• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abarwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza bashyizeho ubuyobozi bushya

Abarwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza bashyizeho ubuyobozi bushya

Ubwanditsi 30 Nov 2017 Mu Mahanga

Tariki 28/11/2017 abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza mu Burundi bashyizeho ubuyobozi bushya, bahabwa inshingano zo gukora ibishoboka byose ngo ubwo butegetsi bwagiyeho Nyakanga 2015 buhirime.

Abo bari ku isonga mu kurwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza bibumbiye mu ihuriro ry’imitwe ya politike,CNARED (Conseil National pour le respect de l’Accord d’Arusha pour la Paix et la Réconciliation au Burundi et de l’Etat de droit), bashyizeho Jean Minani wa FRODEBU Nyakuri ku mwanya wa Perezida.

Itangazo risoza inama yakorerwaga mu Bubiligi, ikaba ari nayo yakorewemo ayo matora rigaragaza yuko Madamu Aline Ndenzako yatorewe umwanya wa visi perezida wa mbere naho Pamphil Nderega agirwa Visi Perezida wa kabiri.

Ku mwanya w’umunyamabanga mukuru hatowe Anicet Niyonkuru, naho umuvugizi agirwa Pancrace Cimpaye.

Minani abaye Perezida wa CNARED asimbura Charles Nditije wa UPRONA, wari urangije manda ye y’amezi icyenda.

Uretse gutora abayobozi bashya, iyo nama ya CNARED yarangije imirimo yayo ejo mu Bubiligi yafashe icyemezo cy’uko nta ntumwa CNARED izohereza mu mishyikirano y’Abarundi irimo ibera Arusha muri Tanzania ngo kuko umuhuza, Benjamin Mkapa, yatumiye abayitabiriye mu buryo bugamije gushimisha gusa Nkurunziza n’ubutegetsi bwe.

Itangazo ryasohowe n’ibiro by’umuhuza muri ibyo biganiro by’Abarundi, mbere gatu y’uko imishyikirano itangira, rivuga yuko hatumiwe abantu batandukanye ariko bafite umusanzu batanga ngo amahoro agaruke mu Burundi. Iryo tangazo rikavuga yuko hatumiwe abanyapoliteke, abanyamadini, abo mu miryango itegamiye kuri leta (Civil Society), abo mu nzego z’abategarugori no mu z’urubyiruko.

Iryo tangazo ry’umuhuza rikagaragaza yuko hatatumiwe inzego ahubwo hagiye hatumirwa abantu kuva muri izo nzego, ibyo CNARED ikavuga yuko byari bifite ‘intumbero’ yo kuyiheza no gushimisha ubutegetsi bwa Bujumbura.

CNARED ikavuga yuko ariyo igomba guhabwa ubutumire, nayo ikihitiramo abayiserukira. Bakavuga yuko Mkapa ibyo yabikoze agamije guheza abo ubutegetsi bwa Nkurunziza buvuga yuko budashobora kwitabira imishyikirano batumiwemo.

Abo ni babandi Bujumbura ishinja yuko bagize uruhare rugaragara muri ya kudeta yapfubye 2015. Muri abo harimo abayobozi b’imena muri CNARED, kandi koko ntabwo Mkapa yigeze abatumira. Abo ni Jean Minani wa FRODEB Nyakuri (akaba ari nawe wagizwe Perezida mushya wa CNARED), Bernard Busokoza wigeze kuba Visi Perezida wa Nkurunziza, Onesmo Nduwimana wigeze kuba umuvugizi wa CNDD-FDD, Leonidas Hatungimana wigeze kuba umuvugizi wa Perezida Nkurunziza na Alexis Sinduhije uyoboye umutwe ukomeye cyane muri opozisiyo y’u Burundi, MSD.

Casmiry Kayumba

2017-11-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyigaragambyo y’inkorabusa yagera ku ki itagezeho mu myaka 28 yose!

Imyigaragambyo y’inkorabusa yagera ku ki itagezeho mu myaka 28 yose!

Ubwanditsi 14 Feb 2022
Ba Meya bazahagarika imirimo mbere yuko barangiza manda

Ba Meya bazahagarika imirimo mbere yuko barangiza manda

Ubwanditsi 18 Jan 2016
Cristiano Ronaldo yesheje agahigo ko kuba ariwe rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino y’ikipe y’igihugu

Cristiano Ronaldo yesheje agahigo ko kuba ariwe rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino y’ikipe y’igihugu

Ubwanditsi 03 Sep 2021
Faustin Twagiramungu arisabira kuba umuyobozi w’abajenosideri ba FDLR.

Faustin Twagiramungu arisabira kuba umuyobozi w’abajenosideri ba FDLR.

Ubwanditsi 26 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.
Amakuru

NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

Ubwanditsi 18 Jan 2023
UBUTUMWA ABAHANZI BAHIMBAZA IMANA BAHAYE ABANYARWANDA MURI IKI GIHE CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 22
Mu Mahanga

UBUTUMWA ABAHANZI BAHIMBAZA IMANA BAHAYE ABANYARWANDA MURI IKI GIHE CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 22

Ubwanditsi 15 Apr 2016
Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange
Amakuru

Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange

Ubwanditsi 04 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru