• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Polisi y’ u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Polisi y’ u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 15 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Ku cyumweru tariki 14 Mutarama uyu mwaka ku cyicaro gikuru cya Polisi  y’u Rwanda ku Kacyiru habereye umuhango wo gusezera mu cyubahiro Abofisiye bayo bagera ku 111 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uyu muhango ubaye nyuma y’Iteka rya Perezida rizamura mu ntera Abosiye ba Polisi y’ Rwanda 1 015 rikanashyira mu kiruhuko cy’izabukuru abagera ku 111.

Umwe mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Rtd  ACP Elisa Kabera wavuze mu izina rya bagenzi be, yagarutse ku rugendo rutoroshye rwo gufatanya n’abandi kubaka Igihugu ahereye ku rugamba rwo kukibohora kugeza Polisi y’u Rwanda ishyizeho; ari na yo batashye babarizwamo. Yagize ati: “Ndatinda ku rugamba rwo kubohora Igihugu  kuko bitwibutsa byinshi, ndishimira ko icyo twaharaniye twakigezeho, tukaba dufite igihugu n’ubuyobozi buzirikana imbaraga twatanze bugahora buduha icyubahiro gikwiriye.’’

Rtd ACP Kabera yakomeje ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda , Paul Kagame ku bushishozi n’ubushobozi yababonyemo bigaragazwa n’impeta batashye bambaye.

Yasoje ijambo rye yizeza ubuyobozi bwa Polisi ndetse n’Igihugu muri rusange ko bazakomeza kurangwa n’umuco wo gukunda Igihugu; kandi ko aho bagiye bazakomeza  kubungabunga umutekano banarwanya uwo ari we wese wahirahira gusenya ibyo cyagezeho.
Minisitiri w’ubutabera  akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, akaba  anafite Polisi mu nshingano ze , Johnston Busingye yashimiye Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku kazi keza bakoze kahesheje isura nziza Polisi y’u Rwanda haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Yavuze ko abasezerewe bazakirwa neza aho bagiye kuko akazi bakoreye Igihugu buri wese akazirikana.
Yagize ati:‘’Uwo dusezeraho wese ndizera ko atatinya kuvuga aho aturutse kuko urwego yakoreye uyu munsi ruhagaze neza.Abo musize bazabibuka ,kandi n’abo musanze bazabashima.’’
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana  yashimiye Abofisiye bagiye mu kiruhuko ku butwari n’umurava byabaranze mu rugendo bashoje. Yagize ati: “Mu gihe kigoye mwaritanze bihagije, mwirinze guta umurongo. Ni yo mpamvu Igihugu kibasezereye mu cyubahiro kibagomba. Turabashimiye, kandi tuzakomeza gukorana.’’ Yijeje  aba Bofisiye  ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi; kandi ko bazahabwa ibibagenerwa byose nk’uko amategeko abiteganya.
IGP Gasana asoza ijambo rye yabwiye abagiye  mu kiruhuko cy’izabukuru ko bagifitiye Igihugu igihango cyo gukomeza kubungabunga umutekano n’iterambere ryacyo, aha akaba yaragize ati:”Muzakomeze gukumira ikibi hagamijwe gusigasira umutekano mwaharaniye, kandi muzakomeza guharanira .’’
Abofisiye ba Polisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo babiri bo ku rwego rwa Komiseri (Commissioner) , 27 bo ku rwego rwa ba ofisiye bakuru na 82 bo ku rwego rwa ba ofisiye bato, muri bo hakaba harimo abagore batanu.

2018-01-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 20 May 2023
Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”

Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”

Ubwanditsi 09 Jun 2022
Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!

Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!

Ubwanditsi 22 Jan 2021
Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu”- Abasesenguzi

Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu”- Abasesenguzi

Ubwanditsi 20 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hasohotse ubushakashatsi bw’uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa aho Habyalimana yavukaga
Mu Mahanga

Hasohotse ubushakashatsi bw’uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa aho Habyalimana yavukaga

Ubwanditsi 27 Apr 2016
Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora
ITOHOZA

Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora

Ubwanditsi 11 Sep 2017
Perezida Kagame azitabira ihuriro ry’abakuru b’ibihugu bigize ’Commonwealth’
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame azitabira ihuriro ry’abakuru b’ibihugu bigize ’Commonwealth’

Ubwanditsi 16 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru