• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umutekamutwe yafashwe yiyita umupolisi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda

Umutekamutwe yafashwe yiyita umupolisi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda

Ubwanditsi 06 Sep 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wari umaze igihe arya amafaranga y’abaturage yiyita umupolisi wo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, akaba yarababeshyaga ko yabafasha kwandikisha impushya zo gutwara ibinyabiziga mu gihe bamuhaye amafaranga runaka.

Uwafashwe yitwa Mpaka Eric. Yafashwe tariki ya 27 Kanama 2016 nyuma y’uko hari bamwe mu baturage batanze ibirego byabo kuri Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, ko batwawe amafaranga muri ubu buryo.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yagize ati:” Mpaka yiyitaga umupolisi ukorera mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, noneho akajya ahamagara abantu ababwira ko Polisi yagabanyije amafaranga ku bantu batsindiye impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bifuza kuzandikisha bifashishije uburyo busigaye bukoreshwa bwitwa Irembo”.

Uyu mutekamutwe witwa Mpaka yabeshyaga abantu, aho yababwiraga ko kuba afite ibyo akora muri polisi, byatuma abafasha kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga ku buryo bworoshye.

CIP Kabanda yakomeje avuga ko Mpaka Eric yatse abantu batatu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 35 buri wese, kugira ngo abafashe kwandikisha impushya zabo za burundu zo gutwara ibinyabiziga babinyujije kuri serivisi z’Irembo. Aba bantu yatekeye umutwe bari bariganye mu mashuri, ku buryo bari baziranye, bityo bikaba byaramworoheraga kubumvisha ko hari ibyo yabafasha. Ubwo bamaraga kuyamuha yabahaga imibare (codes) itari iy’ukuri, hanyuma mu gihe barimo gusaba serivisi zo kwandikisha impushya zabo basindiye babinyujije mu buryo bw’Irembo bagasanga bidashoboka.

Nyuma yo kuvumbura ko amafaranga yabo yariwe, bahise biyambaza Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, maze nayo bidatinze ifata uriya mutekamutwe, ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bariwe amafaranga yabo kuri ubu buryo.

CIP Kabanda yagize ati:” Polisi y’u Rwanda ntikoresha abatekamutwe cyangwa se ibisambo nk’uyu wafashwe cyangwa abandi. Serivisi yose umuntu akeneye arayihabwa kandi akayibona ku giti cye nta kunyura ku muntu runaka, kandi n’amafaranga yo kwandikisha uruhushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga ntiyigeze ahinduka ngo ave ku bihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda”.

Yasabye abaturage gukomeza kujya batanga amakuru igihe cyose babonye umuntu witegura gukora ibyaha bitandukanye kugira ngo habeho kuburizamo no gufata abo banyabyaha banyuranye.

-3973.jpg

Mpaka Eric icyaha nikimuhama, ibihano yahabwa bikubiye mu ngingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cyu Rwanda, aho igira iti:” Umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy‟undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y‟ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000)”.

RNP

2016-09-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyamasheke: Yafashwe atwaye imodoka afite perimi y’impimbano

Nyamasheke: Yafashwe atwaye imodoka afite perimi y’impimbano

Ubwanditsi 06 Jan 2016
Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Ubwanditsi 14 Apr 2024
Burundi: Umuyoboke wa Agathon Rwasa yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi

Burundi: Umuyoboke wa Agathon Rwasa yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi

Ubwanditsi 23 Oct 2018
Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari hatangijwe amahugurwa ku kurwanya inkongi z’imiriro

Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari hatangijwe amahugurwa ku kurwanya inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 10 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni iki kihishe inyuma y’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zisirisimba mu Ntara ya Cibitoke,  ku mupaka w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Ni iki kihishe inyuma y’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zisirisimba mu Ntara ya Cibitoke, ku mupaka w’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Apr 2019
Abapolisi baganirijwe ku mikorananire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda
Mu Mahanga

Abapolisi baganirijwe ku mikorananire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 12 Feb 2017
Nyuma y’iminsi 23 atangajwe nk’umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi
Amakuru

Nyuma y’iminsi 23 atangajwe nk’umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi

Ubwanditsi 04 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru