• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri

Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri

Ubwanditsi 03 Jan 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Mu mpera z’umwaka Perezida w’u Burundi yatangaje amagambo atunguranye ashinja u Rwanda ibinyoma ko arirwo ruri inyuma y’umutwe urwanya igihugu cye wa RED Tabara. Tubibutse ko umutwe wa RED Tabara ubarizwa mu burasirazuba bwa Kongo muri Kivu y’amajyepfo mu misozi ya Minembwe. Ibi Perezida Ndayishimiye yabikoze mu rwego rwo kwikuraho ibibazo bimwugarije cyane cyane iby’ubukungu bishingiye kuri ruswa mu bayobozi bakuru ba CNDD FDD.

Ikibazo nyamukuru iki gihugu gifite, ni ibikomoka kuri Peteroli kuko iryo soko ryafashwe n’umuryango wa Perezida Ndayishimiye aryatse uwari Minisitiri w’intebe Bunyoni uri mu gihome kubera gushinjwa guhungabanya umutekano.

Ni ibibazo bitandukanye byugarije Ndayishimiye  dore ko mu Nteko Ishinga amategeko haherutse kuvugwa ruswa yo ku rwego rwo hejuru ishinja uyu muryango kuba inyuma y’amasoko yose y’igihugu.

Ubu biravugwa ko ushinzwe isoko rya Protocole na decoration muri Perezidansi ari umukobwa wa Perezida Ndayishimiye. Muri iyi minsi haravugwa umuhungu wa Ndayishimiye wimuye imiryango 300 muri Commune Bugendana mu ntara ya Gitega aho yashinze Sosiyete KIPROMO (Kijumbu Product and More) ishinzwe gukora ibisuguti mu bijumba abaturage bakaba batarishyuwe. Ikindi ni uko ibyo bisuguti bizakoreshwa mu kugaburira abana mu mashuri nkuko biteganywa ku ngengo y’imari, bivuga ko uyu muhungu wa Ndayishimiye yahawe isoko rya Leta nta piganwa.

Mu bindi bibazo byugarije Perezida Ndayishimiye ni ukwishora mu mirwano ya Kongo aho abasirikari barenga 1000 bari kurwana na M23 bemerewe akayabo ariko amafaranga ntabagereho ndetse bagwa mu mirwano muri Kongo imiryango yabo ntihabwe amakuru arambuye n’amafaranga bakoreye.

Ibibazo byugarije u Burundi ni byinshi ku buryo Ndayishimiye nawe yahisemo gufata inzira y’inshuti ye Tshisekedi yo gushyira ibibazo bananiwe gukemura ku Rwanda.

Mu bibazo U Burundi bufite ni byinshi harimo ikibazo cy’isukari, amakara amazi n’amashanyarazi, ibi bikaba byiyongera ku kibazo gikomeye cy’ibikomoka kuri Peteroli. Nubwo mu Ijambo risoza umwaka Ndayishimiye yavuze ko abanyarwanda batazongera kubona indagara, biravugwa ko n’ubusanzwe zibona umugabo zigasiba undi muri icyo gihugu kuko umusaruro ubonetse uhita woherezwa hanze.

Ndayishimiye nawe nk’umuntu witeguye amatora umwaka utaha ashaka kwegeka ibibazo bye ku Rwanda kuko nawe bigaragara ko yananiwe gukemura ibibazo by’ubukungu, byugarije iki gihugu kuva muri 2005.

2024-01-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ndetse na Arsenal yo mu Bwongereza bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ndetse na Arsenal yo mu Bwongereza bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Ubwanditsi 07 Apr 2021
APR FC yashyikirijwe igikombe cya 2019-2020 yatwaye idatsinzwe, ikomereza muya 2020-2021 itsinda Gorilla FC, Rayon Sports yo yatsinze Gasogi United.

APR FC yashyikirijwe igikombe cya 2019-2020 yatwaye idatsinzwe, ikomereza muya 2020-2021 itsinda Gorilla FC, Rayon Sports yo yatsinze Gasogi United.

Ubwanditsi 03 May 2021
Col. Michel Rukunda Alias Makanika yavuze impamvu yatumye atera umugongo ingabo za FARDC, ahakana ibyo kwifatanya na P5.

Col. Michel Rukunda Alias Makanika yavuze impamvu yatumye atera umugongo ingabo za FARDC, ahakana ibyo kwifatanya na P5.

Ubwanditsi 17 Jan 2020
Burundi: Willy Nyamitwe yarusimbutse, umwe mu bamurindaga ahasiga ubuzima

Burundi: Willy Nyamitwe yarusimbutse, umwe mu bamurindaga ahasiga ubuzima

Ubwanditsi 29 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kinshasa: Ambasade ya Amerika yongeye gufungura imiryango nyuma y’icyumweru ifunze
Mu Mahanga

Kinshasa: Ambasade ya Amerika yongeye gufungura imiryango nyuma y’icyumweru ifunze

Ubwanditsi 04 Dec 2018
Mu Rwanda hatangijwe umukino w’imodoka nto uzwi nka ‘Karting’ (Video)
IMIKINO

Mu Rwanda hatangijwe umukino w’imodoka nto uzwi nka ‘Karting’ (Video)

Ubwanditsi 26 Aug 2018
U Bufaransa: Ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi bashaka kwita umwana amazina ’Griezmann Mbappé’
IMIKINO

U Bufaransa: Ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi bashaka kwita umwana amazina ’Griezmann Mbappé’

Ubwanditsi 02 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru