• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Diyasipora irikoma RNC na Himbara bashaka kuyisenya n’ubwo batabigeraho
David Himbara

Diyasipora irikoma RNC na Himbara bashaka kuyisenya n’ubwo batabigeraho

Ubwanditsi 26 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda bo muri Diyasipora baturutse mu bihugu bitandukanye bavuze ko ishyaka RNC [ntiryemewe n’amategeko] ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda na David Himbara wahunze igihugu, bafite umugambi wo gusenya iri huriro ryabo rya Diyasipora ariko ko batazabigeraho.

Iri shyaka RNC riyobowe na bamwe mu bahoze mu nzego nkuru za Leta y’u Rwanda bakaza guhunga igihugu kubera bimwe mu byaha bakoze, ndetse na David Himbara wigeze kuba umujyanama wa Perezida Kagame Paul, bakunze kunenga iterambere ry’u Rwanda.

Abanyarwanda baba muri Diyasipora bamaze iminsi mu Rwanda bari baje mu nama y’igihugu y’Umushyikirano, ejo hashize baganiriye na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga bayigaragariza bimwe mu bibazo by’ingutu bari guhura na byo.

Bagarutse cyane kuri ririya shyaka na David Himbara bafite umugambi mubisha wo gushaka kubaryanisha no kubinjizamo amatwara mabi yo kwanga igihugu cyabibarutse.

Umwe muri aba banyarwanda uba muri Canada yagaragaje bimwe mu bikorwa bya David Himbara.

Ati “Umwaka ushize umuntu uwitwa Himabara yaduteye avuga ko dukorana n’inzego z’ubutasi bw’u Rwanda, ngo hari abafande baza kutwigisha kwica, ibintu byinshi cyane…”

Yavuze ko ibi batabyihereranye ahubwo ko bahise babibwira abayobozi babo kugira ngo ariya matwara ye adakomeza kuyacengeza mu bana b’u Rwanda.

Ati “Twebwe ubwacu dushobora kwirinda ariko dukeneye amaboko yanyu bayobozi bacu kugira ngo dushyiremo imbaraga nka Diyasipora.”

Uyu munyarwanda wagaragaje imigambi mibisha bariya bantu bafitiye u Rwanda, yavuze ko abanyarwanda bagera ku ikenda (9) bamaze kwicwa bazira ko bakunda igihugu cyabo kandi bakigenderera.

Ati “Uyu mwaka utararangira, twashyinguye umuyobozi wacu muri Mozambique , none ndabaza nti ‘twakora dute kugira ngo iryo hohotera rigabanuke muri twebwe?’, cyane cyane abantu baza ino bafite ibikorwa ino mu Rwanda.”

Yavuze ko abantu bitabira umushyikirano, Rwanda day n’abandi bakunda kugaragara mu bikorwa byo gushyigikira igihugu cyabo bakunze guterwa ubwoba n’abanzi b’igihugu. Ati “None ni iki mwadufasha mwebwe abo muri Minisiteri kugira ngo dutekane?”

Aba baba muri Diyasipora nyarwanda bafatwa nk’abagize intara ya Gatandatu y’u Rwanda, banagarutse ku bikorwa byo gupfobya Jenoside bikunze kuranga bari batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Umwe muri aba bo muri Diyasipora yavuze ko bibabaje kuba nta muntu upfobya Jenoside yakorewe Abayawudi, ariko habakaba hari abirirwa bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Twakora iki kugira ngo uzapfobya Jenoside yakorewe abacu azabihanirwe bikwiye?”

Umuyobozi wa Diyaspora nyarwanda, Sandrine Uwimbabazi Maziyateke yavuze ko bagiye gukorana na za Ambasade zitandukanye z’u Rwanda kugira ngo bahanahane amakuru ya nyayo bityo n’abakora ibikorwa nk’ibi babiryozwe.

Avuga ko bagiye guhagurukira gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kunyomoza bariya bantu kuko na bo bakunze kuzikoresha.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier yavuze ko nubwo hari abanyarwanda bo muri diyasipora bagiye bagirirwa nabi ariko ko biri kugenda bicogora babikesha kwishyira hamwe.

Ati “Ni ngombwa ko Abanyarwanda batekereza kwishyira hamwe kugira ngo Guverinoma z’ibyo bihugu Abanyarwanda bari zigire aho zihagarara, kugira ngo iyo babonye Abanyarwanda bahohotewe maze hakagira igikorwa.”

Amb. Nduhungirehe kandi yavuze ko aba banyarwanda bari hanze badakwiye gucika intege kubera ibikorwa bya bariya bantu ahubwo ko bakwiye guhaguruka bakaba abavugizi b’igihugu cyabo kugira ngo abanenga u Rwanda baburizwemo.

Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta wagarutse ku bikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko guhangana na bo bikwiye kuba urugamba rwa buri wese kandi agakoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo ukuri gukomeze kugaragara.

Ati “Yaba muri Social media, kandi nta n’ubwo biba bikomeye kuko bariya bantu nta mbaraga baba bafite.”

Mu myanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, harimo ugaruka ku ruhare rw’abanyarwanda bo muri Diyasipora, ko bagomba gushakirwa uburyo bakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Amb. Nduhungirehe yabasabye guhora bashyize hamwe
Na bo ngo ntibateze kwemera ko hari uwabameneramo ngo asenye ubumwe bwabo
Bahawe ibiganiro n’abayobozi batandukanye
Bagiye bihaye ingamba zo gukomeza kubera amaboko igihugu cyabo

2019-12-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Museveni, Kayumba na Rudasingwa bakina umukino w’ubucabiranya bigira nyoni nyinshi

Uko Museveni, Kayumba na Rudasingwa bakina umukino w’ubucabiranya bigira nyoni nyinshi

Ubwanditsi 12 Jul 2019
Leta ya Nkurunziza ntiyorohera Umurundi wifuza kujya mu Rwanda

Leta ya Nkurunziza ntiyorohera Umurundi wifuza kujya mu Rwanda

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Faustin Twagiramungu arisabira kuba umuyobozi w’abajenosideri ba FDLR.

Faustin Twagiramungu arisabira kuba umuyobozi w’abajenosideri ba FDLR.

Ubwanditsi 26 Jan 2023
Kuki Museveni yanga u Rwanda akomokamo?

Kuki Museveni yanga u Rwanda akomokamo?

Ubwanditsi 28 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Assi Mambote Batshi akaba aje gusimbura Junior Bayanho.
Amakuru

Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Assi Mambote Batshi akaba aje gusimbura Junior Bayanho.

Ubwanditsi 01 May 2021
Uganda: Umugore yafatanwe igikapu gipakiyemo intwaro zitandukanye za gisirikare
HIRYA NO HINO

Uganda: Umugore yafatanwe igikapu gipakiyemo intwaro zitandukanye za gisirikare

Ubwanditsi 28 Jan 2018
Rulindo:Abanyeshuri ba APAPEC-Murambi bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Rulindo:Abanyeshuri ba APAPEC-Murambi bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 09 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru