• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»SADC yahururiye gusahura muri Kongo, none ibirindiro byayo muri Mozambique byigaruriwe n’ibyihebe

SADC yahururiye gusahura muri Kongo, none ibirindiro byayo muri Mozambique byigaruriwe n’ibyihebe

Ubwanditsi 01 Mar 2024 INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nk’uko tubikesha ibitangazamakuru bikomeye muri Mozambique, birimo Cabo Ligado na Zitamar News, kuva mu ntangiriro z’ukwezi gushize, ubwo ingabo za SADC zatangiraga guta uduce zagenzuraga mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, ubu utwo duce turagenda twigarurirwa n’ umutwe w’iterabwoba wa Islamic State-Mozambique(ISM), zongeye kwica no gukiza muri utwo duce.

Abasirikari ba SADC bayobowe na Major Patrick Dube ukomoka muri Afrika y’Epfo, bageze muri Mozambique muri Nyakanga 2021, bavuga ko baje gufasha umunyamuryango mugenzi wabo guhashya ibyihebe bya ISM.

Ibyo “gutabara” Cabo Delgado nyuma y’imyaka myinshi yarabaye akarima k’ababicanyi kabuhariwe, nabyo byari nko kwikura mu isoni, nyuma y’aho u Rwanda, rutari no muri SADC, rwoherereje ingabo n’abapolisi kugarura umutekano aho muri Cabo Delgado.

Bidateye kabiri SADC yatangiye gukura ingabo zayo muri Mozambique, nyamara icyugarijwe n’ibyihebe, ihitamo kuzohereza mu ntambara yo burasirazuba bwa Kongo. Amakuru yizewe avuga ko abategetsi b’ibihugu byoherejeyo abasirikari bagororewe ibidolari bitabarika n’ibilombe by’amabuye y’agaciro, maze bemera gutererana abaturage ba Cabo Delgado.

Kuva SADC yatangira kuva muri Mozambique, ibyihebe bya ISM bimaze kugaba ibitero byinshi, byaguyemo abantu binangiza ibikorwa byinshi.

Nko ku itariki 09, iya 10 n’iya 12 Gashyantare 2024,ISM yateye uduce dutandukanye nka Litamanda, Chiure, Mucojo, Nacoja na Mazeze, ihica abantu benshi, inatwika amaduka, ingo z’abaturage n’insengero.

Ibi byose biraba mu gihe abasesenguzi benshi berekanye ko SADC idakwiye gutererana igisirikari cya Mozambique, cyagaragaje ko kitihagije mu kurinda abaturage n’ibyabo

Ubu ahantu hatekanye muri Cabo Delgado, ni ahagenzurwa gusa n’abasirikari n’abapolisi b’Abanyarwanda, ndetse abaturage bakaba bamaze igihe barasubiye mu byabo, banasubukura imirimo yabo ya buri munsi.

Raporo z’ibigo n’imiryango mpuzamahanga zivuga ko ubusabane ari bwose hagati y’abaturage n’Abanyarwanda, mu gihe ngo ibyihebe bidashobora gusunutsa izuru aho zumvise ushinzwe umutekano w’Umunyarwanda.

Muri make rero, kubera inda nini ya bamwe mu bategeka ibihugu bya SADC, yahisemo gusiga Mozambique mu kaga, ijya”gutabara” Kongo, kandi bombi ari abanyamuryango bayo. Ikibazo ni uko nabyo itabishoboye, kuko yirirwa itoragura imirambo y’abahitanywe n’intambara batazi icyo barwanira.

SADC yahisemo gusiga mu kangaratete inzirakarengane zo muri Cabo Delgado zibuzwa amahwemo n’ibyihebe, ijya kurwanya M23 itarahwemye kugaragaza ko irwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bahohoterwa na Leta yabo yakabarengeye.

Abanyapolitiki, sosiyete sivile n’impuguke mu bya gisirikari mu bihugu byo muri Afrika y’amajyepfo, ntibasiba gusaba ko ingabo za SADC zava muri Kongo vuba na bwangu, kuko ikibazo gikwiye gukemurwa n’ibiganiro hagati y’Abakongomani ubwabo.

Byongeye ingabo za SADC, cyane cyane iz’Afrika y’Epfo, ngo ntizifite imyitozo, ubushake n’ibikoresho bigezweho, byatuma batsinsura M23 izi neza akarere k’imirwano, inafite icyo irwanira cyumvikana.

2024-03-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO

ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO

Ubwanditsi 16 Dec 2025
Gaspard Musabyimana na Emmanuel Neretse mu kinyoma gikabije ko FAR yari ifite abasirikari bakuru benshi b’Abatutsi

Gaspard Musabyimana na Emmanuel Neretse mu kinyoma gikabije ko FAR yari ifite abasirikari bakuru benshi b’Abatutsi

Ubwanditsi 03 Jun 2020
Uganda: Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Mu Mazi Abira Kubera Gen Kayihura

Uganda: Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Mu Mazi Abira Kubera Gen Kayihura

Ubwanditsi 04 Aug 2018
Inama ya ICGLR yashimiye u Rwanda kubera amatora ya Perezida yabaye mu mahoro. Bagarutse  no kuri FDRL

Inama ya ICGLR yashimiye u Rwanda kubera amatora ya Perezida yabaye mu mahoro. Bagarutse no kuri FDRL

Ubwanditsi 20 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet  imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago
Amakuru

FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago

RUSHYASHYA 07 Aug 2026
Facebook yaciwe miliyari $5 kubera amakuru y’abayikoresha yashyizwe hanze
IKORANABUHANGA

Facebook yaciwe miliyari $5 kubera amakuru y’abayikoresha yashyizwe hanze

Ubwanditsi 25 Jul 2019
Umwana na nyina bafungiwe kwica ihene urw’agashinyaguro
Mu Mahanga

Umwana na nyina bafungiwe kwica ihene urw’agashinyaguro

Ubwanditsi 26 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru