• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

You are at :Home»Amakuru»FDLR ikomeje gucura inkumbi, yerekana ko ari umutwe w’iterabwoba udatinya n’ abadipolomate!!

FDLR ikomeje gucura inkumbi, yerekana ko ari umutwe w’iterabwoba udatinya n’ abadipolomate!!

Ubwanditsi 23 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Wa mutwe ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba ukora amarorerwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ukomeje gushimangira ko ari agatsiko k’iterabwoba. Twari tumenyereye ko FDLR yibasira abaturage b’Abanyekongo, ubica, ubasahura, usambanya abagore ku ngufu, ariko  wasanze bidahagije ngo urusheho kwamamara, iti reka nirare no mu bahagarariye ibihugu byabo muri RDC.

Nguko uko kuri uyu wa mbere tariki 22 Gashyantare 2021, ahashyira saa tatu za mu gitondo(09:00), inyeshyamba za FDLR zagabye igitero ku modoka z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, WFP, maze  3 mu bari bazirimo bahasiga ubuzima. Mu itangazo  ryasohowe na Ministeri y’Umutekano n’Ubutegetsi bw’igihugu, Leta ya Congo yavuze ko  ubwo bugizi bwa nabi bwabereye mu bilometero  nk’icumi, mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.

Umwe muri batatu bishwe ni LUCA ATTANASIO, wari uhagarariye Ubutaliyani muri RDC, akaba yazize amasasu y’urufaya abo bagizi ba nabi bamurashe mu nda. Uretse abishwe, inyeshyamba za FDLR zanashimuse abandi bantu 4, ariko amakuru atugezeho aravuga ko umwe muri bo yashoboye kubohozwa n’ingabo za Kongo ubwo zageragezaga gutatanya abo bicanyi.

Kugeza ubu FDLR ntirahakana uruhare rwayo mu bwicanyi, ariko niyo yabeshya ko ntaho ihuriye nabwo ntibyafata, kuko atari ubwa mbere ifatiwe mu bikorwa nk’ibi, doreko idasiba kwica abasura n’abarinda Pariki y’Ibirunga, igice kigenzurwa na RDC, hafi y’aho ubwicanyi bw’ejo bwabereye. Mu kwezi gushize abantu 6 barishwe, nabwo FDLR ishyirwa mu majwi, kandi ntiyabihakanye.

Mu mwaka wa 2018 nabwo FDLR yagabye igitero ku bari basuye iyo pariki y’ibirunga, umwe aricwa, Abataliyani 2 barashimutwa. FDLR isanzwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba rwashyizweho na Loni, ariko abasesenguzi bagasanga urwo rutonde ari amagambo gusa kuko bitabujije FDLR ibikorwa by’ubugome ndengakamere, kandi Loni ifite ingabo muri RDC. Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro!!

Nyakwigendera  Luca Attanasio w’imyaka 43 y’amavuko yari Ambasaderi w’ Ubutaliyani muri RDC kuva mu mwaka wa 2019. Yari umudipolomate ubimazemo imyaka 18, kuko yanahagarariye Ubutaliyani muri Busuwisi, Maroc na Nigeria.

Yiciwe muri Kivu y’Amajyarugu aho yateganyaga guhura n’imiryango y’Abataliyani   igoboka Abanyekongo bari mu kaga kubera FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro. FDLR rero iracura inkumbi yica  abahisi n’abagenzi. Irasa n’iyihimura kubera ibitero ingabo za Kongo zikomeje kuyigabaho. Ibonye itakibashije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ngo isubukure umugambi wa Jenoside, ihitamo kwibasira inzirakarengane zitayirwanya. Niko bigenda ku mugizi wa nabi urimo gusamba.

2021-02-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rushyashya yashyize hanze Kayumba na Sisulu mu mibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo

Rushyashya yashyize hanze Kayumba na Sisulu mu mibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo

Ubwanditsi 11 Dec 2018
Ese Koko Umunyemari  W’umunyarwanda Wakoze Jenoside Witwa Kabuga Félicien Yiturije Mu Burundi Guhera 2009

Ese Koko Umunyemari W’umunyarwanda Wakoze Jenoside Witwa Kabuga Félicien Yiturije Mu Burundi Guhera 2009

Ubwanditsi 27 Jun 2018
Ikipe y’igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1

Ikipe y’igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1

Ubwanditsi 04 Feb 2022
Ingabo z’u Rwanda ziri mu mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafrika  zikomeje kuvugwa imyato

Ingabo z’u Rwanda ziri mu mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafrika  zikomeje kuvugwa imyato

Ubwanditsi 22 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tomas Nahimana na Politiki ye y’ikinyoma
POLITIKI

Tomas Nahimana na Politiki ye y’ikinyoma

Ubwanditsi 18 Jun 2016
Umuvugabutumwa Eliane Niyonagira yaburiye urubyiruko rugaragara ku mbuga nkoranyambaga uburyo ibigarasha bikoresha mu kubiyegereza 
Amakuru

Umuvugabutumwa Eliane Niyonagira yaburiye urubyiruko rugaragara ku mbuga nkoranyambaga uburyo ibigarasha bikoresha mu kubiyegereza 

Ubwanditsi 13 Jul 2022
Mugisha Gilbert wa APR FC yanditse amateka yo gutsinda igitego cya mbere muri Stade Amahoro ivuguruye
Amakuru

Mugisha Gilbert wa APR FC yanditse amateka yo gutsinda igitego cya mbere muri Stade Amahoro ivuguruye

Ubwanditsi 02 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru