• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Meddy yatunguwe n’umwana wamusabye kutamusiga mu gitaramo cya Airtel Muzika i Rubavu

Meddy yatunguwe n’umwana wamusabye kutamusiga mu gitaramo cya Airtel Muzika i Rubavu

Ubwanditsi 22 Oct 2017 Mu Rwanda

Umwana w’imyaka 13 witwa Sonia yatunguranye ubwo yagaragaraga mu kirere abantu bamuteruye ashaka gukora kuri Meddy wari umaze kugera ku rubyiniro, ku bw’amahirwe yaje guhita amuzamura barahoberana baranaririmbana gusa uyu mwana n’ubundi ntiyashizwe kuko yavuze ko atifuza ko Meddy amusiga.

-8457.jpg

Uyu mwana wiga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye yari mu marira ubwo yari kumwe na Meddy ku rubyiniro ariko ubona ibyishimo byamubanye byinshi, nyuma yo kuririmbana na Meddy mu ndirimbo ye ‘Inkoramutima’. Twamwegereye tumubaza ibibazo bitandukanye gusa ikintu nyamukuru yavuze yifuza kuri Meddy ngo ni uko atamusiga, ngo n’iyo yakwisubirira muri Amerika ariko bakajya bakomeza kuvugana Meddy ntazamwibagirwe.

-8458.jpg

Uyu mwana wambaye ingofero ni we utifuza ko Meddy yamusiga ngo agende gutyo gusa.

Mu kajwi gato kuzuye amarangamutima uyu mwana yagize ati “Mba numva nahora mureba, namusaba kutansiga gusa, n’ubwo yagenda ariko tugakomeza kujya tuganira akanyibuka gusa. Numvise ari ibintu bidasanzwe kuba byonyine namukozeho. Nari ndi kumva ntataha ntamukozeho. Ndifuza ko twavugana yitonze atari mu bintu byinshi, nka nyuma y’igitaramo cyangwa se ejo”.

-8459.jpg

Uyu mwana abari bari kumwe nawe bamuteruye ngo akore kuri Meddy

-8460.jpg

Ntiyamukozeho gusa kuko yazamutse ku rubyiniro akamugwamo

Nyuma yo kugezwaho iki cyifuzo n’uyu mwana, twegereye Meddy tumubaza niba yakwemera kujyana uyu mwana cyangwa bakajya bakomeza bakavugana nk’uko uyu mwana abyifuza, abanza guhindukira abaza uyu mwana indirimbo akunda nuko amubwira ko ari ‘Ubanza Ngukunda’, Meddy ahita amuririmbira agace gato k’iyi ndirimbo. Meddy yavuze ko nta bushobozi afite bwo kuba yajyana uyu mwana ariko avuga ko ‘kera nabona ubushobozi azamutwara’. Meddy yahise abaza uyu mwana aho ataha nuko amwemerera kumutahana mu modoka ye akamugeza iwabo.

-8461.jpg

-8462.jpg

Muri iki gitaramo kandi habonetsemo abakobwa batandukanye bariraga babonye Meddy hari n’abo byarengaga bakitura hasi bakaboroga bagatabarwa n’inzego z’ubutabazi zari muri iki gitaramo. Meddy abajijwe uburyo yakira ibyo kugwa igihumure kw’abafana iyo bamubonye ataranatangira kuririmba, yavuze ko bimugaragariza urukundo rudasanzwe bamufitiye ndetse ngo rukaba ari rwo rumutera imbaraga.

Kanda hano urebe iki gitaramo ni Video dukesha inyarwanda

2017-10-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abakozi ba Leta bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse – Kampayana

Abakozi ba Leta bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse – Kampayana

Ubwanditsi 01 May 2017
U Rwanda rwazamutse imyanya 10 mu bipimo by’amahoro mu 2018

U Rwanda rwazamutse imyanya 10 mu bipimo by’amahoro mu 2018

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Amateka ya Étienne Tshisekedi  waharaniye kuba Perezida wa  RDC kugeza apfuye

Amateka ya Étienne Tshisekedi waharaniye kuba Perezida wa RDC kugeza apfuye

Ubwanditsi 02 Feb 2017
Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi bayo gutanga intsinzi ku rwego mpuzamahanga kuko ikipe iba yabahaye byose

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi bayo gutanga intsinzi ku rwego mpuzamahanga kuko ikipe iba yabahaye byose

Ubwanditsi 09 Aug 2021

Igitekerezo kimwe

  1. alias
    June 7, 20184:09 pm -

    ntabyogutekereza bafite baracyarabana kurira nibarire ayomubwana batarize babonye umwanya

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

PL irizihiza imyaka 25 igihanganye n’urukuta rwa Mitali
Mu Mahanga

PL irizihiza imyaka 25 igihanganye n’urukuta rwa Mitali

Ubwanditsi 09 Jun 2016
Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 15 Sep 2017
Mozambique : Perezida Kagame yunamiye intwari,  anaganira n’abacuruzi
Mu Rwanda

Mozambique : Perezida Kagame yunamiye intwari, anaganira n’abacuruzi

Ubwanditsi 25 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru