• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ubwoba ni bwose mu Banyarwanda bakorera muri Uganda

Ubwoba ni bwose mu Banyarwanda bakorera muri Uganda

Ubwanditsi 25 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma y’ibikorwa bimaze iminsi bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’abanyarwanda, inzego z’umutekano muri Uganda zikomeje kugirira nabi abafite ubwenegihugu bw’u Rwanda bari ku butaka bw’iki gihugu cy’igituranyi.

Ibi bikorwa bya hato na hato bigejeje ahantu abanyarwanda benshi batangaza ko ‘nta munyarwanda ucyumva atekanye mu gihe ari muri Uganda’.

Umucuruzi witwa Geoffrey Bizimana wari usanzwe ukorera ibikorwa bye i Mbarara na Kigali, yatangarije ikinyamakuru Great Lakes Watch ko ‘umugore cyangwa umugabo ukora ubucuruzi, mukerarugendo ndetse n’abandi bajya muri Uganda gusura abo bafitanye amasano; muri iyi minsi nta [munyarwanda] wumva atekanye muri Uganda’.

Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, iyicarubozo ndetse n’ibindi birimo gufata nabi abanyarwanda bikorwa n’Inzego zishinzwe Iperereza mu gisirikare cya Uganda bimaze igihe kinini bihangayishikije abanyarwanda.

Ibi bikorwa byakajije umurego kuva ubwo u Rwanda rugejeje kuri Uganda ikibazo kijyanye n’uko Umutwe w’Iterabwoba wa RNC uri gukoresha ubutaka bw’iki gihugu cy’igituranyi mu bikorwa ushyigikiwemo n’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, hagamijwe gushaka abantu bawisungaho ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Hari amakuru yakunze kujya hanze y’abanyarwanda bajugunywe ku mupaka uhuza ibihugu byombi nyuma y’ibyumweru bakorerwa iyicarubozo ku cyicaro cya CMI giherereye ahitwa Mbuya ahantu abanya-Uganda bavuga ko hameze nko mu buvumo bwo ku gihe cya Idi Amin.

Amakuru aturuka muri Uganda ni uko ibibazo byose abanyarwanda bahurira nabyo muri Uganda bituruka ku bantu bakorana n’umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa.

Abo bantu bakorana bya hafi n’abakozi ba CMI barimo Col. CK Asiimwe wo mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba na Major Mushambo ushinzwe ubutasi muri Mbarara. Abo bakorana na RNC baha amakuru aba basirikare y’abo bagomba guta muri yombi.

Ibyo bisobanuye ko CMI ifite uruhushya ruturuka ibukuru kwa Museveni rwo guta muri yombi umunyarwanda, kumukorera iyicarubozo, kumufungira i Mbuya hatitawe ku byo amategeko ateganya.

Abanyarwanda benshi bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’abambari ba Kayumba Nyamwasa wa RNC, nka Pasiteri Deo Nyirigira na Dr Sam Ruvuma, aho bagira uruhare mu kuvuga umunyarwanda wo guta muri yombi, gukorera iyicarubozo baha amakuru Abel Kandiho na bagenzi be. Uyu Brig. Gen. Abel Kandiho niwe ukuriye Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI.

Umwe mu bantu bazi neza imikorere ya CMI na ISO (Urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu) yabwiye iki kinyamakuru ati “ CMI ifata umunyarwanda uwo ari we wese abo muri RNC baketse ko akorana bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda nubwo nta kintu baba bashingiyeho ari ku marangamutima yabo gusa.”

Abanyarwanda benshi batawe muri yombi ndetse bakorerwa iyicarubozo muri ubu buryo ubuyobozi bwa Uganda butamenyesheje inzego z’u Rwanda zirimo na Ambasade ngo ibe yagira uko ibikurikirana ireba niba bafashwe bigenganye n’ibiteganywa n’amasezerano mpuzamahanga.

Abantu benshi bibuka uko mu Ukuboza umwaka ushize, Rugema Kayumba, umwe mu bantu bo hejuru muri RNC ushinzwe icengezamatwara ryo gushaka abayoboke bashya yagize uruhare mu itabwa muri yombi rya Fidele Gatsinzi, umunyarwanda wari wagiye muri Uganda gusura umuhungu we wiga muri Mukono Christian University.

Gatsinzi yahambiriwe mu maso ajyanwa ku cyicaro cya CMI kiri i Mbuya, aho yakorewe iyicarubozo ibyumweru byinshi mbere y’uko atwarwa akajugunywa ku mupaka wa Gatuna adashobora kugenda bikaba ngombwa ko ashyirwa ku igare ritwara abarwayi. Icyo gihe ubwo yatabwaga muri yombi, Rugema yari afite imbunda nini na Pistol.

Ibikorwa bya Museveni bya ukumenyesha umuyobozi wa CMI, Gen. Abel Kandiho ko yabwira Kayumba Rugema akimukira muri Norvège aho yakomereje ibikorwa bye byo gutunga urutoki abanyarwanda bagomba gufatwa.

Ku itariki ya 4 Mutarama 2018, Emmanuel Cyamayire w’imyaka 44 wari usanzwe ukorera ibikorwa bye by’ubucuruzi i Mbarara, nawe yatwawe mu buryo bw’amayobera atazi aho ajyanywe, akorerwa iyicarubozo nyuma ajugunywa ku mupaka wa Gatuna.

Abandi banyarwanda barindwi barimo abagore babiri Jessica Muhongerwa na Vanessa Gasaro batwawe bavanywe i Kampala n’i Mbarara bajyanwa i Mbuya aho bakorewe iyicarubozo bakaza kuhava ari intere bakajugunywa i Gatuna.

 

Uhereye ibumoso: Jesicca Muhongerwa, Vanessa Agasaro, Fred Turatsinze, Dinah Kamikazi na Hubert Munyangaju bose bafatiwe muri Uganda bakorerwa iyicarubozo

Abanyarwanda batabwa muri yombi ku mpamvu iyo ariyo yose

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki ya 21 Nyakanga 2018 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, umushoferi utwara imodoka y’ikompanyi yitwa Trinity ikora mu muhanda wa Kigali – Kampala, Sudi Rwanyonga yabashije gutoroka abakozi ba CMI bari bafite gahunda yo kumuta muri yombi.

Imodoka ye yari iparitse ku mupaka mu igenzura risanzwe rikorwa hanyuma abakozi ba CMI begera uyu mugabo batangira kumubaza ibibazo byinshi bavuga ko bafite amakuru ko yigeze kuba umupolisi mu Rwanda none ubu akaba akora nk’intasi. Bamubwiye ko basabwe kumujyana ku cyicaro cya CMI i Kampala.

Sudi yahisemo kwiruka nubwo yari abizi neza ko ari gushyira ubuzima bwe mu kaga kuko yashoboraga kuraswa ibintu bibi kurusha uko yajya muri gereza.

Mu buhamya bwe uyu mugabo yagize ati “Amahirwe nagize, ntabwo bigeze barasa. Ntabwo numvaga ukuntu kuba umuntu yarabaye umupolisi mu Rwanda bihinduka icyaha muri Uganda bikanangira intasi.”

Bagenzi be bo ntabwo bagize amahirwe. Ku wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga 2018 ahagana saa kumi z’igicamunsi, umukozi wa Trinity ukorera ku mupaka wa Gatuna ariko ku ruhande rwa Uganda witwa Smith Oswald Ndabarasa, yatawe muri yombi arafungwa.

Ibi bikorwa byateye ubwoba abakora ubushabitsi aho benshi bibaza ku hazaza habo bakorera aha ku mupaka.

Umunyarwanda umwe yagize ati “Niba bigeze aho bahohotera abashoferi, tekereza uburyo byangiza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu”.

Muri iki gihe ngo abanyarwanda batekanye muri Uganda, ni abafitanye imikoranire na RNC. Mu minsi ishize urukiko rw’i Mbarara rwarekuye abayoboke 46 ba RNC bari barafashwe bajyanywe mu myitozo ya gisirikare i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bafatiwe ku mupaka wa Kikagati bafite ibyangombwa by’ibihimbano bari bahawe na CMI kugira ngo babashe kwambuka.

Nubwo hagenda habaho ibi bikorwa by’ubushotoranyi bya hato na hato, u Rwanda ntabwo rwigeze rukora igikorwa na kimwe kigamije kubangamira abaturage bakomoka muri Uganda.

Abanya-Uganda bashobora kwinjira mu Rwanda, bakahaba, bakahakorera batekanye. Nta rwego na rumwe rurata muri yombi cyangwa ngo rufunge umuturage w’iki gihugu rumuziza ko ari Umunya-Uganda cyangwa ngo ko yakoze mu rwego rwa gisirikare cyangwa urwa gipolisi.

Umwe mu bayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda, yagize ati “kuki twakora ibyo? U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko, Abanya-Uganda barisanga mu Rwanda igihe icyo ari cyo cyose.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, aherutse kubwira itangazamakuru ati “ntabwo wavuga ko ibibazo byakemutse burundu” hagati y’u Rwanda na Uganda.

Aya makuru agiye hanze akurikiye indi nkuru ivuga ko Perezida Yoweli Kaguta Museveni afitanye umubano ukomeye na David Himbara utavuga rumwe n’u Rwanda ndetse ko yamubwiye ko akunda inyandiko zirusebya yandika.

2018-07-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rwa gisirikare rutegetse ko Bobi Wine arekurwa, yongera gutabwa muri yombi ageze ku muryango

Urukiko rwa gisirikare rutegetse ko Bobi Wine arekurwa, yongera gutabwa muri yombi ageze ku muryango

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Umusaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambike watangiye kugera no ku babirwanyije: Gaz ivuye mu ntara ya Cabo Delgado igiye gutabara Abanyaburayi

Umusaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambike watangiye kugera no ku babirwanyije: Gaz ivuye mu ntara ya Cabo Delgado igiye gutabara Abanyaburayi

Ubwanditsi 16 Nov 2022
Kayumba Nyamwasa Yivuyemo nk’inopfu, ahishura ko Abanyarwanda batazi icyo ikiryabarezi cye RNC giharanira.

Kayumba Nyamwasa Yivuyemo nk’inopfu, ahishura ko Abanyarwanda batazi icyo ikiryabarezi cye RNC giharanira.

Ubwanditsi 26 Dec 2021
Burundi: Abarimu bategetswe gutanga umushahara wose w’ukwezi mu kigega cy’amatora yo muri 2020

Burundi: Abarimu bategetswe gutanga umushahara wose w’ukwezi mu kigega cy’amatora yo muri 2020

Ubwanditsi 28 Nov 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Muzi
    February 5, 20197:11 pm -

    Ko urwanda rutera imbere se kandi rukize, abo batashye barashaka iki mu mahanga!! Mubabwire baze barye ku byiza leta y’ubumwe yatugejejeho!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukino wa Mukura na Rayon Sports usize urunturuntu :  Rayon Sports yatumije inama y’igitaraganya
IMIKINO

Umukino wa Mukura na Rayon Sports usize urunturuntu : Rayon Sports yatumije inama y’igitaraganya

Ubwanditsi 10 May 2018
‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ –  Evode
INKURU NYAMUKURU

‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ – Evode

Ubwanditsi 07 Oct 2018
Bakame utagaragara mu bakinnyi 32 bahamagawe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu,  yakoze impanuka
IMIKINO

Bakame utagaragara mu bakinnyi 32 bahamagawe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, yakoze impanuka

Ubwanditsi 22 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru