• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

  • Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira   |   02 Jun 2026

  • Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United   |   02 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ukuvuguruzanya hagati ya Nkurunziza n’umugore we uvuga ko yeretswe iby’ubwicanyi bubera mu Burundi

Ukuvuguruzanya hagati ya Nkurunziza n’umugore we uvuga ko yeretswe iby’ubwicanyi bubera mu Burundi

Ubwanditsi 09 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida Pierre Nkurunziza w’igihugu cy’u Burundi, ntavuga rumwe n’umugore we Denise Nkurunziza ku bijyanye n’ubwicanyi bubera muri iki gihugu dore ko umugore ashimangira ibyaha ndengakamere bihabera mu gihe umugabo we atangaza ko umutekano ari wose. Uyu mugore, ngo yaneretswe abantu bihishe inyuma y’ibyo bikorwa by’ubwicanyi.

Ubwo Perezida Nkurunziza yagezaga ku baturage be ijambo yabageneye mu mpera z’umwaka ushize wa 2018, yavuze ko umutekano ari wose mu gihugu ayobora ndetse asaba impunzi zahungiye mu bihugu nk’u Rwanda na Tanzania ko zataha kuko ituze n’amahoro bitemba mu Burundi. Perezida Nkurunziza yagaragaje ko amakuru avuga iby’ubwicanyi bubera mu Burundi ari ibihuha bidafite ishingiro.

Ikinyamakuru La Libre Belgique cyo mu Bubiligi, cyatangaje ko Perezida Nkurunziza avuguruzanya n’umugore we Denise Nkurunziza ku bijyanye n’ubwicanyi bubera mu Burundi, kuko uyu mugore aherutse kuvuga ko yaneretswe ababikora akanabasabira imbabazi ku Mana.

Ubwo yari mu masengesho, Denise Nkurunziza yavuze ko mu Burundi hari ibikorwa byinshi by’ubwicanyi, anongeraho ko Imana yamuhishuriye amazina y’ababikora. Yanashimangiye ko atakambira Imana mu mwanya wabo kugirango ibababarire ibyo byaha byo kuvutsa rubanda ubuzima, amahoro n’umudendezo.

Denise Nkurunziza kandi ati: “Imana yanyeretse n’abakire bakomeza kongera ubukire bwabo babikesha kunyaga abakene ibyabo, inanyereka ubwirasi n’ubwishongozi bwa bamwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Burundi.”

Ibyo aba bombi batangaje bishimangira kuvuguruzanya ariko ibyatangajwe na Denise Nkurunziza nibyo bihuye n’ibikomeza gutangazwa n’Imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu ndetse na bimwe mu binyamakuru mpuzamahanga bigaragaza ko mu Burundi hari ubwicanyi bukorerwa ahanini abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

Uku kuvuguruzanya gukomeje gutuma umuvugizi wa Perezida Nkurunziza w’u Burundi, Jean Claude Karerwa Ndenzako, akomeje gushoza intambara y’amagambo n’umuyobozi mukuru wa Radiyo RPA (Radio Publique Africaine), Bob Rugurika n’abandi ku mbuga nkoranyambaga, ahakana ubwicanyi n’ibindi byaha bashinja Leta.

Ku wa 31 Ukuboza 2018, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Jean Claude yatangaje ubutumwa mw’izina rya Perezida Nkurunziza, bugira buti “Umwaka wa 2019 ni umwaka w’Urugendo rushya ruzatugeza ku masezerano Imana ishobora byose yasezeranyiye u Burundi n’Abarundi”.

Ubu butumwa bamwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Burundi babusamiye hejuru, bagira icyo babuvugaho bashimangira ko Leta yihisha inyuma y’amasengesho igakora ibyaha birimo ubwicanyi.

Bob Rugurika yagize ati “Igihugu cyabaye indiri y’imyuka mibi y’ubwicanyi, ubujura, amacakubiri, abana b’u Burundi birirwa batangwaho ibitambo, ababyeyi, ibibondo, mwirirwa mushimuta. Wabonye urutonde rwa kampagne Ndondeza? Bariya bantu mubashyira he?

Yakomeje agira ati “Bwana Karerwa, mu byo mugomba kuzirikana iminsi yose na hose, izina ry’Imana ntirikinishwa. Na cyane cyane mu bikorwa bigayitse by’ubwicanyi n’ayandi mahano. Ku bwanjye, mwaba muvuga iyindi Mana”

Nyuma y’ibi, umuvugizi wa Nkurunziza na we yahise asubiza Bob, agira ati “Tuzirikana cyane ko Imana idakinishwa kuko yadukuye ahabi. Ihita iducira icyanzu umwanzi aducira icyobo. Ni cyo cyatumye tuyisubiza agaciro yahoranye cyera igihe bavugaga ngo “Imana, Umwami, u Burundi. Abakinisha Imana babage bifashe”.

Jean Claude Ndenzako Karerwa, Umuvugizi wa leta y’u Burundi

Ku bwa Bob, avuga ko Imana nyayo ari iyamukuye muri gereza i Burundi atishwe, ati “Sha iyo itaba Imana nya Mana bari bandiye. Ibaze kuba barahise birukana na Diregiteri wa gereza ngo ntiyantanze ngo banyice, na we atazi uburyo Imana yankingiye”.

Kuva mu mwaka wa 2015, Raporo z’inzobere za Loni zagiye zishinja Leta y’u Burundi ubwicanyi, mu mpera z’umwaka ushize BBC isohora filimi mbarankuru igaragaza ubwicanyi bukorwa mu Burundi. Ku ruhande rwa Leta ikaba yaragiye itera utwatsi ibyo byegeranyo biyishinja ubwicanyi, igashimangira ko ari abayirwanya bakoresha ababisohora.

2019-01-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda : CMI yadukanye indi turufu yo guhimba ibinyoma bigamije guharabika no gusiga icyasha u Rwanda

Uganda : CMI yadukanye indi turufu yo guhimba ibinyoma bigamije guharabika no gusiga icyasha u Rwanda

Ubwanditsi 16 Feb 2018
“Ingabire Victoire ntiyakwemera uruhare rwa nyina muri Jenoside yakorewe Abatutsi na nyiri ubwite aruhakana” Abarokotse Jenoside muri Butamwa

“Ingabire Victoire ntiyakwemera uruhare rwa nyina muri Jenoside yakorewe Abatutsi na nyiri ubwite aruhakana” Abarokotse Jenoside muri Butamwa

Ubwanditsi 22 Jun 2020
Byamenyekanye: James Duddrigde, Minisitiri w’Ubwongereza washimagije cyane amatora yo muri Uganda , ngo yaba avugishwa n’akayabo ka ruswa yahawe n’ibyegera bya  Perezida Museveni.

Byamenyekanye: James Duddrigde, Minisitiri w’Ubwongereza washimagije cyane amatora yo muri Uganda , ngo yaba avugishwa n’akayabo ka ruswa yahawe n’ibyegera bya  Perezida Museveni.

Ubwanditsi 29 Jan 2021
Bwana André Kazigaba, jya uvuga uziga, kuko ubwibone no  gushyanuka bizagushyira  mu kaga karenze ako wishoyemo

Bwana André Kazigaba, jya uvuga uziga, kuko ubwibone no  gushyanuka bizagushyira  mu kaga karenze ako wishoyemo

Ubwanditsi 26 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Suzuma amafaranga uhawe ko atari amahimbano
Mu Mahanga

Suzuma amafaranga uhawe ko atari amahimbano

Ubwanditsi 11 Feb 2016
Uko Rayon Sports yahagamuwe na Gasogi United mbere yo guhura na AS Kigali
IMIKINO

Uko Rayon Sports yahagamuwe na Gasogi United mbere yo guhura na AS Kigali

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w’imikino wa 2024
Amakuru

Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w’imikino wa 2024

Ubwanditsi 27 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru