• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Akumiro : Umucamanza Theodor Meron ushinjwa kurekura abahamijwe ibyaha bya Jenoside yasabye kongererwa manda

Akumiro : Umucamanza Theodor Meron ushinjwa kurekura abahamijwe ibyaha bya Jenoside yasabye kongererwa manda

Ubwanditsi 30 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunyamerika Theodor Meron yasabye kongererwa manda nk’Umucamanza mu Rwego rw’Umuryango w’Abibumbye Rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha zari zarashyiriweho u Rwanda (ICTR) na Yugoslavia (ICTY), mu gihe yanenzwe kenshi ku byemezo yagiye afata ku bafungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu byemezo biheruka Umucamanza Meron yafashe ntibivugweho rumwe, harimo kurekura Ferdinand Nahimana nk’umwe mu bashinze Radio RTLM yabibye urwango n’amatwara ya Jenoside na Padiri Rukundo wahoze ari Aumônier Militaire mu Majyaruguru y’u Rwanda, bari barakatiwe gufungwa imyaka 30 undi 23 nk’uko bakurikirana.

Umwanzuro wo kurekura aba bagabo igifungo kitarangiye yitwaje ko nubwo bahamijwe ibyaha “bikomeye” barangije bibiri bya gatatu by’igihano kandi bakagaragaza guhinduka, watumye umubare w’abamaze kurekurwa muri ubwo buryo bagera ku 10 muri 61 bahamijwe ibyaha n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, TPIR.

Hejuru y’uko kunengwa kose, hari amakuru ko Theodor Meron yamaze gutanga ubusabe bwe ko yakongererwa manda nk’umucamanza mu rwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga zari zarashyigiweho ibihugu birimo u Rwanda na Yugoslavia, MICT.

Meron w’imyaka 87 yagizwe Perezida wa MICT bwa mbere ku wa 1 Werurwe 2012 aza guhabwa manda ya kabiri ku wa 1 Werurwe 2016. Iyi manda igomba kurangira ku wa 30 Kamena uyu mwaka, ategereze ko yongera kwemezwa nk’umucamanza muri uru rwego.

MICT igizwe n’abacamanza 25 batorwa n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuri manda y’imyaka ine, bakongerwa manda n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye amaze kugisha inama ba perezida w’akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano ku Isi n’uw’Inteko Rusange y’umuryango w’Abibumbye.

Abacamanza uko ari 25 barimo Meron, uwari Umunyabamanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon aheruka kubongerera manda y’imyaka ibiri yatangiye ku wa 1 Nyakanga 2016.

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CLNG) iheruka gusaba ko Umucamanza Meron akurwaho icyizere nyuma y’ibyemezo bitandukanye yagiye afata bikagaragara nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Irekurwa rya Nahimana na Padiri Rukundo Emmanuel bari bafungiye muri Mali ryakurikiye ibindi birimo kugira abere abafatwa nk’abacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi nka Zigiranyirazo Protais, Mugenzi Justin, Mugiraneza Prosper, Gen. Ndindiriyimana Augustin, Major Nzuwonemeye François Xavier n’abandi.

Harimo kandi no kubaganya ibihano, aho Colonel Théoneste Bagosora wakatiwe n’urukiko rwa mbere gufungwa burundu, mu bujurire bwari buyobowe na Theodor Meron yakatiwe gufungwa imyaka 35.

Harimo kandi Colonel Nsengiyumva Anatole na Capt. Ildefonse Nizeyimana. Ubu Nsengiyumva yarafunguwe kubera igihano gito yahawe kandi afatwa nk’uwari ku isonga ry’abayoboye Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Umucamanza Meron yayoboye Urukuko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Yugoslavia (ICTY) kugeza mu 2015, afite n’inshingano nka Perezida wa MICT. Yaje no gukurira ingereko z’ubujurire muri ICTY no muri ICTR.

Ibyemezo bya Meron ntabwo byagiye byikomwa n’u Rwanda gusa, kuko mu myaka itatu ishize hari ibaruwa y’umucamanza wo muri Denmark, Frederik Harhoff yagiye hanze, aho agaragaza ko Meron yajyaga ashyira igitutu ku bacamanza bakoranaga muri ICTY, abakekwaho ibyaha bikomeye bakarekurwa.

Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA wakomeje gusaba Loni gukora iperereza ku byemezo Meron yagizemo uruhare ku bakekwaho uruhare muri Jenoside.

Mu ibaruwa uwo muryango wohereje mu Muryango w’Abibumbye mu Ukuboza umwaka ushize, wagize uti “Umuryango mpuzahanga watsinzwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi wari ufite ingabo ziri mu butumwa zari mu gihugu, uyu munsi binyuze mu butabera mpuzamahanga, hariho kugerageza kugabanya ubukana bwa Jenoside , harekurwa abacurabwenge bayo bakuru.”

UNMICT yashyizweho rwashyizweho n’Inama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Amahoro ku Isi yo ku wa 22 Ukuboza 2010, kugira ngo ruzakomeze imirimo ya ngombwa y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda n’urwashyiriweho icyahoze ari Yugoslavia, igihe zizaba zarangije inshingano zazo. Urwo rwego rwatangiye inshingano zarwo mu 2012.

Mu nshingano rwahawe harimo ‘Guhiga, gufata no gucira imanza abantu icyenda bagishakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda’, nk’inshingano y’ibanze.

 

2018-01-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda : Abambari ba RNC, Pasiteri Busigo Christopher na Frank Ruhinda kwihisha inyuma y’ifungwa ry’abayoboke ba ADEPR mu Rusengero

Uganda : Abambari ba RNC, Pasiteri Busigo Christopher na Frank Ruhinda kwihisha inyuma y’ifungwa ry’abayoboke ba ADEPR mu Rusengero

Ubwanditsi 26 Jul 2019
Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 

Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 

Ubwanditsi 25 Aug 2024
Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Ubwanditsi 26 Mar 2024
UK :  RNC mu nama yo kuburizamo kandidature ya Mushikiwabo

UK : RNC mu nama yo kuburizamo kandidature ya Mushikiwabo

Ubwanditsi 08 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ifoto ya Diamond na ShaddyBoo yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga
HIRYA NO HINO

Ifoto ya Diamond na ShaddyBoo yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga

Ubwanditsi 19 Sep 2018
CAF yahagaritse umutoza n’abakinnyi babiri ba Costa de Sol izakina na Rayon Sports
IMIKINO

CAF yahagaritse umutoza n’abakinnyi babiri ba Costa de Sol izakina na Rayon Sports

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Perezida Kagame na Ban Ki Moon baganiriye ku bibazo bikomeje kwibasira u Burundi
Mu Rwanda

Perezida Kagame na Ban Ki Moon baganiriye ku bibazo bikomeje kwibasira u Burundi

Ubwanditsi 01 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru