• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Icyaha cyo gusebanya “Diffamation” nacyo cyakuwe mu gitabo cy’amategeko ahana gishyirwa mu byaha mbonezamubano

Icyaha cyo gusebanya “Diffamation” nacyo cyakuwe mu gitabo cy’amategeko ahana gishyirwa mu byaha mbonezamubano

Ubwanditsi 02 Oct 2018 ITOHOZA

Ministeri y’Ubutabera (MINIJUST) yatangaje uburyo amategeko mashya ategeka benshi kwishyura amafaranga nk’igihano cyangwa gukorera Leta badahembwa, aho gufungwa.

Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yasobanuye ko ibyaha bizatuma umuntu akora imirimo nsimburagifungo gusa ari ibiri munsi y’imyaka ibiri y’igifungo.

Yagize ati “Ibi birimo nko konesha amatungo, kwimura imbibi z’umuturanyi wawe, guhutaza umuntu n’ibindi. Ushobora kuza ukansunika ukanancishamo urushyi ariko rutankomerekeje.

“Nibagutegeka kumara amezi atatu uza gukora isuku hano kuri Ministeri uramenye ntuzagire ubunebwe. Ushobora guhabwa igihano cyo gukora imirwanyasuri cyangwa ikindi cyo gukorera Leta udahembwa”.

Ministiri w’Ubutabera avuga ko muri uko gukorera Leta abantu badahembwa, hazajya habaho gukora mu myanya ya bamwe mu bakozi bakoraga bahembwa.

Icyaha cyo gusebanya “Diffamation” nacyo cyakuwe mu gitabo cy’amategeko ahana gishyirwa mu byaha mbonezamubano, aho uwagikoze azajya yumvikana n’uwo yagikoreye akamwishyura indishyi y’akababaro gusa.

Amategeko mashya yatowe n’andi yavugurwe muri uyu mwaka wa 2018, yakuyeho igifungo cya burundu y’umwihariko ndetse yorohereza umuntu ushaka gukuramo inda kuzajya abikorerwa na muganga atarinze kubisaba inkiko.

Ministiri Busingye akomeza asobanura ko uburyo bwo gufungira umuntu hanze ya gereza buzatangira gukoreshwa “mu byumweru bike biri imbere”, aho imfungwa yambikwa akuma k’ikoranabuhanga kayibuza kurenga agace yashyizwemo n’inkiko.

Ministiri Busingye yasobanuye iby’ingingo zigize Igitabo cy’amategeko ahana zagabanijwe zikava kuri 766 zigasigara ari 335, kugira ngo izindi zigume mu mategeko ngenga asanzwe, mu rwego rwo kuyaha imbaraga.

Akomeza avuga ko habayeho kugabanya intera iri hagati y’ibihano, kugira ngo abantu babiri bakoze icyaha kimwe bose bahanwe kimwe cyangwa ibihano bibe byenda kungana.

2018-10-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw’ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN

Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw’ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN

Ubwanditsi 02 Apr 2021
Sobanukirwa impamvu interahamwe n’abambari bazo banga urunuka Perezida Kagame umujinya wabo bakawutura Internet (Igice cya Mbere)

Sobanukirwa impamvu interahamwe n’abambari bazo banga urunuka Perezida Kagame umujinya wabo bakawutura Internet (Igice cya Mbere)

Ubwanditsi 24 May 2021
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Ubwanditsi 17 Jan 2017
Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora

Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora

Ubwanditsi 11 Sep 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Gruec
    October 2, 20183:16 pm -

    Dr KAYUMBA Christophe agize Imana ubwo azumvika na police bafitanye ikibazo, iby’inkiko bagomba kumujyanamo arabikize niba ntibeshye. Gusa kubirebana n’uburere mbonera-Gihugu. Dr Kayumba azace bugufi asabe imbabazi Police nubwo ibyo avuga byaba aribyo, ariko vidéo yarekanwa au moment d’effet iramushinja ubwayo. Nizere ko ntarengereye. Murakoze

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu minsi 23 gusa, Amashusho y’indirimbo “Away “ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza yujuje Miliyoni y’abamaze kuyireba kuri Youtube
Amakuru

Mu minsi 23 gusa, Amashusho y’indirimbo “Away “ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza yujuje Miliyoni y’abamaze kuyireba kuri Youtube

Ubwanditsi 11 Jul 2021
Perezida Kagame na João Lourenço wa Angola bagiye mu Bubiligi aho baziga ku kibazo cya Congo
POLITIKI

Perezida Kagame na João Lourenço wa Angola bagiye mu Bubiligi aho baziga ku kibazo cya Congo

Ubwanditsi 30 May 2018
Umuyobozi mushya w’agateganyo wa APR FC, Brig Gen Rusanganwa Deo yibukije abakozi bayo indangagaciro zayo
Amakuru

Umuyobozi mushya w’agateganyo wa APR FC, Brig Gen Rusanganwa Deo yibukije abakozi bayo indangagaciro zayo

Ubwanditsi 10 Nov 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru