• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»U Rwanda rwanganyije na Tanzania mbere yo kwakira Ethiopia

U Rwanda rwanganyije na Tanzania mbere yo kwakira Ethiopia

Ubwanditsi 15 Oct 2019 IMIKINO

Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ yanganyije ubusa ku busa na Taifa Stars ya Tanzania mu mukino mpuzamahanga wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Mbere.

Amakipe yombi yahuye mbere y’uko akina imikino yo kwishyura mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) kizabera muri Cameroun.

Amavubi yari imbere y’abafana, yihariye umupira mu minota myinshi y’igice cya mbere, ariko ntiyabona uburyo bukomeye bwashoboraga kuyahesha gufungura amazamu muri uyu mukino.

Uburyo bukomeye bwa mbere bwabonetse muri uyu mukino, ni ubwo ku munota wa 28, aho Niyonzima Olivier Sefu yasitaye ku mupira wari utewe nabi n’umunyezamu Boniface Metacha. Omborenga Fitina yananiwe gutsindira u Rwanda ubwo yateraga umupira ukomeye wakuwemo n’uyu munyezamu wa Tanzania.

Habura iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire, Nsabimana Eric ‘Zidane’ yagerageje ishoti rya kure, ariko ku bw’amahirwe make umupira uca hejuru y’izamu rya Tanzania.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’u Rwanda, umutoza Mashami Vincent yinjizamo Kalisa Rachid mu mwanya wa Nshimiyimana Amran.

Hashize iminota 10, Tanzania yakoze impinduka esheshatu icyarimwe, yinjizamo abarimo Mchimbi Ditram Adrian, Madenge Miradji Athuman,Jonas Gerard Mkude, Lyanga Ayubu Reuben na Saidi Mzamiru Yassin.

Aba bakinnyi bafashije Taifa Stars gusatira bikomeye Ikipe y’u Rwanda mu minota isaga 15 yakurikiyeho ariko uburyo bumwe bwabonywe na Muzamiru Yassin ntibwagira icyo butanga, umupira ukomeye yateye ujya ku ruhande.

Umunyezamu wa Tanzania, Boniface Metacha, yayifashije cyane hagati y’umunota wa 60 n’uwa 80, akuramo imipira itatu irimo ibiri yatewe na Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ n’undi watewe na Niyonzima Haruna.

Tanzania yashoboraga gufungura amazamu ku mupira watakajwe na Manzi Thierry, ariko Mchimbi Ditram Adrian ateye ishoti rica ku ruhande.

Habura iminota itanu ngo umukino urangire, Amavubi yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda igitego, aho Sugira Ernest yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, Niyonzima Haruna awuteye mu izamu ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Ikipe y’u Rwanda izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu yakira Ethiopia mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka tike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

Umukino ubanza wabereye muri Ethiopia mu kwezi gushize, warangiye u Rwanda rutsinze igitego 1-0.

Abakinnyi bitabajwe ku mpande zombi:

Rwanda: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Rugwiro Hervé, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Nshimiyimana Amran (Kalisa Rachid 45’), Nsabimana Eric, Niyonzima Haruna (Nshuti Dominique Savio 90+2’), Kagere Meddie (Sugira Ernest 75’) na Tuyisenge Jacques (Manishimwe Djabel 52’).

Tanzania: Boniface Metacha, Kimenya Salum Mashaka, Kamadi Gadiel Michael, Nondo Bakari Mwamneyeto, Erasto Nyoni, Abdoul Aziz Makame Makame, Mukami Himd Mao, Domayo Frank Raymond, Msuva Simon Happygod, Yussuf Abdilahie Abdallah na Shah Farid Mousa.

2019-10-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

RUSHYASHYA 24 Apr 2026
Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Mukasanga Salima Rhadia ku rutonde rw’abazasifura mu gikombe cy’Isi 2022

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Mukasanga Salima Rhadia ku rutonde rw’abazasifura mu gikombe cy’Isi 2022

Ubwanditsi 19 May 2022
Rayon sports itsinze Rutsiro 2-0, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona

Rayon sports itsinze Rutsiro 2-0, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona

Ubwanditsi 25 Feb 2023
Abangavu b’u Rwanda n’aba Uganda bazahagararira Zone V muri Afrobasket 2019

Abangavu b’u Rwanda n’aba Uganda bazahagararira Zone V muri Afrobasket 2019

Ubwanditsi 17 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Mujyi wa Kigali habereye igitaramo cy’urwenya cyabereye mu modoka(AMAFOTO)
SHOWBIZ

Mu Mujyi wa Kigali habereye igitaramo cy’urwenya cyabereye mu modoka(AMAFOTO)

Ubwanditsi 25 Mar 2018
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020,  yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga

Ubwanditsi 02 Apr 2020
Andrew Muganwa yitabye Imana
ITOHOZA

Andrew Muganwa yitabye Imana

Ubwanditsi 22 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru