• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’aho Ibikorwa bibi bya RNC Bikomeje Gushyirirwa Hanze, Yoweri K. Museveni Arashinja Kayumba Nyamwasa Kumutamaza, Akora Ibikorwa bya Giswa, Bishyira ku Karubanda Abamushyigikiye Bose.

Nyuma y’aho Ibikorwa bibi bya RNC Bikomeje Gushyirirwa Hanze, Yoweri K. Museveni Arashinja Kayumba Nyamwasa Kumutamaza, Akora Ibikorwa bya Giswa, Bishyira ku Karubanda Abamushyigikiye Bose.

Ubwanditsi 05 Aug 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Amakuru yizewe dukesha abari mu nzego z’umutekano mu gihugu cya Uganda, aravuga ko perezida Yoweri Kaguta Museveni yababajwe bikomeye n’uko umugambi wose afashijemo RNC ujya ahagaragara utaranatangira.

Ibi yabigaragarije kayumba Nyamwasa mu nama baherutse kugirana, ndetse Museveni ahita anategeka urwego rw’iperereza rwa Uganda, CMI, gushyiraho ishuri ryihariye, rishinzwe guhugura mu bya politiki abayoboke ba wa mutwe w’ iterabwoba , RNC, wa Kayumba Nyamwasa.
Aya makuru aravuga ko Museveni yagiranye ikiganiro n’ icyihebe Nyamwasa, bakaza gusanga agatsiko kabo gahuzagurika cyane, ku buryo bizabagora kugera ku ntego yo guhungabanya umutekano w’uRwanda. Perezida Museveni yagaragarije Nyamwasa uburakari, amwereka ko atishimiye ukuntu abarwanyi ba P5,(umutwe wa gisirikari wa RNC), bishwe nk’udushwiriri muri Kongo, abatabarika bafatwa mpiri, biza gukurikirwa na benshi mu bayoboke ba RNC, basezeye kuri Kayumba Nyamwasa bavugako ari igisambo, umutekamutwe ubeshya ngo afite ingabo, kandi ari inzererezi zashowe mu ntambara zitazi uko izarwanwa. Perezida Museveni rero akimara gutanga amabwiriza yo guhurura abayoboke ba Nyamwasa, ahitwa MBUYA, mu mujyi wa Kampala, hahise hashakwa inzu nini, irindiwe umutekano bikomeye, ikaba iri mu maboko ya CMI.

Aya makuru akomeza avuga ko abahuzabikorwa b’aya mahugurwa ya ‘cadreship” ku bayoboke ba RNC, aribo Sulah Nuwamanya Wakabirigi n’umugore witwa Prossy Bonabaana. Ubu banahawe abasirikari ba Uganda babarindira umutekano , bakazunganirwa na NTWALI Frank, muramu wa Kayumba Nyamwasa.
Uretse amahugurwa atangirwa muri Uganda kandi, hari n’atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanah(online courses), agatangwa n’ ibigarasha binyuranye, nka Gervais Condo, umunyamabanga mukuru wa RNC uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Epimaque Ntamushobora, komiseri ushinzwe ubukangurambaga, akaba atuye mu Bwongereza, na Ali Abdul Karim , umugaragu wa Nyamwasa, akaba anashinzwe itumanaho muri RNC n’imitungo ya shebuja Nyamwasa, harimo no gushaka abapangayi b’amazu ye.
Mu nama Museveni yagiriye kayumba Nyamwasa kandi, harimo gukomeza gushukashuka, mu ibanga, abayoboke biganjemo abanyarwanda baba I kampala, no mu nkambi za Kiboga, Kibale na Nyakivara, ndetse Nuwamanya na Boonabana bakaba bamaze iminsi muri izi nkambi, bari mu modoka yo mu bwoko wa Toyota, ifite plaque UBB 294Y.
Mu nama yabereye i Gatuna, igamije kurangiza ibibazo Uganda ihora itera uRwanda, Museveni yakozwe n’isoni ubwo yerekwaga ibimenyetso simusiga bimuhamya uruhare rutaziguye mu gushyigikira abahungabanya umutekano w’uRwanda. Kuva icyo gihe yarakariye RNC na CMI, abishinja kunanirwa gukora rwihishwa, kugeza ubwo isi yose itahuriye ibikorwa byose, harimo n’ibyo bibwiraga ko ari ibanga rikomeye. Nguko uko yahise ategeka umukuru wa CMI, Abel KANDIHO gukora ibishoboka byose ibikorwa bya RNC bigakomeza, ariko ntawe umennye ibanga. Guhera ubwo Kandiho n’icyegera cye CK ASIIMWE, barakorana bya hafi na NUWAMANYA na BOONABANA, nubwo bitabuza amakuru nyayo gusohoka.!!.
Ababikurikiranira hafi basanga na Museveni akwiye amahugurwa muri iryo shuri yashyiriyeho RNC, kuko nawe ubwe agaragaza ubuswa, igihe cyose azaba afasha abantu batagira umurongo wa politiki uhamwe nka Kayumba Nyamwasa, ushyira imbere inda ye, n’andi mabandi utabarizaho ibitekerezo biyobora abandi.Akaga abarwana ubutegetsi bw’uRwanda bakomeje guhurira nako mu Burasirazuba bwa Kongo kagombye kubabera isomo, kandi nta karakorwa.
Museveni, Nyamwasa n’ibindi bigarasha bikwiye kumenya ko barushywa n’ubusa. Ko imigambi yabo imenyekana itaranaba, kuko Abanyarwanda bakunda uRwanda ntaho batari, yemwe no mubo bita inkoramutima, bava mu nama bakihutira kutubwira uko ubwo bugambanyi bukorwa.

2020-08-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Ubwanditsi 02 Jul 2019
Amafoto – Rayon Sports Day yaranzwe no kwerekana abakinnyi 27 na nimero bazambara, Vipers yari umutumirwa itsinda mu mukino wa gishuti 1-0

Amafoto – Rayon Sports Day yaranzwe no kwerekana abakinnyi 27 na nimero bazambara, Vipers yari umutumirwa itsinda mu mukino wa gishuti 1-0

Ubwanditsi 16 Aug 2022
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki ya Volleyball rifatanyije na Rwanda Revenue Authority hateguwe irushanwa ryo gushimira abasora neza

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki ya Volleyball rifatanyije na Rwanda Revenue Authority hateguwe irushanwa ryo gushimira abasora neza

Ubwanditsi 15 Nov 2022
Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwerekana uburyo bakorana hafi na hafi n’imitwe yiterabwoba irimo na MRCD iyobowe na Rusesabagina

Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwerekana uburyo bakorana hafi na hafi n’imitwe yiterabwoba irimo na MRCD iyobowe na Rusesabagina

Ubwanditsi 28 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu mafoto 30: Irebere abayobozi bakuru b’igihugu bari mu myitozo ngororamubiri
IMIKINO

Mu mafoto 30: Irebere abayobozi bakuru b’igihugu bari mu myitozo ngororamubiri

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Bruce Melodie na Made Beat bageze muri Norvège aho bagiye mu bitaramo bizabera mu bice bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi
Amakuru

Bruce Melodie na Made Beat bageze muri Norvège aho bagiye mu bitaramo bizabera mu bice bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi

Ubwanditsi 07 May 2022
Uganda: Uvuga ko yahunze Abanyarwanda kubera ko bamutumye kwica perezida Museveni akanga aranyomozwa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Uvuga ko yahunze Abanyarwanda kubera ko bamutumye kwica perezida Museveni akanga aranyomozwa

Ubwanditsi 22 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru