• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Intara y’Amajyaruguru: Hongewe imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Intara y’Amajyaruguru: Hongewe imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 11 Aug 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru n’abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha bongeye imbaraga mu kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.

Mu karere ka Burera ku itariki 9 Kanama habereye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge aho abaturage bagera ku 1000 bo mu murenge wa Butaro basabwe kwirinda ibikorwa byose binyuranije n’amategeko.

Ibi babisabiwe mu nama bagiranye n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara , Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Rumanzi n’Umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence.

Mu ijambo yagejeje kuri abo baturage bahuriye mu kagari ka Rusumo, CSP Rumazi yababwiye ko ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa muri iyi Ntara byiganjemo urumogi n’inzoga zitemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda nka Kanyanga, Kitoko, Blue Sky,Coffee Spirit,Chief Waragi n’izindi.

Yavuze ko ibiyobyabwenge bifatwa biba byinjijwe rwihishwa muri iyi Ntara bivanywe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda; kandi yongeraho ko ibyinshi bifatirwa mu turere twa Gicumbi na Burera.

CSP Rumanzi yavuze ko imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego ari yo ituma bifatwa.

Abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha barimo Inzego z’ibanze, Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing- RYVCP) , Abavuga rikumvikana , Abagize Komite zo kubungabunga umutekano (Community Policing Committees CPCs), Ambasaderi mu gukumira ibyaha (Ambassadors in Crime Prevention) kimwe n’Abagize amahuriro yo gukumira ibyaha (Anti-Crime Clubs).

Ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abagize ibi byiciro bwatumye mu karere ka Burera, mu mezi arindwi ashize abantu 99 bafatanywa ibiyobyabwenge bitandukanye bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 45. 139.000.

Ibiyobyabwenge byafashwe bigizwe na litiro 2117 za Kanyanga, amaduzeni 1815 ya Blue Sky, amaduzeni 74 ya Chief Waragi, amaduzeni 74 ya Coffee Spirit, n’amaduzeni 128 ya Host Waragi.

Muri ayo mezi hafashwe kandi amaduzeni 168 ya Kitoko, amaduzeni 95 ya kick Waragi, amaduzeni abiri ya Zebra Waragi, n’ibiro bitandatu n’igice by’urumogi.

CSP Rumanzi yashimye abatuye muri iyi Ntara kubera uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha, kandi abasaba kuba ijisho ry’umuturanyi kugira ngo hakumirwe ibikorwa byose binyuranije n’amategeko.

Yagize ati:”Ntidusiba gukangurira abantu kureka kunywa, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge ariko bamwe bakomeje kubikora. Tuzirikana ko guhindura imyumvire bisaba guhozaho. Tuzakomeza gukangurira abantu b’ingeri zose kubyirinda tubasobanurira ububi bwabyo.”

Yakomeje agira ati:”Bigaragara ko ibyaha birimo gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge. Abantu bakwiye kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.”

Mu butumwa bwe, Uwambajemariya yagize ati:”Umutekano ni ishingiro rya byose. Buri wese arasabwa kugira uruhare mu kuwubungabunga yirinda ibyaha kandi atanga amakuru yatuma hakumirwa ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.”

Yasabye abatuye mu karere ka Burera gukora amarondo neza, kandi bakitabira gahunda za Leta nk’Umuganda ngaruka kwezi no gutanga ubwisungane bwo kwivuza (Mutuelle de santé) ku gihe.

RNP

2016-08-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakuru y’ingenzi ya Polisi y’u Rwanda yaranze icyumweru gishize

Amakuru y’ingenzi ya Polisi y’u Rwanda yaranze icyumweru gishize

Ubwanditsi 06 Feb 2017
Pastor Ezra Mpyisi ngo Umwami Kigeli  ntiyataha atavuganye na Perezida Kagame

Pastor Ezra Mpyisi ngo Umwami Kigeli ntiyataha atavuganye na Perezida Kagame

Ubwanditsi 04 Jun 2016
Rulindo: Babiri bafatanwe ibiro 400 by’amabuye y’agaciro bari bibye

Rulindo: Babiri bafatanwe ibiro 400 by’amabuye y’agaciro bari bibye

Ubwanditsi 06 Jan 2017
Nyamata: Mme J.Kagame yabwiye iki urubyiruko ‘ruzaba abayobozi’ ?

Nyamata: Mme J.Kagame yabwiye iki urubyiruko ‘ruzaba abayobozi’ ?

Ubwanditsi 13 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

USA: Uwitwa Bosco Tukamuhabwa akurikiranweho kwica umugore we, akamuhisha aho babika imyenda [ garde robe ]
ITOHOZA

USA: Uwitwa Bosco Tukamuhabwa akurikiranweho kwica umugore we, akamuhisha aho babika imyenda [ garde robe ]

Ubwanditsi 22 Nov 2017
Gicumbi: Umwana w’umuhungu yaciwe igitsina
Mu Rwanda

Gicumbi: Umwana w’umuhungu yaciwe igitsina

Ubwanditsi 29 Aug 2018
Nyabihu: Visi Meya Mukansaga, washinjijwe kwanga urumuri rw’icyizere, yeguriye rimwe n’umuyobozi w’akarere, Uwanzwenuwe
Mu Rwanda

Nyabihu: Visi Meya Mukansaga, washinjijwe kwanga urumuri rw’icyizere, yeguriye rimwe n’umuyobozi w’akarere, Uwanzwenuwe

Ubwanditsi 11 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru