• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ruharwa Stanislas Mbonampeka yatawe muri yombi

Ruharwa Stanislas Mbonampeka yatawe muri yombi

Ubwanditsi 01 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Amakuru yizewe aremeza ko Stanislas Mbonampeka wari Minisitiri w’ubutabera muri Leta y’abicanyi yatawe muri yombi mu gihugu cy’ububiligi tariki ya 28 Werurwe 2024 nkuko byemejwe nabo mu muryango we. Mbonampeka w’imyaka 82 akaba afungiye muri gereza iherereye ahitwa Haren mu majyaruguru y’umugi wa Bruxelles.

Mbonampeka yari atuye I Ndera arinaho yakoreye ibyaha kuko niwe wazanye Interahamwe zishe Abatutsi mu iseminari, CARAES no kuri Paruwasi.

Ubwo inkundura y’amashyaka yatangiraga muri 1991, Mbonampeka yifatanyije na ba Lando Ndasingwa mu gushinga ishyaka ryo Kwishyira Ukizana PL, ariko naniwe waje kuricamo ibice hamwe na Justin Mugenzi barema igice cya Hutu Power cyifatanyije na MRND na CDR akaba kandi ari Power iri ku isonga ry’umugambi wa Jenoside.

Interahamwe z’I Ndera ndetse n’abasirikari babarizwaga kwa Gen Nsabimana kuko nawe niho yari atuye, nibo biraye mu Batutsi bari batuye muri ako gace.

Bacunze ababiligi bamaze gusiga abatutsi maze babiraramo si ukubica tariki ya 11 Mata 1994.

Mbonampeka nk’abandi bicanyi bose yahungiye mu Zaire, nyuma ajya muri Cote d’Ivoire bamwima ubuhungiro. Nyuma yaje kujya mu Bufaransa abifashijwe n’izindi nterahamwe ariko yimwa ubuhungiro ahubwo umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu CPCR zimushyiriraho impapuro zimufata mu mwaka wa 2008.

Mbonampeka kandi yari umunyamigabane wa RTLM.

Mbonampeka yashakanye na Marie Claire Mukamugema umwana wa gatatu wa Mbonyumutwa uzwiho kuba umuhezanguni w’umuhutukazi, utarumva nanubu uburyo Abatutsi batashize kandi hari n’abari mu buyobozi bw’igihugu.

Yirirwa kuri murandasi araga abana be nabo abereye nyirasenge bo muri Jambo ASBL ibitekerezo bya MDR PARMEHUTU.
Ubwo noneho umugabo we yafashwe agiye gukaza umurego.

Kwibuka ku nshuro ya 30 byakabaye interahamwe zose zifashwe kugirango zitazasaza zitarabazwa amahano zakoze!

2024-04-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwibukije Uganda ibikorwa byayo bikomeje kubiba umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi

U Rwanda rwibukije Uganda ibikorwa byayo bikomeje kubiba umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi

Ubwanditsi 07 Jul 2019
Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ubwanditsi 28 Feb 2022
Hakim Sahabo, Byiringiro Lague mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi, Kwizera Olivier mu bakinnyi basigaye bagarutsweho

Hakim Sahabo, Byiringiro Lague mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi, Kwizera Olivier mu bakinnyi basigaye bagarutsweho

RUSHYASHYA 16 Mar 2026
Imyanzuro  yafatiwe mu mwiherero wa 16 w’abayobozi i Gabiro

Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 16 w’abayobozi i Gabiro

Ubwanditsi 13 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports
Amakuru

Umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports

Ubwanditsi 22 Nov 2021
Bujumbura iragerageza uko yahenda ubwenge EU ngo iyirye  Amadovize
Mu Rwanda

Bujumbura iragerageza uko yahenda ubwenge EU ngo iyirye Amadovize

Ubwanditsi 17 Mar 2016
Perezida Kagame yasabye abacamanza kutavugirwamo no kwihutisha ubutabera
POLITIKI

Perezida Kagame yasabye abacamanza kutavugirwamo no kwihutisha ubutabera

Ubwanditsi 01 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru