• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Diyasipora irikoma RNC na Himbara bashaka kuyisenya n’ubwo batabigeraho
David Himbara

Diyasipora irikoma RNC na Himbara bashaka kuyisenya n’ubwo batabigeraho

Ubwanditsi 26 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda bo muri Diyasipora baturutse mu bihugu bitandukanye bavuze ko ishyaka RNC [ntiryemewe n’amategeko] ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda na David Himbara wahunze igihugu, bafite umugambi wo gusenya iri huriro ryabo rya Diyasipora ariko ko batazabigeraho.

Iri shyaka RNC riyobowe na bamwe mu bahoze mu nzego nkuru za Leta y’u Rwanda bakaza guhunga igihugu kubera bimwe mu byaha bakoze, ndetse na David Himbara wigeze kuba umujyanama wa Perezida Kagame Paul, bakunze kunenga iterambere ry’u Rwanda.

Abanyarwanda baba muri Diyasipora bamaze iminsi mu Rwanda bari baje mu nama y’igihugu y’Umushyikirano, ejo hashize baganiriye na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga bayigaragariza bimwe mu bibazo by’ingutu bari guhura na byo.

Bagarutse cyane kuri ririya shyaka na David Himbara bafite umugambi mubisha wo gushaka kubaryanisha no kubinjizamo amatwara mabi yo kwanga igihugu cyabibarutse.

Umwe muri aba banyarwanda uba muri Canada yagaragaje bimwe mu bikorwa bya David Himbara.

Ati “Umwaka ushize umuntu uwitwa Himabara yaduteye avuga ko dukorana n’inzego z’ubutasi bw’u Rwanda, ngo hari abafande baza kutwigisha kwica, ibintu byinshi cyane…”

Yavuze ko ibi batabyihereranye ahubwo ko bahise babibwira abayobozi babo kugira ngo ariya matwara ye adakomeza kuyacengeza mu bana b’u Rwanda.

Ati “Twebwe ubwacu dushobora kwirinda ariko dukeneye amaboko yanyu bayobozi bacu kugira ngo dushyiremo imbaraga nka Diyasipora.”

Uyu munyarwanda wagaragaje imigambi mibisha bariya bantu bafitiye u Rwanda, yavuze ko abanyarwanda bagera ku ikenda (9) bamaze kwicwa bazira ko bakunda igihugu cyabo kandi bakigenderera.

Ati “Uyu mwaka utararangira, twashyinguye umuyobozi wacu muri Mozambique , none ndabaza nti ‘twakora dute kugira ngo iryo hohotera rigabanuke muri twebwe?’, cyane cyane abantu baza ino bafite ibikorwa ino mu Rwanda.”

Yavuze ko abantu bitabira umushyikirano, Rwanda day n’abandi bakunda kugaragara mu bikorwa byo gushyigikira igihugu cyabo bakunze guterwa ubwoba n’abanzi b’igihugu. Ati “None ni iki mwadufasha mwebwe abo muri Minisiteri kugira ngo dutekane?”

Aba baba muri Diyasipora nyarwanda bafatwa nk’abagize intara ya Gatandatu y’u Rwanda, banagarutse ku bikorwa byo gupfobya Jenoside bikunze kuranga bari batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Umwe muri aba bo muri Diyasipora yavuze ko bibabaje kuba nta muntu upfobya Jenoside yakorewe Abayawudi, ariko habakaba hari abirirwa bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Twakora iki kugira ngo uzapfobya Jenoside yakorewe abacu azabihanirwe bikwiye?”

Umuyobozi wa Diyaspora nyarwanda, Sandrine Uwimbabazi Maziyateke yavuze ko bagiye gukorana na za Ambasade zitandukanye z’u Rwanda kugira ngo bahanahane amakuru ya nyayo bityo n’abakora ibikorwa nk’ibi babiryozwe.

Avuga ko bagiye guhagurukira gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kunyomoza bariya bantu kuko na bo bakunze kuzikoresha.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier yavuze ko nubwo hari abanyarwanda bo muri diyasipora bagiye bagirirwa nabi ariko ko biri kugenda bicogora babikesha kwishyira hamwe.

Ati “Ni ngombwa ko Abanyarwanda batekereza kwishyira hamwe kugira ngo Guverinoma z’ibyo bihugu Abanyarwanda bari zigire aho zihagarara, kugira ngo iyo babonye Abanyarwanda bahohotewe maze hakagira igikorwa.”

Amb. Nduhungirehe kandi yavuze ko aba banyarwanda bari hanze badakwiye gucika intege kubera ibikorwa bya bariya bantu ahubwo ko bakwiye guhaguruka bakaba abavugizi b’igihugu cyabo kugira ngo abanenga u Rwanda baburizwemo.

Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta wagarutse ku bikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko guhangana na bo bikwiye kuba urugamba rwa buri wese kandi agakoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo ukuri gukomeze kugaragara.

Ati “Yaba muri Social media, kandi nta n’ubwo biba bikomeye kuko bariya bantu nta mbaraga baba bafite.”

Mu myanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, harimo ugaruka ku ruhare rw’abanyarwanda bo muri Diyasipora, ko bagomba gushakirwa uburyo bakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Amb. Nduhungirehe yabasabye guhora bashyize hamwe
Na bo ngo ntibateze kwemera ko hari uwabameneramo ngo asenye ubumwe bwabo
Bahawe ibiganiro n’abayobozi batandukanye
Bagiye bihaye ingamba zo gukomeza kubera amaboko igihugu cyabo

2019-12-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

Ubwanditsi 04 Mar 2024
Mbabazwa N’abatibuka Aho Bavuye Nka Sankara, Muzima Na Miheto- Uwacitse ku icumu

Mbabazwa N’abatibuka Aho Bavuye Nka Sankara, Muzima Na Miheto- Uwacitse ku icumu

Ubwanditsi 01 Aug 2018
Amezi atandatu ya 2019 atazibagirana mu mateka y’Imitwe yitwaje imtwaro irwanya Leta y’u Rwanda

Amezi atandatu ya 2019 atazibagirana mu mateka y’Imitwe yitwaje imtwaro irwanya Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 08 Dec 2019
Umugore wa Ben Rutabana aremeza ko RNC izi aho umugabo we ari

Umugore wa Ben Rutabana aremeza ko RNC izi aho umugabo we ari

Ubwanditsi 08 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burera: Abaturage  baragurisha  amasambu  kugira ngo babone amashilingi  yo kugomboza ababo bafatiwe Uganda
HIRYA NO HINO

Burera: Abaturage baragurisha amasambu kugira ngo babone amashilingi yo kugomboza ababo bafatiwe Uganda

Ubwanditsi 10 Jan 2018
Amafoto – Mu mukino wa gucuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe
Amakuru

Amafoto – Mu mukino wa gucuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe

Ubwanditsi 06 Feb 2022
Sean Penn wahoze ari umugabo wa Madonna yitabiriye ibirori byo Kwita Izina
Mu Rwanda

Sean Penn wahoze ari umugabo wa Madonna yitabiriye ibirori byo Kwita Izina

Ubwanditsi 01 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru