• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Hatahuwe isano iri hagati ya RNC n’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda mu guhungabanya u Rwanda

Hatahuwe isano iri hagati ya RNC n’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda mu guhungabanya u Rwanda

Ubwanditsi 04 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Imikoranire hagati y’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda, CMI, n’abagize Umutwe urwanya Leta y’u Rwanda, RNC, ukuriwe na Kayumba Nyamwasa; imaze igihe igarukwaho kubera ibikorwa bya hato na hato byo gushimuta abanyarwanda bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi.

Yaba CMI na RNC bakorana mu buryo bw’ibanga ariko intumbero ari ugushaka icyahungabanya umutekano mu Rwanda, kuko uru rwego rw’ubutasi mu gisirikare arirwo ruba ruhagarikiye ibikorwa byose byo gushaka abajya muri RNC. Ku izingiro ry’ibikorwa, hari abantu babiri aribo Mukombozi na Rugema Kayumba.

Rugema Kayumba

Rugema ni umugabo w’imyaka 40, wavukiye ahitwa Rwekubo mu nkambi ya Nakivale mu Karere ka Mbarara. Ni umuhungu wa Claudien Kayumba na Jeanne Bazubagira. Yashyingiranywe n’umugandekazi witwa Peace Umutoni.

Uyu mugabo yakuriye muri Uganda, amashuri abanza ayiga ku ishuri ryitwa Bujaburi Kyaka 2 mu Karere ka Tooro aza kongera kuyakomereza ku ishuri ribanza rya Rwekubo muri Nakivale.

Ahagana mu 1992 na 1995, yakomereje icyiciro rusange ku ishuri ryisumbuye rya Isingiro mbere yo kwimukira mu Rwanda, aho yayasoreje kuri Rwanda International Academy ku Kicukiro mu 1996 kugeza 1998.

Arangije ayisumbuye, mu 1998 Rugema yagiye mu gisirikare cy’u Rwanda. Mu 2000, uyu mugabo wari ufite ipeti rya Corporal yemerewe gukomeza amasomo ajya kwiga mu yahoze ari KIST kuri buruse ya leta, asoza mu 2005 mu bijyanye n’ubumenyi ku biribwa.

Akimara gusoza amasomo, yahamagawe kugira ngo akomeza imirimo mu gisirikare, gusa arigomeka ahita atoroka ajya muri Uganda.

Virunga Post dukesha iyi nkuru ivuga ko hari amakuru ko uyu mugabo yarangwaga n’ikinyabupfura gike n’indi myitwarire itari ikwiriye Ingabo z’u Rwanda. Ngo yakomeje guhinduka icyigomeke, bagenzi be bagakeka ko yaba agiye kurwara mu mutwe.

Yagiye gukora akazi ko gucunga umutekano muri Iraq

Mu 2009, yabonye akazi ko kujya gucunga umutekano muri Iraq, gusa ubwo amasezerano yako yarangiraga, ibihe byatangiye kumuhindukana.

Mu 2011, Rugema yasabye ubuhunzi muri Norvège aho yabaga mu Mujyi wa Oslo. Muri icyo gihugu, yari ahagarariye RNC mu bihugu bya Scandinavia ari naho yatangiye kugaragara nk’umuntu urwanya u Rwanda mu buryo bweruye kugeza ubwo mu mwaka ushize nyirarume Kayumba Nyamwasa yamwoherezaga muri Uganda kujya kuba umuhuzabikorwa wa RNC.

Ibi bikorwa agenzura birimo ibijyanye no gukorana na CMI mu gushaka abajya muri RNC hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nyuma yaho CMI ikoreye iyicarubozo umunyarwanda witwa Fidèle Gatsinzi, byahise bitahurwa ko yatawe muri yombi na Rugema n’undi witwa Mukombozi dore ko nawe ubwe abitangamo ubuhamya.

Uyu Mukombozi ni muntu ki?

Rugema aherutse kwandika kuri Facebook ko Mukombozi ari umunyamakuru uba muri Australia. Gusa ariko Virunga Post yanditse ko uba muri Australia w’umunyamakuru ari uwitwa Robert Mukombozi naho uwataye muri yombi Gatsinzi akaba ari undi utandukanye witwa Corporal Abdu Karim Mulindwa uzwi nka Mukombozi.

Abdul Karim Mukombozi ni umwe mu bagize ingabo za Uganda, ufite ibyangombwa bifite No. RA189654 akaba akorana n’Urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi.

Mukombozi afite imyaka 34 y’amavuko akaba Umugande ufite inkomoko mu Rwanda. Ni umuhungu wa Abdukarim Mulindwa Muhigirwa na Sauda Nyirandutiye.

Ni we mfura mu muryango w’abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri. Umuryango we wamaze igihe kinini ubaho nk’impunzi z’abanyarwanda mu nkambi ya Mabona mu Karere ka Isingiro.

Ababyeyi ba Mukombozi bagarutse mu Rwanda mu myaka ya 1980 batinya kugezwa imbere y’ubutabera na Guverinoma ya Obote, nyuma umuryango we waje kujya gutura ahitwa Nyabwishongwezi i Nyagatare.

Wagumye yo kugeza mu 1986 ubwo wasubiraga muri Uganda igihe Obote yari amaze guhirikwa ku butegetsi na NRA yari igizwe na benshi mu rubyiruko rw’abanyarwanda.

Nyuma yaho FPR ifatiye ubutegetsi, Mukombozi n’umuryango we bagarutse mu Rwanda batahukanye n’izindi mpunzi zari zimaze imyaka mu buhungiro. Na none umuryango we wagiye gutura i Nyagatare, ubu ubarizwa mu Murenge wa Rukomo ahazwi nka Rurenge.

Mu 2000, usibye se na nyirakuru, abandi bo mu muryango wa Mukombozi basubiye muri Uganda. Nyuma se na we yaje kubasangayo nubwo hakiri benshi bo mu muryango we bakiri mu Rwanda n’ubu.

Abavandimwe ba Mukombozi bamusobanura nk’umuntu ufite imyitwarire igoranye, umujura ndetse n’umubeshyi kuva mu buto bwe; bakanibaza uburyo yabaye umuntu wo hafi y’ukuriye Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, Abel Kandiho na Kayumba Nyamwasa.

Mu 2003, Mukombozi yagiye mu gisirikare cya Uganda, aha niho yahise atangira kujya mu bikorwa bya CMI, biza kurangira atangiye no kuba umwe mu bahuza ibikorwa bya CMI na RNC.

Mu mikoranire ya CMI na RNC, Mukombozi ni umwe mu bantu ibikorwa bishingiyeho. Afasha abagize RNC mu gushaka abajya mu myitozo ya gisirikare yo gushaka guhungabanya u Rwanda. Akoresha mudasobwa ya CMI, yereka abakozi ba CMI abanyarwanda bakwiye gutabwa muri yombi no gukorerwa iyicarubozo ku bwa RNC.

Mu 2013, Mukombozi yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda ari kumwe na Lt. Joel Mutabazi wari mu mugambi wo gushaka kugirira nabi Umukuru w’Igihugu. Icyo gihe Mukombozi yashakaga kumufasha ngo asohoke Uganda anyuze ku mukapa wa Mutukula. Nyuma y’iri tabwa muri yombi, yaje kurekurwa.

Rugema akora nk’umuhuzabikorwa wa RNC muri Uganda, agahora hafi y’inzego z’iperereza azitungira agatoki umunyarwanda wese wo guta muri yombi

2018-01-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impinduka zitunguranye mu butasi bwa gisirikare

Impinduka zitunguranye mu butasi bwa gisirikare

Ubwanditsi 18 Jul 2018
Erevan : Michel Jean  ashobora gukuramo Kandidature

Erevan : Michel Jean ashobora gukuramo Kandidature

Ubwanditsi 11 Oct 2018
Perezida Kagame yahinduye Guverinoma

Perezida Kagame yahinduye Guverinoma

Ubwanditsi 18 Oct 2018
Uganda: Inzego z’umutekano zinjiza amafaranga binyuze mu bucakara bakoresha Abanyarwanda

Uganda: Inzego z’umutekano zinjiza amafaranga binyuze mu bucakara bakoresha Abanyarwanda

Ubwanditsi 28 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bidasubirwaho Umwami Kigeli azatabarizwa  mu Rwanda
ITOHOZA

Bidasubirwaho Umwami Kigeli azatabarizwa mu Rwanda

Ubwanditsi 04 Nov 2016
Mamelodi Sundowns yohereje Rayon Sports muri CAF Confederation Cup
IMIKINO

Mamelodi Sundowns yohereje Rayon Sports muri CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 19 Mar 2018
Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi
Amakuru

Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

Ubwanditsi 02 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru