• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ndayishimiye na Tshisekedi basangiye igwingira mu mitekerereze, irangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ndayishimiye na Tshisekedi basangiye igwingira mu mitekerereze, irangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 26 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Abasesengura politiki yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, bemeza ko igihe cyose bamwe mu bategetsi bo muri aka karere bazaba bakibaswe n’irondabwoko, umutekano uzakomeza kuba kure nk’ukwezi.

Ibimenyetso bigaragarira buri wese byerekana ko ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, ryubakiye ku myumvire ya”Hutu pawa”, urwango n’umutima wo kwihorera ku Batutsi, bahozwa ku nkeke n’incyuro ngo”ingoma yabo(UPRONA)yarahirimye”.

Urugero ni ibyo bise “isukura” mu gisirikari, aho Abatutsi bicwa, bagafungwa, abandi bakirukanwa nta makosa abarangwaho.

Mu gisiviri naho “Hutu pawa” iravuza ubuhuha. Ibyegeranyo by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD, ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, byerekana ko mu Burundi hejuru ya 95% by’ukukungu bw’igihugu biri mu biganza by’abambari ba CNDD-FDD, mu gihe abadashyigikiye ikandamiza na politiki y’inda nini, by’umwihariko abahejwe nk’ Abatutsi, birukanywe mu nzego hafi ya zose, hagamijwe kubakenesha no kubapfukamisha.

Ibyo byegeranyo bivuga ko abenshi biswe abanzi ba “Leta mbyeyi”, barahunga, abasigaye baba inkomamashyi ngo barebe ko bwacya kabiri.

Iryo gwingira mu bitekerezo, Perezida Evariste Ndayishimiye “NEVA” anarisangiye na mugenzi we Tshisekedi wa Kongo-Kinshasa, dore ko bombi bananywanye n’abajenosideri bo muri FDLR. Aba bicanyi nibo rutirigongo rw’igisirikari, haba kwa Ndayishimiye, haba no kwa Tshisekedi. Barakiza bakica uwo bashaka, bashingiye ku isura n’ indeshyo y’izuru!

Gusangira ingengabitekerezo ya Jenoside, aba bagome bombi ubu barabigaragariza mu ihohoterwa rikorerwa Abatutsi bo muri Kongo. Biswe abanyamahanga iwabo, abatarishwe ngo baribwemo imishito, barameneshejwe. Ubu baricira isazi mu jisho aho bandagaye mu mahanga, inka zabo zikamwa n’abagaragu ba Ndayishimiye na Tshisekedi.

Uretse kuba umufatanyacyaha mu itsembabatutsi, NEVA ni n’incabiranya, Perezida uciriritse cyane mu mivugire no mu migirire.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aherutse gusetsa ikinyamakuru mpuzamahanga, Jeune Afrique, uko yabajije NEVA niba koko abasirikari b’Abarundi bafatanya n’aba Kongo ku rugamba, binyuranye n’ibyo Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba wari wumvikanyeho, maze NEVA ngo akirenga akarahira ku babyeyi, avuga ko rwose ayo mahano atayatinyuka!

Nyamara se wahisha inzu ugahisha umwotsi?

Nyuma y’iminsi mike cyane, ibimenyetso simusiga byerekanye ko NEVA na Tshisekedi bafatanya kwica Abakongomani b’Abatutsi, Abahema n’Abanyamulenge, kubera ya ngengabitekerezo ya Jenoside basangiye.

Ikimwaro cyaramukoze, maze abuze uko asobanurira bagenzi be bo mu Muryango w’Afrika y’Uburasirazuba uko yijanditse mu bwicanyi bwo muri Kongo, cyane ko yanabugiyemo ari nawe uyobora uwo muryango, NEVA atangira kubeshyera u Rwanda ngo rushyigikiye, RED-TABARA, umutwe urwanya ubutegetsi mu Burundi!

Uretse ko nta n’impamvu ndetse akaba yaranabiburiye ibimenyetso, ubundi u Rwanda ruramutse koko runashyigikiye RED-TABARA, Abatutsi b’Abakongomani babizira bate?

Igisobanuro kirumvikana: Abajenosideri n’ababashyigikiye babaswe n’amacakubiri, bahora babeshya ngo u Rwanda ruyobowe n’Abatutsi. Bivuze ko wishe Umututsi wo muri Kongo uba wihimuye ku butegetsi bw’u Rwanda! Akabi gasekwa nk’akeza koko.

Mu gihe tugezemo, ibindi bice by’isi birajwe ishinga no kuvanaho imipaka itanya abantu, kugirango bashobore kuzuzanya, bityo barusheho kuzamurana. Ikibabaje, muri Afrika, by’umwihariko mu Karere k’Ibiyaga Bigari, niho hasigaye umwiryane ushingiye ku bwoko, nyirabwo atasabye kuvukana.

Niba dushaka gutera imbere, biradusaba kwitandukanya n’abayobozi nka NEVA na Tshisekedi bagwingiye mu bitekerezo. Bitabaye ibyo, ubwo imibereho myiza ivugwa ahandi, izakomeza kwimukira ubwicanyi, twibere abakene nyakujya ubuziraherezo.

2024-03-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

RUSHYASHYA 16 Nov 2025
M.I Entertainment yatandukanye n’itsinda rya Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana

M.I Entertainment yatandukanye n’itsinda rya Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana

Ubwanditsi 07 Jul 2021
REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda

REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda

Ubwanditsi 16 Dec 2021
New York : Ijambo  Perezida Kagame yagejeje  ku nama rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye

New York : Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku nama rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye

Ubwanditsi 21 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yanganyije na Lesotho i Kigali yuzuza amanota 8 ayicaje ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Afurika y’Epfo
Amakuru

Amavubi yanganyije na Lesotho i Kigali yuzuza amanota 8 ayicaje ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 25 Mar 2025
Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya
Amakuru

Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya

RUSHYASHYA 09 Sep 2026
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko hari imitwe itatu ishaka gutera u Burundi iyobowe na Hussein Radjabu
ITOHOZA

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko hari imitwe itatu ishaka gutera u Burundi iyobowe na Hussein Radjabu

Ubwanditsi 16 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru