• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uruhererekane rw’ingengabitekerezo ya Jenoside abana bakura ku babyeyi, urugero rwa Peter Mutabaruka na Se umubyara Celestin Mutabaruka
Peter Mutabaruka warazwe guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi na se umubyara Celestin Mutabaruka wayigizemo uruhare agahungira mu Bwongereza

Uruhererekane rw’ingengabitekerezo ya Jenoside abana bakura ku babyeyi, urugero rwa Peter Mutabaruka na Se umubyara Celestin Mutabaruka

Ubwanditsi 17 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yakomotse ku ngengabitekerezo ya Hutu-Pawa ndetse  n’umuco wo kudahana waranze abakoze ubwicanyi bwibasiye Abatutsi guhera mu mwaka wa 1959 kugeza mu mwaka wa 1994, ubwo abamunzwe niyo ngengabitekerezo bari bazi ko batanze igisubizo cya burundu, mu ntego yabo bari barihaye ngo umwana w’umuhutu uzavuka azabaza uko umututsi yasaga.

Abakoze ubwicanyi guhera muri 1959, 1961, 1963 kugeza muri 1973 baragororewe aho guhanwa. Abitabiraga ubwicanyi baryaga inka z’Abatutsi ndetse bagatuzwa mu masambu yabo bamaze ku bamenesha mu bihugu bikikije u Rwanda. Abari abana icyo gihe bakuriye muriyo ngengabitekerezo y’ubwicanyi bityo mu mwaka wa 1994 igihe umugambi karundura wo kurimbura Abatutsi wari ugeze, bari bariteguye mu mutwe bikaba ariyo mpamvu umugambi wa Jenoside washyizwe mu bikorwa mu gihe gitoya.

Igice kinini cy’u Rwanda mu burasirazuba, ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, zakibohoye mu minsi 15 Jenoside itangiye ariko ntibyabujije ko icyo gice gikorwamo Jenoside ku buryo bw’indengakamere, urebye ibyabaye Kiziguro, Mukarange, Karubamba, Rukara, Kibungo, Nyarubuye ndetse na Rukumberi.

Yaba abakoze ubwicanyi guhera muri 1959, abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayihakana usangaa bisigaye ari uruhererekane mu miryango; bamwe mu rubyiruko baba hanze bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi usanga abenshi ababyeyi babo barayigizemo uruhare bari mu mashyaka ya MRND, CDR cyangwa andi mashyaka igice cya PAWA, na basekeru ari bo batangije PARMEHUTU.

Uyu munsi turavuga kuri Peter Mutabaruka umuhungu was Celestin Mutabaruka. Celetsin Mutabaruka ashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside akaba yarahungiye mu gihugu cy’Ubwongereza. Abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside harimo nabiyita ko bihaye Imana; muri abo harimo na Celestin Mutabaruka wiyita ko ari Pasiteri ahitwa Kent mu Bwongereza.

Dore iyo  Nterahamwe Celestin Mutabaruka ise wa Peter Mutabaruka aho ari kubeshya abantu UK ngo asigaye ari umukozi w’Imana. Nibyo koko ashobora kuba yarahindutse ariko se ko agifite isoni n’ikimwaro cyo gusaba imbabazi ndetse no kuvuga ibyo yakoze muri Genocide yakorewe abatutsi

Gutoteza Abatutsi ku mugaragaro Mutabaruka yabitangiye mu mwaka wa 1992 ubwo yayoboraga Ikigo gishinzwe kubungabunga amashyamba ku Gikongoro cyitwaga Crete Congo-Nil ubwo yarwanyaga Abatutsi bagikoragamo. Mu rwego rwo kwiyegereza MRND nkuko andi mashyaka yabikoraga, nawe yashinze ingirwashyaka ngo ryiyomeke kuri MRND bigararagare ko MRND ifite amashyaka menshi bakorana, nkuko za  PECO, PDR, CDR nandi babigenje! Mutabaruka nawe yashinze iryitwaga UNISODEC ribogamiye kuri MRND nubwo ritemewe ku mugaragaro.

Jenoside itangiye, Mutabaruka yagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye ku rusengero rw’Abaperisebuteriyeni rwa Gatare mu gikorwa yarahuriyemo na Jonas Kanyarutoki. Mutabaruka kandi ari mu bayoboye ibitero byishe Abatutsi bari bagerageje kwirwanaho mu misozi ya Bisesero. Ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa Mutabaruka byabonetse mu biro yakoreragamo nk’amabaruwa yanditse asaba intwaro.

Leta y’u Rwanda yashyikirije igihugu cy’ubwongereza impapuro zo guta muri yombi Celestin Mutabaruka ndetse n’abandi bane aribo Emmanuel Nteziryayo, Charles Munyaneza, Vincent Brown (Bajinya) na Celestin Ugirashebuja. Mu gihe igihugu cy’ubwongereza gikomeje guseta ibirenge mu gushyikiriza ubutabera aba bagabo, u Rwanda rwasabye ko baburanishwa nicyo gihugu, iperereza rikaba rikomeje.

Tugarutse ku muhungu we Peter Mutabaruka, we yiyemeje guhakana ko Jenoside yabayeho akaba yirirwa mu binyamakuru agamije guharabika Leta y’u Rwanda ndetse no gushinjura se umubyara ko ari umwere. Ibi byose Mutabaruka kimwe n’urundi rubyiruko babikora bavuga ko bari gukora ibikorwa bya politiki cyangwa se ko baharanira uburenganzira bwa muntu.

Peter Mutabaruka yihuje n’abandi bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nabayikoze bihishahisha ubutabera bashinga ishyirahamwe ryiyise “Amahoriwacu”. Lt Seyoboka nawe wazanywe mu Rwanda gukurikiranwaho uruhare rwe muri Jenoside yabaga muri iri shyirahamwe. Peter Mutabaruka ni kimwe nabihuje muri Jambo asbl babarizwa mu bihugu by’ububiligi ndetse n’ubufaransa. Aha twavuga nka: Placide Kayumba, akaba ari umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wari Superefe wa Gisagara wakatiwe n’urukiko rw’Arusha imyaka 25 mu mwaka wa 2010, aho yahamwe n’ibyaha birimo kuyobora ubwicanyi bwahitanye abatutsi basaga ibihumbi 35 bari bahungiye ku musozi wa Kabuye muri Gisagara.  Akimara gukatirwa umuhungu we Placide yakomeje kuvuga ku mbuga nkoranyambaga ko se azize impamvu za Politiki.

Natacha Abingeneye, uyobora Jambo asbl ni umukobwa Juvenal Uwiringiyimana wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kuri leta ya MRND. Mu mwaka wa 2005, urukiko rw’Arusha rwamushyiriyeho Impapuro aho yari yemeye ibyaha bye ngo azagabanyirizwe ibihano apfa urubanza rwe rutaragera.

Ruhumuza Mbonyumutwa ni umuhungu wa Shingiro Mbonyumutwa wihishahisha ubutabera. Shingiro yari umukuru w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe Yohani Kambanda, akaba yaranashishikarije ubwicanyi binyuze kuri Radio Rwanda. Akaba ari mu buhungiro mu Bubiligi. Shingiro Mbonyumutwa ni umuhungu wa Dominique Mbonyumutwa.

Undi wo muri Jambo asbl ni Liliane Bahufite umukobwa wa Col Juvenal Bahufite wari umuvugizi w’ingabo zakoze Jenoside zimaze kugera mu buhungiro muri Kongo zishaka kugaruka.

Mu gihe abana bakuriye mu ngengabitekerezo mu Rwanda biyemeza kwitandukanya n’imitekerereze y’ababyeyi babo bakihuza nabandi Banyarwanda mu runana rw’urungano, urubyiruko rwakuriye hanze rukomeje gukurikiza imico n’imigambi y’ababyeyi babo, aho biyemeje kwikorera umusaraba bagahakana Jenoside yakozwe n’ababyeyi babo babyita politiki cyangwa uburenganzira bwa muntu.

Bararushya iminsi ntabwo bazabigeraho kuko n’abana b’Abanazi bakuze bahakana Jenoside y’Abayahudi ariko biba iby’ubusa.

2020-03-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gatsinzi wakorewe iyica rubozo na CMI yasubije Umugande Barnabas wandikiye abakuru ba Uganda n’u Rwanda

Gatsinzi wakorewe iyica rubozo na CMI yasubije Umugande Barnabas wandikiye abakuru ba Uganda n’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Jan 2019
“Tariki 01 Nyakanga, mu Rwanda twizihiza ubwigenge bwapfubye”- Tom Ndahiro

“Tariki 01 Nyakanga, mu Rwanda twizihiza ubwigenge bwapfubye”- Tom Ndahiro

Ubwanditsi 01 Jul 2021
Ikinyamakuru Red Pepper cyazize guhishura umugambi mubisha ku Rwanda ucurirwa I Kampala wari waragizwe ibanga.

Ikinyamakuru Red Pepper cyazize guhishura umugambi mubisha ku Rwanda ucurirwa I Kampala wari waragizwe ibanga.

Ubwanditsi 03 Dec 2017
Ikindi cyegeranyo ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi kirashyirwa ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki 19 Mata 2021

Ikindi cyegeranyo ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi kirashyirwa ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki 19 Mata 2021

Ubwanditsi 19 Apr 2021

2 Ibitekerezo

  1. Didier semanyenzi
    March 18, 20209:52 am -

    Nakahomamunwa, nigitangaza! Noneho arakangurira abavuga igiswahili gutabarana nawe ngo barokore ucyo yita ubwoko bwe. Ariko nabo bazi neza ko barushwa nubusa. Ukuri kurigaragaza. Kandi nta kinesha ukuri. Abanyarwanda aho bava bakagera, aho bavuye barahazi. Ntawutazi umumaro yakuye kuriyi leta yubumwe. Ndetse nabo basakusa bishoboke ko bayungukiye kurusha abandi akaba ariwo murengwe waharenze. Icyo nemeranywa nacyo nuko abashigikiye ibikorwa biyi leta nibo beshi bikaba aricyo kintu cya ngombwa kuri twese. N.B: nagiraga ngo nisabire Igihe.com cyangwa rushyashya.net kuzadukorera ubutaha, *isesengura” ryabantu bungukiye iyi leta kurushya abandi, ubu bakaba bayirwanya dutangiriye kuri rnc, hutu-power ideoligy, …mukaba mwagendera kw’imyanya mu kazi cyane ko wenda batari banayikwiriye, amahirwe yo kwiga, yo kujya mu mahanga kuko mbere hariho abari babyemerewe, amahirwe yo gukorana n’amabanki kurushya abandi (kuzabaza gahima na rudasingwa) icyo zabayobozi ba BACAR na BCR baziraga,…aba babariwe ibyaha inshuro zirenze ebyiri, bakazisanga mu mahanga bakaboneraho guhangana n’ababa babariye,…. N’ibyinshi umuntu yavuga kuri aba bantu

    Subiza
  2. rwagitima
    March 18, 202010:01 am -

    iri shyaka ryavukiye muri ADEPR,icyo gihe 1991mu kwezi kwa 9 nari umudiakoni Ku kimihurura uwari umuvugizi Joseph Nsanzurwimo adukangurira kurijyamo tukamuter’utwatsi,byaragaragaraga ko MRND ibifitemo uruhare,uwitwaga Dr Rukundo(mukuru wa Pastor Osee ujya azana abaganga b’inzobere)yahise aribera umwe mu bayobozi none nawe yaheze hanze yatinye kugaruka,bafitanye amasano na ba ex min Joe

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwamagana: Umusore yishe mugenzi we amutemye amuziza kumwita umujura
Mu Rwanda

Rwamagana: Umusore yishe mugenzi we amutemye amuziza kumwita umujura

Ubwanditsi 20 Jun 2018
Miss Kundwa Doriane yanenzwe kwipfumuza izuru
Mu Rwanda

Miss Kundwa Doriane yanenzwe kwipfumuza izuru

Ubwanditsi 16 May 2017
Burundi : Gerenade yatewe mu kabari k’urwagwa ikomeretsa abantu 11
INKURU NYAMUKURU

Burundi : Gerenade yatewe mu kabari k’urwagwa ikomeretsa abantu 11

Ubwanditsi 12 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru