• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»I Kinshasa hasinyiwe amasezerano  yo guhashya inyeshyamba zirimo niza Nyamwasa ziri mu misozi ya Minembwe

I Kinshasa hasinyiwe amasezerano  yo guhashya inyeshyamba zirimo niza Nyamwasa ziri mu misozi ya Minembwe

Ubwanditsi 01 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

U Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Angola, byashyize umukono ku masezerano ashyiraho ihuriro ry’ibi bihugu bitatu rizafasha mu guhangana n’ibibazo birimo umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Iyi nama yabereye i Kinshasa, aho aba bayobozi bagiye no guherekeza mu cyubahiro uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Etienne Tshisekedi, umaze imyaka ibiri apfiriye mu Bubiligi.

Akarere k’ibiyaga bigari gakomeje kugarizwa n’ibibazo by’imitwe iteza umutekano muke yiganjemo iyikambitse mu mashyamba ya RDC nka FDLR, ADF n’iyindi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa RDC, byatangaje ko Perezida Tshisekedi, Kagame na Lourenço, baganiriye ku bibazo by’umutekano, ubukungu ndetse no kwinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Mu itangazo ibi bihugu byashyize ahagaragara, aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku ngingo zirimo iterambere n’ubufatanye mu rwego rw’akarere; by’umwihariko ku kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.

Nyuma y’ibyo biganiro bemeranyije ku ngingo eshatu zirimo ko bijyanye n’ikibazo cy’umutekano, “biyemeje kongerera imbaraga ihuriro rya Congo-Angola-Rwanda (CAR), aho rizahuza n’abandi bakuru b’ibihugu by’akarere mu gushakira hamwe uburyo bwo kurandura imitwe yitwaje intwaro yo muri Congo n’ahandi hamwe n’ibindi bibazo bijyanye n’umutekano w’ibihugu.”

Biyemeje kuvugurura inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari, kagizwe n’ibihugu 12 ari byo; Angola, Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Repubulika ya Congo, RDC, Kenya, Uganda, Rwanda, Sudani y’Epfo, Sudan, Tanzania na Zambia.

Ku bijyanye n’iterambere n’ubufatanye mu karere, biyemeje gushyira imbaraga mu mubano ushingiye ku bukungu n’ubucuruzi ndetse no gusana inzira ya gari ya moshi Kolwezi-Dilolo igera Benguela muri Angola.

Mu myaka isaga 20 ishize, amashyamba ya RDC yahindutse indiri y’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Loni aherutse kubwira akanama k’uwo muryango gashinzwe umutekano, gufatira ingamba umutwe mushya w’inyeshyamba ugizwe n’abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi uyobowe na Kayumba Nyamwasa.

Ubwo akanama ka Loni kasuzumaga uko umutekano wifashe mu Karere k’ibiyaga bigari, Ambasaderi Ignace Gata Mavita wa Lufuta yagaragaje impungenge batewe n’umutwe mushya uyobowe na Gen Kayumba Nyamwasa.

Lufuta yagaragaje ko igiteye inkeke cyane ari intwaro uwo mutwe uhabwa n’igihugu yise ‘icy’igituranyi”. Nubwo atatangaje icyo gihugu, yasabye Loni kwita kuri raporo iherutse gusohoka y’impuguke za Loni ivuga ko u Burundi ari cyo gihugu gitanga intwaro ku mutwe wa Kayumba Nyamwasa.

Ibyo bihabanye n’ibihano Loni yashyiriyeho imitwe yose y’inyeshyamba irwanira muri Congo. Iyo mitwe ntabwo yemerewe kugurishwa cyangwa guhabwa intwaro.

Igisirikare cya Leta n’Ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa Congo (MONUSCO) nibo bemerewe kugurishwa intwaro.

Intumwa idasanzwe ya Loni mu karere k’ibiyaga bigari, Said Djinnit na we aherutse kubwira akanama ka Loni ko imitwe yitwaje intwaro ikigaragara mu burasirazuba bwa Congo ari imbogamizi ku mutekano n’amahoro mu karere.

Yavuze ko iyo mitwe ikomeje gukongeza urwikekwe hagati y’ibihugu by’ibituranyi.

Mu nyandiko impuguke za Loni zasohoye mu mpera z’umwaka ushize zikayita zise ‘Midterm report of the Group of Experts on the Democratic Republic of the Congo’ zivuga ko inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Izo nzobere zavuganye n’abantu bagera kuri 12 bahoze muri uwo mutwe uzwi ku mazina nka P5, Rwanda National Congress n’andi.

Uwo mutwe ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gomino, ukaba ukoresha intwaro ziturutse mu Burundi.

Muri Nzeli 2018, abahoze muri uwo mutwe babwiye inzobere za Loni ko abawugize ari abanyamahanga benshi baturuka mu Rwanda ndetse n’abanye-Congo b’Abanyamulenge.

Bavuze ko Kayumba Nyamwasa ubwe yatembereye aho uwo mutwe ukorera kenshi.

Abatangabuhamya bavuze ko uburyo bwo gushaka abinjira muri uwo mutwe bucurirwa i Bujumbura, abinjizwamo bagakurwa mu bihugu byo muri Afurika n’i Burayi.

Kizigenza mu bashinzwe gushaka abinjira muri uwo mutwe ni uwitwa ‘Rachid’ uzwi nka “Sunday cyangwa Sunde Charles”. Uwo mugabo uba i Bujumbura ngo ni we wishyura amatike y’abarwanyi bashya bavuye mu mahanga kugeza bashyitse i Bujumbura.

Iyo bageze iwe, bamburwa ibyo bafite byose bakajyanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu misozi ya Bijabo mu ishyamba rya Bijombo aho uwo mutwe ufite ibirindiro.

Abatoza izo nyeshyamba ni abantu bavuga Ikinyarwanda, bavuga ko bahoze mu ngabo z’u Rwanda.

Nyamusaraba abwira abarwanyi ko intego y’uwo mutwe ari ukubohora u Rwanda. Ngo bajya banagaba ibitero ku mitwe irwanya Leta y’u Burundi iba muri Congo nka Forces nationales de libération, na Résistance pour un état de droit au Burundi (RED Tabara). Ari nayo bamaze iminsi bahanganye muri Kivu y’Epfo.

Raporo ivuga ko intwaro , ibiryo, imiti n’imyambaro byose uwo mutwe ukoresha bituruka i Burundi.

Kayumba Nyamwasa ushinjwa gushinga uwo mutwe urwanya u Rwanda, yakatiwe adahari mu 2011 n’urukiko rukuru rwa Gisirikare, gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare, biturutse ku byaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.

2019-06-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu

Ubwanditsi 30 Jul 2025
Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Ubwanditsi 28 Jul 2023
Perezida Kagame yagarutse ku mubano udasanzwe hagati ya Congo na FDLR kugeza ubwo barenze umurongo utukura bakarasa mu Rwanda

Perezida Kagame yagarutse ku mubano udasanzwe hagati ya Congo na FDLR kugeza ubwo barenze umurongo utukura bakarasa mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Feb 2023
Perezida Museveni arashinja umutwe wa ADF kuba ari wo wishe AIGP Andrew Kaweesi n’umushinjacyaha Kagezi

Perezida Museveni arashinja umutwe wa ADF kuba ari wo wishe AIGP Andrew Kaweesi n’umushinjacyaha Kagezi

Ubwanditsi 07 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rafael York yasanze Amavubi muri Afurika y’Epfo, US Monastir itwara BAL 2022 , Kigali Peace Marathon imidali yihariwe na Kenya – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo
Amakuru

Rafael York yasanze Amavubi muri Afurika y’Epfo, US Monastir itwara BAL 2022 , Kigali Peace Marathon imidali yihariwe na Kenya – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Ubwanditsi 30 May 2022
Impamvu  Rubingisa Pudence  wari  Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda,  yatawe muri yombi
ITOHOZA

Impamvu Rubingisa Pudence wari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi

Ubwanditsi 29 Aug 2017
RNC, ikomeje kuba ubwato bucubira
INKURU NYAMUKURU

RNC, ikomeje kuba ubwato bucubira

Ubwanditsi 18 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru