• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda : CMI yadukanye indi turufu yo guhimba ibinyoma bigamije guharabika no gusiga icyasha u Rwanda

Uganda : CMI yadukanye indi turufu yo guhimba ibinyoma bigamije guharabika no gusiga icyasha u Rwanda

Ubwanditsi 16 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Umubano w’akadasohoka w’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) n’abagize Umutwe urwanya Leta y’u Rwanda (RNC) uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ukomeje kugarukwaho cyane kubera ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda no kubakorera iyicarubozo ndetse no gushaka abajya muri uyu mutwe.

Imikoranire ya CMI na RNC, iri mu ibanga ribumbatiye umugambi mubisha wo gushaka icyahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uretse gukingira ikibaba RNC mu bikorwa byo gushaka abajya mu myitozo ya gisirikare, gushimuta Abanyarwanda bakorera muri Uganda no kubakorera iyicarubozo, CMI yadukanye indi turufu yo guhimba ibinyoma bigamije guharabika no gusiga icyasha u Rwanda no kuyobya uburari kuri uwo mubano mubisha ifitanye n’abatavuga rumwe narwo.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya ivuga ko uru rwego rw’ubutasi muri Uganda rufite urubuga nsakazamakuru rwitwa ‘Soft Power’ ruyoborwa na Sarah Kagingo, umugore ukora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Uganda.

Uru rubuga ngo runyuzwaho amakuru ya RNC n’abaterankunga bayo, rusohora kandi amakuru mpimbano arimo ibirego bisiga icyasha u Rwanda.

Igice kimwe cy’ibyo birego ni ubwicanyi bw’abantu bakomeye ngo bwakozwe ku bufatanye bwa Polisi ya Uganda n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Bivugwa ko ngo umuntu wo mu rwego rw’umutekano rwa Uganda yivugiye ko umugambi w’ubwo bwicanyi wacuriwe i Kigali mu nama yahuje Herbert Muhangi wo muri Polisi ya Uganda n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano mu Rwanda.

Ibi ariko biteza urujijo ariyo mpamvu abasesengura politiki yo mu Karere bagaragaza ko niba koko iyo nama yarabayeho, iki kirego cyakabaye gikurikiranwa n’inzego z’umutekano zifite ubutasi bukora neza, kuko ikibazo cy’ubutasi bwo kuri uru rwego kidakemurirwa mu binyamakuru kandi hari inzego z’umutekano zikora neza.

Ibi bibonwa nk’uburyo bwo guhimba ibinyoma no kubishyira mu binyamakuru kuko hari ikindi kintu kibi kibyihishe inyuma.

Abasesenguzi bavuga ko ukuri kw’ibi ngo ari amayeri ya CMI n’abafatanyabikorwa bayo mu gushaka kuyobya uburari bw’inkunga ihabwa RNC, burimo no gukomeza kuyikingira ikibaba ngo ikorere muri Uganda ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Muri Uganda, Abanyarwanda benshi bagiye batabwa muri yombi ndetse bagakorerwa iyicarubozo na CMI ifatanyije na RNC, ibi bigashimangira uburyo uyu mutwe ushyigikiwe cyane n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu.

Iki kibaba kandi kigaragarira no mu gushaka abajya mu gisirikare cya RNC bikorwa ku mugaragaro cyane cyane mu nkambi z’Abanyarwanda muri Uganda.

Bamwe mu bo muri RNC bazwi muri ibyo bikorwa ni Dr Sam Ruvuma, watawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda ariko akarekurwa nyuma y’iminsi mike agasubira mu bikorwa bye. Uwo bareganwaga ndetse n’abandi 43 bafatiwe ku mupaka wa Kikagati, bajyanwe Minembwe muri RDC mu myitozo ya gisirikare bategereje kuburanishwa.

Ibi bikorwa Dr Ruvuma abikorera mu Burengerazuba bwa Uganda, kimwe n’abandi nka Pasiteri Deo Nyirigira, umuhungu we Felix Mwizerwa ndetse na Mugisha Charles Sande. Nyirigira afite urusengero Agape Church i Mbarara rwabaye inzira yo gushaka abajya mu gisirikare cya RNC.

Hari kandi Mukombozi na Kayumba Rugema bo muri RNC bashimuta Abanyarwanda babashinja kutaba muri uyu mutwe.

Mu bandi harimo Sarah Kagingo uyobora ikinyamakuru Soft Power akaba umuntu ufitanye umubano wa hafi na Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Lt. Gen Henry Tumukunde.

Lt. Col Tumukunde kandi yakunze kuvugwa mu bikorwa byo gukorera iyicarubozo Abanyarwanda bashimuswe ndetse akaba azwiho kugirana umubano ukomeye na Kayumba Nyamwasa.

Nta watandukanya rero RNC na Soft Power kuko ibyo itangaza bibanza kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga za RNC uko byakabaye.

2018-02-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Loni ibabajwe n’ubwicanyi bwahitanye abantu 26 mu Ntara ya Cibitoke

Burundi: Loni ibabajwe n’ubwicanyi bwahitanye abantu 26 mu Ntara ya Cibitoke

Ubwanditsi 15 May 2018
Uganda: Inteko yemeje ingingo yemerera Museveni kongera kwitoza

Uganda: Inteko yemeje ingingo yemerera Museveni kongera kwitoza

Ubwanditsi 21 Dec 2017
Uganda: Abapolisi 2 bakuru bari muri kasho za CMI bazira kurekura Abanyarwanda bari batawe muri yombi

Uganda: Abapolisi 2 bakuru bari muri kasho za CMI bazira kurekura Abanyarwanda bari batawe muri yombi

Ubwanditsi 11 Apr 2018
Akanyamuneza ku baturage ba Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado basubiye mu byabo nyuma y’imyaka ine bameneshejwe n’inyeshyamba

Akanyamuneza ku baturage ba Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado basubiye mu byabo nyuma y’imyaka ine bameneshejwe n’inyeshyamba

Ubwanditsi 30 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abatuye mu karere ka Kirehe kwirinda ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abatuye mu karere ka Kirehe kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 29 Jan 2016
Biravugwa ko umuyobozi wa CIA yerekeje muri Koreya ya Ruguru kubonana na Kim Jong un
POLITIKI

Biravugwa ko umuyobozi wa CIA yerekeje muri Koreya ya Ruguru kubonana na Kim Jong un

Ubwanditsi 18 Apr 2018
Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken
Amakuru

Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Ubwanditsi 29 Jul 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru