• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Leta Y’Ububiligi yaba ifite nyungu ki mu guha urwaho abahakana bakanapfobya genocide yakorewe abatutsi mu 1994
Inteko nshingamategeko y'Ububiligi

Leta Y’Ububiligi yaba ifite nyungu ki mu guha urwaho abahakana bakanapfobya genocide yakorewe abatutsi mu 1994

Ubwanditsi 16 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Isi yose imaze iminsi yumva inkuru y’icyemezo cyafashwe na Leta y’Ububiligi cyo kwakira abanyarwanda bibumbiye mw’ishyirahamwe « Jambo asbl » bazwiho icyaha cyo gupfobya no guhakana Genocide yakorewe Abatutsi mu Bubiligi no kw’Isi hose. Abo banyarwanda bakaba bazakirwa mu nteko ishinga amategeko y’ububiligi kugirango ngo batange ikiganiro ku mateka y’u Rwanda.

Iyo nkuru ikimara kumenyakana abantu benshi bibajije inyungu Leta y’Ububiligi ifite yo kwakira mu nteko ishinga amategeko yayo abanyabyaha bapfobya kandi bahakana Genoside yakorewe Abatutsi.

By’umwihariko, Leta y’ububiligi yo yafashe icyemezo cyo kwakira abapfobya, abahakana Genocide yakorewe abatutsi mu nteko ishinga amategeko yayo no kugeza ubwo butumwa bwabo ku baturage bayo. Nkuko bizwi kw’isi hose, abagize inteko ishinzwe amategeko baba bahagarariye abaturage babatoye, kuba rero harafashwe icyemezo cyo kwakira abakwirakwiza ingengabitekerezo ya genocide yakorewe abatutsi mu nteko y’ububiligi ni ikimenyetso cy’uko Leta y’Ububiligi yafashe icyo cyemezo yabitekerejeho bikaba bivuze ko ubwo bifitiye akamaro icyo gihugu n’abaturage bacyo.

Igikomeye ariko ni uko mu bisanzwe kugirango abantu batumirwe gutanga ikiganiro mu rwego nk’ inteko ishinga amategeko hari ibigomba kugenzurwa: Nibura ababatumiye bagomba kumenya niba abatumirwa babo basobanukiwe n’insanganyamatsiko izavugwaho. Ikigaragara ni uko uramutse ushaka abatumirwa bavuga kuburyo bwimbitse ku mateka y’u Rwanda , ntabwo abanyamuryango ba « Jambo asbl » ari bo bakwiye gutumirwa kuganira kuri iyo nsanganyamatsiko.

Impamvu ibi ari ngombwa ko byumvikana ni uko Leta y’ububiligi izi neza ko mu Bubiligi ndetse n’uburayi muri rusange hari  impuguke ku Rwanda zigisha muri za kaminuza n’ahandi zizi neza kandi zavuga ku mateka y’u Rwanda kurusha abanyamuryango ba « Jambo asbl ». Akaba ari yo mpamvu isi yose, nibura abakurikiranira hafi ikibazo cya genocide yakorewe abatutsi, babona ko ikigamijwe atari amakuru cyangwa ubumenyi Leta y’ububiligi ibuze ku mateka y’u Rwanda. Mu byukuri hagamijwe guteza imbere abahakana cyangwa abapfobya Genoside yakorewe abatutsi binyuze mu guha umwanya abana bakomoka ku babyeyi bakoze genocide, cyangwa abana bakomoka ku babyeyi bazanye bakanashyira mu bikorwa ingengabikerezo ya genocide muri Politiki y’u  Rwanda, kugirango bapfobye genocide, bayihakane, n’ibindi.

Biranashoboka ko Leta y’Ububiligi cyangwa bamwe mu bayirimo baba barakoranye n’ababyeyi b’abanyamuryango ba Jambo asbl bityo kubaha umwanya w’ikiganiro mu nteko bikaba ari ukubereka ko babari hafi, ko bifatanyije nabo nyuma yo gutsindwa kwa Leta Ababyeyi babo bakoreraga, nyuma yo gucibwa imanza na ICTR na nyuma ya bamwe gupfa bazira ingaruka zinyuranye z’icyaha cya Genocide bakoze.

Guha umwanya « Jambo asbl » mu nteko y’ububiligi Nk’igikorwa cyo gugushyigikira FDLR n’ingengabitekerezo yayo

Hambere aha abahakana Genocide yakorewe Abatutsi bigeze kwadukana imvugo ivuga ngo FDLR ntikibaho ngo kuko abenshi bayirimo ari abana ngo badafite aho bahuriye na base bakoze genocide. Ibi byari ukujijisha kuko FDLR igizwe n’abakuru n’abato banywanye n’umugambi wo kubuza umutekano u Rwanda no kugerageza gukomeza umugambi wawo wa Genocide. Ikizwi rero ni uko n’Abanyamuryango ba “Jambo asbl » bisanzwe bizwi ko ari abanywanyi ba FDLR mu bice bitandukanye barimo.

Ibyo rero “Jambo asbl » iriho ikora ni ukwagura urugamba rwa FDLR ikoresheje abakomoka ku bajenosideri kandi bakomeye kuri ideology ya FDLR na Leta zabanje mu Rwanda kandi zakoze jenoside.

Ingaruka

Guha ijambo “jambo asbl” mu nteko y’ububiligi bizagira ingaruka kuri politiki na diplomacy hagati y’u Rwanda n’Ububiligi. Nkuko tubizi inteko ishinga amategeko ni rumwe mu nzego za Leta iyo ari yo yose zigira uruhare mu politiki na diplomacy. Birashoboka ko Leta y’ububiligi binyuze mu nteko basanga inyungu zabo ari uguha ijambo “Jambo asbl” igahakana ikanapfobya genocide ndetse bikamenyeshwa ababiligi bose kuko kuba bikorewe mu nteko nicyo bivuze.

Ku rundi ruhande Leta y’u Rwanda nayo ifite inyungu mu kurwanya umuntu wese upfobya akahahakana jenoside. Bivuze ngo rero Leta y’Ububiligi, binyuze mu nteko yayo ishinga amategeko, yatangije urugamba hagati yayo na Leta y’u Rwanda rushingiye mu kuba iha urwaho abapfobya bakanahakana jenoside, runashingiye kandi kukuba Leta y ‘ u Rwanda itazihanganira iyo myifatire ya Leta y’Ububiligi n’abo ishyigikiye aribo “Jambo asbl, FDLR, etc.

Rimwe na rimwe za Leta cyangwa abazirimo hari igihe bafata ibyemezo by’urukozasoni byirengagiza izindi “values” isi igenderaho . Ibi nibyo biriho biba kuri Leta y’ububiligi ku kibazo cya genocide yakorewe abatutsi kuko iriho iteza imbere abayipfobya bakayihakana. Igikomeye ariko ni uko Leta y’ububiligi ikora ibyo yirengagije ko icyaha cya genoside ari icyaha gikomeye kandi ko nta Leta ikwiye kwifatanya n’abapfobya Genocide iyo ari yose. Ikindi Leta y’ububiligi yirengagiza ni uko hari  “phase” ya denial izahoraho, bikaba byari bikwiye kudashyikira abari muri “denial “ ya genocide yakorewe abatutsi n’ubwo baba ari abana b’abakomoka ku bagize uruhare muri iyo genocide.

 

2018-02-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni yeretswe isura ye nyakuri imbere y’amahanga: Umukandida we yabonye amajwi akojeje isoni mu matora y’icyegera cya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe.

Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni yeretswe isura ye nyakuri imbere y’amahanga: Umukandida we yabonye amajwi akojeje isoni mu matora y’icyegera cya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe.

Ubwanditsi 08 Feb 2021
Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24

Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24

Ubwanditsi 07 Apr 2018
Burundi: Leta yanze kwemeza ishyaka rya Agathon Rwasa

Burundi: Leta yanze kwemeza ishyaka rya Agathon Rwasa

Ubwanditsi 09 Nov 2018
Umunyarwanda yiciwe muri Uganda urw’agashinyaguro ashyingurwa mu ibanga

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda urw’agashinyaguro ashyingurwa mu ibanga

Ubwanditsi 06 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

[ VIDEO ] Perezida Kagame  yakirwa na Xi Jinping w’u Bushinwa
MULTIMEDIA

[ VIDEO ] Perezida Kagame yakirwa na Xi Jinping w’u Bushinwa

Ubwanditsi 18 Mar 2017
Kanyankore Yaounde atsinzwe umukino we wambere nk’umutoza wa APR FC
IMIKINO

Kanyankore Yaounde atsinzwe umukino we wambere nk’umutoza wa APR FC

Ubwanditsi 08 Aug 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 04 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru