• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kenyatta si umuhuza w’u Rwanda na Uganda – Minisitiri Nduhungirehe

Perezida Kenyatta si umuhuza w’u Rwanda na Uganda – Minisitiri Nduhungirehe

Ubwanditsi 12 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, aravuga ko abatekereje ko Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yagenzwaga no guhuza u Rwanda na Uganda bibeshya kuko atari umuhuza muri kibazo hagati y’ibihugu byombi.

Byavugiwe mu kiganiro bamwe mu ba minisitiri bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 12 Werurwe 2019, cyavugaga ku byavuye mu mwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru b’igihugu, umwiherero wabereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo. Nkuko bitangazwa na KT.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda anahita ajya i Gabiro aho yaganiriye na Perezida Kagame.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko urwo ruzinduko ntaho ruhuriye n’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda nk’uko hari ababyibazaga.

JPEG - 149.7 kb
Abaminisitiri hamwe n’Abanyamakuru batandukanye mu kiganiro gikurikira umwiherero

Yagize ati “Uruzinduko rwa Perezida Kenyatta rwari rugamije gutsura umubano uri hagati y’ibihugu byombi, baganiriye ku mibanire, ubucuruzi n’ibindi. Ibyo guhuza u Rwanda na Uganda ntaho bihuriye na rwo kuko Perezida Kenyatta atari umuhuza w’u Rwanda na Uganda”.

Yagarutse kandi ku bibazo bitatu by’ingutu biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda.

Icya mbere ngo ni Abanyarwanda bafatirwa Uganda nta mpamvu bagakorerwa iyicarubozo. Ibyo ngo binyuranyije n’amasezerano y’imigenderanire muri EAC.

Icya kabiri ngo ni inzego z’umutekano za Uganda zifasha abarwanya u Rwanda, bibumbiye mu mutwe RNC.

Icya gatatu ni kubangamira u Rwanda mu by’ubucuruzi kuko ngo hari amakamyo yo mu Rwanda apakiye ibicuruzwa yahejejwe muri Uganda nta mpamvu igaragazwa.

Nduhungirehe kandi avuze ko u Rwanda ruzakomeza gukoresha inzira ya diplomasi mu kugerageza gukemura ikibazo kiri hagati ya Uganda n’u Rwanda.

2019-03-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RNC ikomeje kugira Ihuriro P5 ikimoteri ndetse n’ikusanyirizo ry’ibindi bigarasha

RNC ikomeje kugira Ihuriro P5 ikimoteri ndetse n’ikusanyirizo ry’ibindi bigarasha

Ubwanditsi 25 Nov 2019
Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha

Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha

RUSHYASHYA 06 Nov 2025
Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko

Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko

RUSHYASHYA 20 Apr 2026
Victoire Ingabire yibukijwe ko igihe cya Muvoma cyo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside cyibagiranye 

Victoire Ingabire yibukijwe ko igihe cya Muvoma cyo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside cyibagiranye 

Ubwanditsi 29 Aug 2022

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
    March 13, 20196:24 pm -

    Nyamuneka Mudufashe Nkabayobozi Bibihugu Mushake Uko Mwakemura Ikibazo Bidakomeje Kubangamira Abaturage, Twe Twegereye Imipaka Turi Kuharenganira

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya APR FC yanganyije na Mogadisciu City Club yo muri Somalia ubusa ku busa mu mukino wa mbere wa CAF Champions League 2021
Amakuru

Ikipe ya APR FC yanganyije na Mogadisciu City Club yo muri Somalia ubusa ku busa mu mukino wa mbere wa CAF Champions League 2021

Ubwanditsi 13 Sep 2021
RwandAir yahawe uburenganzira bwo gutangira ingendo muri Amerika
UBUKERARUGENDO

RwandAir yahawe uburenganzira bwo gutangira ingendo muri Amerika

Ubwanditsi 07 Jun 2018
U Rwanda rwungutse sitasiyo ebyiri zizakemura ikibazo cy’amashanyarazi muri Kigali na Bugesera
IKORANABUHANGA

U Rwanda rwungutse sitasiyo ebyiri zizakemura ikibazo cy’amashanyarazi muri Kigali na Bugesera

Ubwanditsi 30 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru