• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ingabire Victoire abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi kandi ayiyoboye; uyu munsi aragirana ikiganiro n’abagore bo muri iryo shyaka

Ingabire Victoire abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi kandi ayiyoboye; uyu munsi aragirana ikiganiro n’abagore bo muri iryo shyaka

Ubwanditsi 08 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Murwego rwo gukomeza kubagezaho urutonde rwa bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda, abakorana n’abatera inkunga abanzi b’Igihugu cy’u Rwanda uyu munsi turabagezaho ishyirahamwe rigizwe n’abagore babarizwa mu ishyaka rya FDU-Inkingi ya Victoire Ingabire, nubwo ajijisha ngo yahimbye irindi shyaka ryitwa DALFA-Umurinzi.

Iryo shyirahamwe rizwi nka “Réseau international des femmes pour la Démocratie et la Paix – Rifdp” mu Kinyarwanda rikaba rizwi nk’Ihuriro Mpuzamahanga ry’abagore bagamije kwimakaza amahoro na demokarasi, nyamara ari itsinda ry’abagore b’abahezanguni cyane cyane ko baba bafite abagabo b’abahezanguni abenshi ari abahunze kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Interahamwe zose zibarizwa muru FDU-Inkingi uhereye kuri Charles Ndereyehe Ntahobatuye, ugakomeza mu Bubiligi kwa Marcel Sebatware ….ni ishyirahamwe ry’abagore bo muri FDU Inkingi. Ariko mu rwego rwo gushaka kwerekana ko batari mu bikorwa bya Politiki biyise izina ritandukanye na FDU Inkingi kandi ari Urugaga rw’abagore biri shyaka

Mu byo bategura buri mwaka harimo icyiswe “Ingabire Day”.
Ibi babikora bazi neza ko Ingabire ari umunyabyaha wakatiwe n’inkiko z’u Rwanda ku byaha byo kubangamira umudendezo w’igihugu, kwamamaza ibihuha bigamije gukurura amakimbirane ndetse n’ibindi.

Amakuru agera kuri Rushyashya ava i Buruseli mu gihugu cy’u Bubiligi aravuga ko ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 8 Werurwe 2021, haza kuba ikiganiro aho abo bagore bakira Victoire Ingabire, warekuwe ku mbabazi za Perezida Kagame. Amategeko avugako umuntu wakatiwe n’inkiko igihe kirenze amezi atandatu aba afite ubusembwa bwo gukora imirimo imwe n’imwe harimo ubuganga,Ubwarimu, polotiki n’ibindi. Mu bandi bavuga muri icyo kiganiro harimo Ann Garrisson, umugore wiyemeje kuba umuvugizi w’abajenosideri ndetse akaba n’umuhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuba urugaga rw’abagore bo muri FDU Inkingi rwakira umunyabyaha nk’umushyitsi mukuru, nuko nabo ari abanyabyaha ndetse nibyo bakora babeshya ko bavuga ndetse bateza imbere amahoro kandi ahubwo bateza imbere imvururu. Ikindi uyu muhango werekanye, ni uko nubwo Ingabire abeshya ko yavuye muri FDU Inkingi ahubwo ariwe uyiyobora.

2021-03-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imikino ibanza ya ½ cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo iratangira Gicumbi na Etoile de l’Est zibanza hanze

Imikino ibanza ya ½ cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo iratangira Gicumbi na Etoile de l’Est zibanza hanze

Ubwanditsi 09 Oct 2021
Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Ubwanditsi 24 Oct 2024
Umugande Jackson Mayanja niwe wagizwe umutoza wa Sunrise FC asimbuye Hassan Muhire

Umugande Jackson Mayanja niwe wagizwe umutoza wa Sunrise FC asimbuye Hassan Muhire

Ubwanditsi 02 Nov 2023
U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Uganda mu irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rizwi nka Davis Cup

U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Uganda mu irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rizwi nka Davis Cup

Ubwanditsi 05 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sonia Rolland yaje i Kigali gutanga amanota muri Miss Rwanda (Amafoto)
HIRYA NO HINO

Sonia Rolland yaje i Kigali gutanga amanota muri Miss Rwanda (Amafoto)

Ubwanditsi 23 Feb 2018
Byukusenge Patrick yigaruriye icyizere muri Tour du Cameroun azamuka imyanya itatu
IMIKINO

Byukusenge Patrick yigaruriye icyizere muri Tour du Cameroun azamuka imyanya itatu

Ubwanditsi 30 May 2018
Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba
HIRYA NO HINO

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubwanditsi 02 Jul 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru