• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Bane bafungiwe ubufatanyacyaha mu gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano

Bane bafungiwe ubufatanyacyaha mu gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano

Ubwanditsi 20 Sep 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge ifunze abagabo bane kubera ubufatanyacyaha mu gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano.

Ababikurikiranweho ni Niyomugabo Jerôme, Nzamurambaho Eugene, Ndayambaje Samuel na Uwimana Olivier.

Avuga uko bafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yagize ati:”Polisi yabonye amakuru ko bafatanya gukora ibyo byaha, hanyuma irabashaka kugeza ibafashe ku itariki 15 Nzeri.”

Yongeyeho ko batatu baheruka bavuze ko bashakiraga Niyomugabo abaguzi bazo, ndetse bakanamufasha mu mirimo imwe n’imwe yo kuzikora.

SP Hitayezu yakomeje avuga ko Polisi yasatse aho Niyomugabo azikorera mu kagari ka Kiyovu, ho mu murenge wa Nyarugenge; maze ihafatira impushya enye zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano zirimo ebyiri zo ku rwego rwa BCDF ziriho ifoto y’umuntu umwe; ariko amazina atandukanye, uruhushya rumwe rwo ku rwego rwa BCD, n’urundi rumwe rwo ku rwa A.”

Yavuze ko aho Niyomugabo akorera Polisi yahafatiye ibikoresho yifashisha mu gukora izo mpushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano birimo ibyuma bifotora bikanigana inyandiko mpamo na mudasobwa ngendanwa ebyiri.

Uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge, ndetse n’izo mpushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano n’ibyo bikoresho bafatanwe ni ho biri mu gihe iperereza rikomeje.

Mu butumwa bwe, SP Hitayezu yagize ati:”Ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga bikorwa inshuro nyinshi, kandi bikorerwa ahantu henshi mu rwego rwo kwihutisha no kunoza iyo serivisi, aho mu Mujyi wa Kigali bikorwa kabiri mu kwezi, naho mu zindi Ntara bikaba bikorwa buri kwezi. Abazishaka bakwiriye kudapfusha ubusa ibyabo bagura iz’inyiganano, ahubwo bakanyura mu nzira zikurikije amategeko.”

Yashimye abatanze amakuru yatumye bariya bane bafatwa, ndetse asaba buri wese kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutanga amakuru y’ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

Ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

2016-09-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi  n’abayobozi gukomeza ingamba zo kwita ku burenganzira bw’abana

Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi n’abayobozi gukomeza ingamba zo kwita ku burenganzira bw’abana

Ubwanditsi 14 Mar 2016
Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Ubwanditsi 04 Jun 2024
Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Ubwanditsi 10 Jan 2021
‘Natty Dread’ yafatanywe ibiyobyabwenge ku kibuga cy’indege i Kigali, Uganda ihwihwisa ko yashimuswe

‘Natty Dread’ yafatanywe ibiyobyabwenge ku kibuga cy’indege i Kigali, Uganda ihwihwisa ko yashimuswe

Ubwanditsi 20 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira
Amakuru

Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira

Ubwanditsi 23 Nov 2024
RMC yasuye abanyamakuru babiri bafunze
Mu Rwanda

RMC yasuye abanyamakuru babiri bafunze

Ubwanditsi 04 Mar 2017
Ese gusenyera MINEAC muri MINICOM bifite ishingiro?
Mu Mahanga

Ese gusenyera MINEAC muri MINICOM bifite ishingiro?

Ubwanditsi 06 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru