• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ibyegeranyo by’ibipapirano “Human Rights Watch” yandika ku Rwanda ntibizahungabanya Abanyarwanda nk’uko abanzi babyifuza!

Ibyegeranyo by’ibipapirano “Human Rights Watch” yandika ku Rwanda ntibizahungabanya Abanyarwanda nk’uko abanzi babyifuza!

Ubwanditsi 28 Sep 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Kuri uyu wa mbere, tariki 27 Nzeri 2021, cya gikoresho cya politiki yo guhungabanya u Rwanda,“Human Rights Watch”(HRH), cyongeye gusohora icyegeranyo cyuzuyemo ibinyoma, nk’uko bisanzwe gishinja uRwanda guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Abasomye iki cyegeranyo bahaye urw’amenyo ibyo bipapirano bya HRW, kuko bigaragara ko ari umugambi umaze igihe ugamije gusa guharabika u Rwanda. Nubwo bananiwe kugera ku ntego yabo yo kwangiriza Abanyarwanda, abanzi bo ntibacika intege, ntibaterwa isoni no gukomeza ibikorwa bidatanga umusaruro.
Ubu noneho baratayanjwa, bashinja uRwanda kwica no gufungira ubusa abatinganyi, indaya, abana bo mu muhanda n’abandi, nyamara mu bo bavuga bahohotewe ntibagire n’umwe bagaragariza umwirondoro.

Ibi birasa n’ibyo bigeze kwandika mu mwaka wa 2017, bemeza ko hari abantu bishwe, nyamara bikaza kugaragara ko bakiriho, abandi bakaba barishwe n’urw’ikirago.U

Lewis MUDGE niwe uhagarariye HRW mu karere k’Afrika yo hagati. Ni umuntu wakomeje kugaragaza urwango afitiye uRwanda muri rusange n’abayobozi barwo by’umwihariko. Ntaruhuka kwandika ibinyoma yandika ku Rwanda, dore ko yigize impuguke ku bibera mu Rwanda, nyamara ntarahakandagira na rimwe.

Iyo usuzumye neza iyi myumvire ya HRW n’ibisa nayo byose, usanga ari iya gikoloni, aho bamwe mu bakomoka mu burengerazuba bw’isi, Uburayi na Amerika, bibwira ko bagifite ububasha bwo gutegeka ibihugu, cyane cyane ibyo muri Afrika, uko byitwara.

U Rwanda rwasobanuye kenshi ko, nk’Igihugu gifite ubwigenge, ruzakora ibyiza mu nyungu z’Abanyarwanda, rutabihatiwe n’uwo ariwe wese.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, nta munsi atibutsa ko uRwanda rudakeneye amasomo mu kurengera uburenganzira bwa muntu, kuko Abanyarwanda bazi agaciro kabwo, dore ko byanabasabye gutanga ibitambo baharanira uburenganzirwa bwabo.

Nta kintu gishobora guhungabanya uburenganzira bwa muntu nka jenoside. Biratangaje rero ukuntu HRW yagaruka kwigisha Abayobozi b’uRwanda uko bakubahiriza uburenganzira bw’abaturage, kandi barahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, izo za HRW zirebera.

HRW yagaragaye kenshi mu bikorwa bya ruswa, aho yakira amafaranga ikavuga neza ibihugu bihutaza ku mugaragaro uburenganzira bwa muntu , ahubwo igaharabika ibyigobotoye politiki ya mpatsibihugu.

HRW n’abandi bakora nkayo bari bakwiye kumenya imiterere y’Umuyarwanda w’ubu, uzi gutandukanya icyiza n’ikibi, utandukanye n’uwo hambere wumvaga ko aciriritse, insina ngufi buri wese yacaho ikoma.

u Rwanda rwiyemeje guhinduka rugana aheza, kandi ni intambwe idasubira inyuma!

2021-09-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Turikiya: Ibice by’umubiri w’umunyamakuru Khashoggi byabonetse mu busitani

Turikiya: Ibice by’umubiri w’umunyamakuru Khashoggi byabonetse mu busitani

Ubwanditsi 25 Oct 2018
Umuco udasanzwe wo gusabiriza w’inkundamugayo Nkusi Uwimana Agnes yitwaje inkuru z’ibinyoma ziharabika Leta urakomeje

Umuco udasanzwe wo gusabiriza w’inkundamugayo Nkusi Uwimana Agnes yitwaje inkuru z’ibinyoma ziharabika Leta urakomeje

Ubwanditsi 30 May 2022
Impungenge ni zose ku basesenguzi, basanga  amatora y’ Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuri iyi tariki  ya 14 Mutarama 2021, ashobora gusiga amaraso n’imiborogo!

Impungenge ni zose ku basesenguzi, basanga  amatora y’ Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuri iyi tariki  ya 14 Mutarama 2021, ashobora gusiga amaraso n’imiborogo!

Ubwanditsi 14 Jan 2021
Mozambique: Louis Baziga yarusimbutse

Mozambique: Louis Baziga yarusimbutse

Ubwanditsi 30 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi
Amakuru

Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi

RUSHYASHYA 24 Feb 2026
Abatuye muri Huye bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Abatuye muri Huye bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana
Amakuru

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Ubwanditsi 25 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru