:”Ibimenyetso mutanga bifite uruhare runini mu gutuma ubutabera bugenda neza, kandi kugeza ubu turishimira imikoranire iri hagati yacu n’ubugenzacyaha , tukaba twifuza ko yakwiyongera dore ko inagenwa n’itegeko.”

Muhumuza kandi yabasabye kurangwa no guhora bihugura, kugira ubwitange cyane cyane birinda ruswa kuko ari bo bahura ku ikubitiro n’abanyabyaha batifuza guhanirwa ibyo baba barakoze.

Yarangije ashimira Polisi y’u Rwanda yateguye iyi nama kandi avuga ko yizeye ko ibizavamo ari ingirakamaro ku mpande zose zirebwa n’ibikorwa byateza imbere ubutabera kugirango umuco wo kudahana uranduke burundu.

Uretse kandi aba bayobozi batanze ibiganiro, abitabiriye iyi nama baganirijwe n’izindi mpuguke mu bugenzacyaha zirimo umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, Musangabatware Clement ;umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, Ntete Marius ; umugenzuzi w’ubushinjacyaha mu biro by’umushinjacyaha mukuru wa Repubulika ndetse n’abandi.

RNP

2016-01-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amashusho yerekanye amayeri ya Arabie Saoudite mu guhishira urupfu rw’umunyamakuru Khashoggi

Amashusho yerekanye amayeri ya Arabie Saoudite mu guhishira urupfu rw’umunyamakuru Khashoggi

Ubwanditsi 23 Oct 2018
Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi

Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi

RUSHYASHYA 01 Sep 2026
Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira

Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira

RUSHYASHYA 15 Jun 2026
Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite

Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite

Ubwanditsi 03 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bugesera: Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i Burundi
Mu Mahanga

Bugesera: Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i Burundi

Ubwanditsi 23 Jan 2017
Rushyashya Yashyize Hanze Kayumba Na Sisulu Mu Mibanire Y’u Rwanda Na Afurika Y’epfo
ITOHOZA

Rushyashya Yashyize Hanze Kayumba Na Sisulu Mu Mibanire Y’u Rwanda Na Afurika Y’epfo

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Apple na Google zigiye gukora porogaramu ya telefoni yifashishwa mu gutahura uwanduye Coronavirus
IKORANABUHANGA

Apple na Google zigiye gukora porogaramu ya telefoni yifashishwa mu gutahura uwanduye Coronavirus

Ubwanditsi 13 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru