• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Jonathan Musonera yatetse umutwe abeshya ko yatumwe n’ umuryango Col. Karegeya?

Jonathan Musonera yatetse umutwe abeshya ko yatumwe n’ umuryango Col. Karegeya?

Ubwanditsi 02 Jan 2017 ITOHOZA

Imitwe yo gushaka amafaranga iragwira ariko uyu wo ni agahomamunwa, Jonathan Musonera yongeye guteka umutwe nyuma y’amacakubiri no gutukana nk’abashumba b’inka hagati y’igice cye gishyigikiye Rudasingwa n’icya Kayumba Nyamwasa batagicana uwaka, inzara no kutihangana nibyo byateye Jonathan Musonera wo muri New-RNC kubeshyera umuryango wa nyakwigendera Col. Karegeya Patrick atumiza missa ngo yogusabira Karegeya umuryangowe utabizi anavuga ko izabera i Bruseli mu Bubiligi ndetse asinya mu izina ryabo kandi batamutumye, ariko muri iyo mitwe ya Musonera yaboneyeho gusaba inkunga abeshya ko ari iyo guhemba Padiri nkuko ari kugenda atelefona abantu abibakangurira.

Umwe mu mpunzi z’Abanyarwanda baba mu Bubiligi wavuganye na Rushyashya yagize ati: Uretse kubeshya no gushaka kuyobya bamwe mu Banyarwanda hari uwakwibeshya ko igice cya RNC ya Rudasingwa gihuje n’imyumvire na Col Patrick Karegeya yari afite.

Ati : Ubu birakwiye ko umuntu nka Jonathan Musonera ariwe utanguranwa ngo ari gutumira abantu kuza kwibuka Col. Karegeya n’umugorewe Lea atabizi ?

-5179.jpg

-5178.jpg

Umuryango wa Col. Patrick Karegeya mu busanzwe uba muri Amerika

Maze kubona itangazo rya Musonera rihamagarira abantu mu kuzitabira misa yo kwibuka Col Patrick Karegeya nahise ngwa mu kantu. Gusa nkaba nashakaga kuburira abasomyi ba Rushyashya ko agapfa kaburiwe ari impongo bamenye ko Musonera ari umutubuzi kabuhariwe kuri ubu akaba yitwa” Ikiryabarezi ” abari hanze ndetse n’impunzi murabe menge ayo ni amayeri ya Musonera yo gushaka kubiba utwanyu ngo abone ay’Ubunani.

-5175.jpg

-5177.jpg

Nguwo umutekamutwe Musonera Jonathan

Uyu nawe yagize ati : Ese Jonathan Musonera n’abagenzi be Rudadsingwa na Ngarambe bafite ishyaka ry’abantu batatu baba bashaka gukoresha izina rya Col. Patrick Karegeya kugirango berekane ko bafite abayoboke benshi? Ese birashoboka ko hari uwakoresha umuhango wo kwibuka Col. Karegeya adafatanije n’umuryango we? Njye uko mbona ibintu, umuryango wa Nyakwigendera Col. Patrick Karegeya niwo wonyine wagombye gutegura no guhamagarira abantu kuza kwibuka uwo Col. Patrick Karegeya.

Tubibutse ko Intandaro y’ibibazo n’intambara y’urudaca biri muri RNC ari ukubera Musonera Jonathan

Uyu mugabo utuye mu Bwongereza muri iki gihe , afite akarimi gatyaye cyane agakunda no kwigaragaza uko atari kugira ngo abone uko asahura iby’abandi yitwaje RNC.

Uyu mugabo ni umuntu w’umunebwe. Ntabwo ashaka kuba nk’abandi bagabo ngo ashake uko yabaho mu buhunzi atibye. Yahisemo kujya yirirwa abunga mu ngo z’abantu acura amatiku ngo aho arimo arakora politiki.

Uyu mugabo yavukiye i Nyanza mu muryango wari ukennye cyane ku buryo akiri muto we na murumuna we bavuye iwabo bahunze imibereho mibi bakajya kuba ku muntu wari ufite restaurant i Nyanza mu mujyi tudashaka gutangaza amazina ye tutabifitiye uburenganzira ariko initiales z’amazina ye ni M. I. (Musonera nasoma iyi nyandiko aramumenya). Uyu musaza ubu ari mu buhungiro Kampala aho yahungiye amaze igihe gitoya afunguwe yari amaze mu buroko imyaka irenga icumi afunzwe aregwa icyaha cya génocide.

Uyu mugabo Musonera Jonathan ukunze gushaka kwigaragaza nk’umuntu ufite ubwenge bwinshi yiha guhora asobanura amateka y’u Rwanda atazi, ni umuntu wize amashuri make cyane. Nyuma y’amashuri ya primaire yarihiwe n’uriya musaza M. I, Musonera yize amashuri y’imyuga ayo mu Rwanda kera bitaga CERAR. Yize ibyerekeranye no kuba umufundi.

Aho muri CERAR mu ishami ry’ubufundi nta masomo y’amateka bigaga. Amasomo yose yari ashingiye ku byerekeranye n’ubwubatsi : kubumba amatafari, kumenya kubaka inzu y’amatafari, n’ibindi bijyanye n’uwo mwuga w’ubufundi. Ubwo rero amasomo ya history yihaye kujya yilirwa yigisha abeshya, umuntu yakwibaza aho yayigiye.

Uyu mugabo Musonera yagiye mu gisilikare cya RPA ahagana muri za 1990. Ipeti lya nyuma yagezeho ni Sergent. Ariko nta soni na nke ajya agira zo gutinyuka kubeshya abantu ko ngo yahunze u Rwanda afite ipeti lya Capitaine !!!! Kandi ubwo aba avuga ayo mafuti yirengagiza ko mu Burayi ndetse no muri USA, Canada n’ahandi, hari abantu benshi bahoze ari abasilikare ba RPA bamuzi neza, ndetse harimo n’abamutegetse directement.

Urugero nyarwo rw’ubusambo bwa Musonera Jonathan

Mu myaka ishize, uyu mugabo Musonera Jonathan yagiye mu Bubiligi yikomeje cyane ngo hari gahunda zikomeye za RNC. Erega ubwo abayobozi ba RNC mu Bubiligi bamwakirana ubwuzu bwinshi. Ubwo na ticket y’urugendo ni RNC yo mu Bubiligi yayiguze. agezeyo asanga bamukoreye reservation muri imwe mu mahoteli meza ya Bruxelles yitwa THON Hotel byose byishywe nabari bagize comité ya RNC Bruxelles icyo gihe.

Ubwo rero Musonera yarakiriwe cyane araruhuka ni uko ku mugoroba atumiza inama ngo ikomeye yajemo abantu batanu mu bakuru bari abayobozi ba RNC Bruxelles aribo : Alexis Rudasingwa, Jean Paul Murara, Ngarambe Edouard (izina nyakuri ni RUHANGARA Olivier), Nshimiyimana Emmanuel (izina nyakuli ni (GASHUGI Eric) na…CIKURU Mwanamayi Joseph

Muri iyo nama Musonera yahise abatera igipindi gikomeye cyane ababwira ko ngo mu minsi mikeya agiye kujya muri Africa kuyobora urugamba rwa gukuraho FPR !!!

Arasobanura biratinda. Ubwo mu kurangiza nibwo yasohoye igipindi cye. Yababwiye ko nta modoka afite kandi akaba atagenda adasigiye umugore we imodoka izajya imufasha. Ubwo rero abo bayobozi ba RNC Bruxelles bagombaga kumushakire byihutirwa amafaranga yo kugura imodoka azasigira umugore mu gihe azaba agiye ku rugamba.

Kubera igitutu n’ibikabyo bya Musonera, abo bayobozi ba RNC Bruxelles nta kundi bari kubigenza atari ugushaka vuba amafranga yo kugura imodoka ya nyakwubahwa Musonera Jonathan. Ubwo bahise bakora cotisation byihuta batanga amafranga bakuye ku mufuka wabo ku buryo bukurikira : Rudasingwa Alexis (500 euros), Murara Jean Paul (500), Ruhangara Olivier alias Ngarambe Edouard (500 euros), Gashugi Eric alias Nshimiyimana Emmanuel (500 euros) naho CIKURU Mwanamayi Joseph niwe watanze menshi (1500 euros).

Ubwo bukeye bwaho Musonera yahise asubira igitaraganya mu Bwongereza ngo kujya kwitegura kujya ku rugamba muli Africa. Ayo mafranga bamuteranyilije mu Bubiligi ni yo yahise agura mo imodoka ya Mercedes ifite ibara ly’icyatsi (green). Yayiguze equivalent y’ama euros 3500.

Ibi bintu ni ukuri Musonera we ubwe adashobora guhakana kuko nyuma yaho habayeho échanges de messages n’abo yali yateye igipindi bamubaza aho kujya ku rugamba bigeze ndetse na za message yaboherereje abashimira akimara kugura iliya modoka…. Izo message n’ubu ziracyahali nibiba ngombwa zizatangazwa.

Urwo rugamba rwa Musonera Jonathan abantu bararutegereje imyaka ubu ibaye ibili, ntawe uzi aho rwahereye. Rwagiye nka za nyoni….!!!!

Ubusambo nk’ubu rero ni yo ntandaro nyayo yateje ibibazo muri RNC kubera abantu biyitaga ko ngo ari abakuru bayo bameze nka Musonera.

-5176.jpg

Musonera na Benz yaguze mu butekamutwe

2017-01-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

James Munyandinda wiyise Jackson Munyeragwe ashinja ingabo zahoze ari iza APR, uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana  ni muntu ki ?

James Munyandinda wiyise Jackson Munyeragwe ashinja ingabo zahoze ari iza APR, uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ni muntu ki ?

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Frank Ruhinda yemeje iyegura rya Lea Karegeya wari ukuriye akanama k’inararibonye muri RNC

Frank Ruhinda yemeje iyegura rya Lea Karegeya wari ukuriye akanama k’inararibonye muri RNC

Ubwanditsi 13 Jan 2020

Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu

Ubwanditsi 30 Jul 2025
Icyo abanya Kigali bavuga kuri Coup d’ Etat yakorewe Kayumba muri RNC

Icyo abanya Kigali bavuga kuri Coup d’ Etat yakorewe Kayumba muri RNC

Ubwanditsi 07 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda
Amakuru

Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda

Ubwanditsi 02 Jul 2022
Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa
Mu Rwanda

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa

Ubwanditsi 23 Jan 2017
Dusubize amaso inyuma:  ni ibiki Paul Rusesabagina umukuru wa MRCD yatangaje ubwo umuvugizi we akaba na Visi Perezida Callixte Sankara yafatwaga? 
Amakuru

Dusubize amaso inyuma:  ni ibiki Paul Rusesabagina umukuru wa MRCD yatangaje ubwo umuvugizi we akaba na Visi Perezida Callixte Sankara yafatwaga? 

Ubwanditsi 08 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru