• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Icyaha cyo gusebanya “Diffamation” nacyo cyakuwe mu gitabo cy’amategeko ahana gishyirwa mu byaha mbonezamubano

Icyaha cyo gusebanya “Diffamation” nacyo cyakuwe mu gitabo cy’amategeko ahana gishyirwa mu byaha mbonezamubano

Editorial 02 Oct 2018 ITOHOZA

Ministeri y’Ubutabera (MINIJUST) yatangaje uburyo amategeko mashya ategeka benshi kwishyura amafaranga nk’igihano cyangwa gukorera Leta badahembwa, aho gufungwa.

Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yasobanuye ko ibyaha bizatuma umuntu akora imirimo nsimburagifungo gusa ari ibiri munsi y’imyaka ibiri y’igifungo.

Yagize ati “Ibi birimo nko konesha amatungo, kwimura imbibi z’umuturanyi wawe, guhutaza umuntu n’ibindi. Ushobora kuza ukansunika ukanancishamo urushyi ariko rutankomerekeje.

“Nibagutegeka kumara amezi atatu uza gukora isuku hano kuri Ministeri uramenye ntuzagire ubunebwe. Ushobora guhabwa igihano cyo gukora imirwanyasuri cyangwa ikindi cyo gukorera Leta udahembwa”.

Ministiri w’Ubutabera avuga ko muri uko gukorera Leta abantu badahembwa, hazajya habaho gukora mu myanya ya bamwe mu bakozi bakoraga bahembwa.

Icyaha cyo gusebanya “Diffamation” nacyo cyakuwe mu gitabo cy’amategeko ahana gishyirwa mu byaha mbonezamubano, aho uwagikoze azajya yumvikana n’uwo yagikoreye akamwishyura indishyi y’akababaro gusa.

Amategeko mashya yatowe n’andi yavugurwe muri uyu mwaka wa 2018, yakuyeho igifungo cya burundu y’umwihariko ndetse yorohereza umuntu ushaka gukuramo inda kuzajya abikorerwa na muganga atarinze kubisaba inkiko.

Ministiri Busingye akomeza asobanura ko uburyo bwo gufungira umuntu hanze ya gereza buzatangira gukoreshwa “mu byumweru bike biri imbere”, aho imfungwa yambikwa akuma k’ikoranabuhanga kayibuza kurenga agace yashyizwemo n’inkiko.

Ministiri Busingye yasobanuye iby’ingingo zigize Igitabo cy’amategeko ahana zagabanijwe zikava kuri 766 zigasigara ari 335, kugira ngo izindi zigume mu mategeko ngenga asanzwe, mu rwego rwo kuyaha imbaraga.

Akomeza avuga ko habayeho kugabanya intera iri hagati y’ibihano, kugira ngo abantu babiri bakoze icyaha kimwe bose bahanwe kimwe cyangwa ibihano bibe byenda kungana.

2018-10-02
Editorial

IZINDI NKURU

Dr. Rudasingwa asigaye avumwa n’umuhisi n’umugenzi ndetse ngo ahuje imyumvire n’abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga

Dr. Rudasingwa asigaye avumwa n’umuhisi n’umugenzi ndetse ngo ahuje imyumvire n’abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga

Editorial 19 Aug 2016
Gabon: Abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi batawe muri yombi

Gabon: Abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi batawe muri yombi

Editorial 07 Jan 2019
Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Editorial 07 Apr 2025
Uganda Yirukanye Umuyobozi Wa MTN Ku Butaka Bwayo

Uganda Yirukanye Umuyobozi Wa MTN Ku Butaka Bwayo

Editorial 15 Feb 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Gruec
    October 2, 20183:16 pm -

    Dr KAYUMBA Christophe agize Imana ubwo azumvika na police bafitanye ikibazo, iby’inkiko bagomba kumujyanamo arabikize niba ntibeshye. Gusa kubirebana n’uburere mbonera-Gihugu. Dr Kayumba azace bugufi asabe imbabazi Police nubwo ibyo avuga byaba aribyo, ariko vidéo yarekanwa au moment d’effet iramushinja ubwayo. Nizere ko ntarengereye. Murakoze

    Subiza

Leave a Reply to Gruec Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intara y’Uburasirazuba mu ngamba nshya zo kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Intara y’Uburasirazuba mu ngamba nshya zo kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 11 Mar 2016
Tour du Rwanda 2016: Eyob Metkel yegukanye agace ka Muhanga-Musanze, Valens agumana ‘Maillot Jaune’
IMIKINO

Tour du Rwanda 2016: Eyob Metkel yegukanye agace ka Muhanga-Musanze, Valens agumana ‘Maillot Jaune’

Editorial 18 Nov 2016
Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame
UBUKUNGU

Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame

Editorial 08 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru