• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rugiye kwakira ibihugu 11 mu irushanwa rya Tennis ryiswe “Billie Jean Cup2023” mu Bagore

U Rwanda rugiye kwakira ibihugu 11 mu irushanwa rya Tennis ryiswe “Billie Jean Cup2023” mu Bagore

Ubwanditsi 02 Jun 2023 Amakuru, IMIKINO

Guhera tariki ya 5 Kamena 2023 mu Rwanda harabera irushanwa rya Tennis mu kiciro cy’Abagore rizahuza ibihugu 11 byo ku mugabane wa Afurika ryitiriwe igihangange muri uyu mukino “Billie Jean”.

Iyi mikino izakinwa kuva tariki ya 05-10/06/2023 izitabirwa na ,Angola, Cameroun, Congo, RDC, Ethiopia, Lesotho, Madagascar, Mozambique, Rwanda, Senegal na Tanzania.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umutoza Uwamahoro Eric yahamagaye abakinnyi 5 aribo Umumararungu Gisele, Tuyisenge Olive, Grace Gisubizo Ndahunga, Sonia Tuyishime, Chantal Mutuyimana.

Ni imikino biteganyijwe ko izajya ibera mu karere ka Kicukiro ahanzwi nko muri IPRC – Kigali hasanzwe habera imikino ya Tennis ndetse hakaba hafite ibibuga bitandatu bishobora kwakira imikino 6 itandukanye icyarimwe.

Kuri uyu wa Kane ubwo habaga ikiganiro n’itangazamakuru, kapiteni w’u Rwanda, Tuyisenge Olive yavuze ko bafite icyizere cyo kwitwara neza muri iyi mikino yo mu itsinda rya kane.

Ati “Ni irushanwa riri ku rwego rwo hejuru ariko turiteguye, twiteguye kurwana tugatsinda. Ibihugu byose turi ku rwego rumwe kuko turi mu Itsinda rya Kane, ntiwavuga ngo Cameroun irakomeye kurusha u Rwanda. Twese dufite amahirwe.”

Ku  ruhande rw’umutoza Eric we yagize ati”Imyiteguro imeze neza, nta mukinnyi ufite ikibazo kandi icyizere ni cyose. Bose bafite inararibonye nubwo hari abaryitabiriye bwa kabiri n’abaryitabiriye bwa mbere ariko bitavuze ko bagiye barushanwa cyane.”

Iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda, mbere ryitwaga Fed Cup, rikinwa mu ma matsinda bitewe n’uko ibihugu bihagaze, nyuma ryaje guhindura izina ryitwa Billie Jean King Cup ryitiriwe umukinnyi w’Umunyamerika wa Tennis Billie Jean King.

2023-06-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

ITANGAZO RUSANGE RYEREKEYE GUSUBIZA ISOSIYETE MU GITABO CY’AMASOSIYETE

ITANGAZO RUSANGE RYEREKEYE GUSUBIZA ISOSIYETE MU GITABO CY’AMASOSIYETE

RUSHYASHYA 28 Jan 2026
“Bizagorana ko amahoro agaruka muri Kongo igihe cyose ubutegetsi buzakomeza kwima amatwi abagerageza kubafasha kuva mu ngorane”

“Bizagorana ko amahoro agaruka muri Kongo igihe cyose ubutegetsi buzakomeza kwima amatwi abagerageza kubafasha kuva mu ngorane”

Ubwanditsi 26 Jun 2023
Imbwa yategereje shebuja amezi 7 yose ku muhanda

Imbwa yategereje shebuja amezi 7 yose ku muhanda

Ubwanditsi 25 Jan 2016
Major “Katulebe” wari umugaragu ukomeye wa FDLR, yishyikirije ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, akaba yiyongereye ku bandi benshi bamaze kubona ko gukorana na FDLR ari ukwihamagarira urupfu!

Major “Katulebe” wari umugaragu ukomeye wa FDLR, yishyikirije ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, akaba yiyongereye ku bandi benshi bamaze kubona ko gukorana na FDLR ari ukwihamagarira urupfu!

Ubwanditsi 31 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamakuru John Ndabarasa watabarijwe ko yaburiwe irengero yibereye i Kigali!
ITOHOZA

Umunyamakuru John Ndabarasa watabarijwe ko yaburiwe irengero yibereye i Kigali!

Ubwanditsi 06 Mar 2017
Amashanyarazi Polisi y’u Rwanda yahaye abaturage yatumye bagira imibereho myiza
Mu Rwanda

Amashanyarazi Polisi y’u Rwanda yahaye abaturage yatumye bagira imibereho myiza

Ubwanditsi 03 Jun 2017
Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 
Amakuru

Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Ubwanditsi 26 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru