• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Intara y’Amajyaruguru: Hongewe imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Intara y’Amajyaruguru: Hongewe imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 11 Aug 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru n’abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha bongeye imbaraga mu kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.

Mu karere ka Burera ku itariki 9 Kanama habereye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge aho abaturage bagera ku 1000 bo mu murenge wa Butaro basabwe kwirinda ibikorwa byose binyuranije n’amategeko.

Ibi babisabiwe mu nama bagiranye n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara , Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Rumanzi n’Umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence.

Mu ijambo yagejeje kuri abo baturage bahuriye mu kagari ka Rusumo, CSP Rumazi yababwiye ko ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa muri iyi Ntara byiganjemo urumogi n’inzoga zitemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda nka Kanyanga, Kitoko, Blue Sky,Coffee Spirit,Chief Waragi n’izindi.

Yavuze ko ibiyobyabwenge bifatwa biba byinjijwe rwihishwa muri iyi Ntara bivanywe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda; kandi yongeraho ko ibyinshi bifatirwa mu turere twa Gicumbi na Burera.

CSP Rumanzi yavuze ko imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego ari yo ituma bifatwa.

Abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha barimo Inzego z’ibanze, Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing- RYVCP) , Abavuga rikumvikana , Abagize Komite zo kubungabunga umutekano (Community Policing Committees CPCs), Ambasaderi mu gukumira ibyaha (Ambassadors in Crime Prevention) kimwe n’Abagize amahuriro yo gukumira ibyaha (Anti-Crime Clubs).

Ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abagize ibi byiciro bwatumye mu karere ka Burera, mu mezi arindwi ashize abantu 99 bafatanywa ibiyobyabwenge bitandukanye bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 45. 139.000.

Ibiyobyabwenge byafashwe bigizwe na litiro 2117 za Kanyanga, amaduzeni 1815 ya Blue Sky, amaduzeni 74 ya Chief Waragi, amaduzeni 74 ya Coffee Spirit, n’amaduzeni 128 ya Host Waragi.

Muri ayo mezi hafashwe kandi amaduzeni 168 ya Kitoko, amaduzeni 95 ya kick Waragi, amaduzeni abiri ya Zebra Waragi, n’ibiro bitandatu n’igice by’urumogi.

CSP Rumanzi yashimye abatuye muri iyi Ntara kubera uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha, kandi abasaba kuba ijisho ry’umuturanyi kugira ngo hakumirwe ibikorwa byose binyuranije n’amategeko.

Yagize ati:”Ntidusiba gukangurira abantu kureka kunywa, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge ariko bamwe bakomeje kubikora. Tuzirikana ko guhindura imyumvire bisaba guhozaho. Tuzakomeza gukangurira abantu b’ingeri zose kubyirinda tubasobanurira ububi bwabyo.”

Yakomeje agira ati:”Bigaragara ko ibyaha birimo gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge. Abantu bakwiye kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.”

Mu butumwa bwe, Uwambajemariya yagize ati:”Umutekano ni ishingiro rya byose. Buri wese arasabwa kugira uruhare mu kuwubungabunga yirinda ibyaha kandi atanga amakuru yatuma hakumirwa ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.”

Yasabye abatuye mu karere ka Burera gukora amarondo neza, kandi bakitabira gahunda za Leta nk’Umuganda ngaruka kwezi no gutanga ubwisungane bwo kwivuza (Mutuelle de santé) ku gihe.

RNP

2016-08-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Ubwanditsi 20 Feb 2022
Al Ahly SC izahura na Raja SC muri 1/4 cya CAF Champions League naho Simba SC ihure ya Orlando Pirates muri Confederations cup 

Al Ahly SC izahura na Raja SC muri 1/4 cya CAF Champions League naho Simba SC ihure ya Orlando Pirates muri Confederations cup 

Ubwanditsi 06 Apr 2022
Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye

Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye

Ubwanditsi 09 Dec 2022
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V

RUSHYASHYA 29 Jul 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

MINISITIRI MUSHIKIWABO YAGANIRIYE NA MINISITIRI W’INTEBE WA ISRAEL, BENJAMIN NETANYAHU.
POLITIKI

MINISITIRI MUSHIKIWABO YAGANIRIYE NA MINISITIRI W’INTEBE WA ISRAEL, BENJAMIN NETANYAHU.

Ubwanditsi 21 Jan 2016
Ángel Di María yihimuye kuri Manchester United, afasha PSG kuyitsindira mu rugo (Amafoto)
IMIKINO

Ángel Di María yihimuye kuri Manchester United, afasha PSG kuyitsindira mu rugo (Amafoto)

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Bizimana Djihad ntabwo azakina umukino u Rwanda ruzakina na Uganda, Djamir Kalisa yabimburiye abakina hanze gutangira imyitozo mu Mavubi
Amakuru

Bizimana Djihad ntabwo azakina umukino u Rwanda ruzakina na Uganda, Djamir Kalisa yabimburiye abakina hanze gutangira imyitozo mu Mavubi

Ubwanditsi 04 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru