• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – APR FC yatsinze Rayon Sports 2-0 ishyiramo ikinyuranyo cy’Amanota 13

Amafoto – APR FC yatsinze Rayon Sports 2-0 ishyiramo ikinyuranyo cy’Amanota 13

Ubwanditsi 09 Mar 2024 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 hakinwe imikino y’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Rwanda, mu mukino wari utegerejwe n’abantu benshi urangiye APR FC itsinze Rayon Sports 2-0.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu, ni umukino watangiye ku isaha ya Saa cyenda aho kuba ku isaha ya Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Ikipe y’Ingabo z’igihugu ya APR FC yari yasuye, niyo yatangiye neza ubwo hari ku munota wa kane nibwo habonetse igitego. cyayo cya mbere.

Hari kuri Coup Franc yari itewe neza na Ruboneka isanga myugariro Yunusu Nshimiyimana agaruye umupira mu rubuga rw’amahina, umunyezamu Ndiaye ntiyawugeraho Clement Niyigena awushyira mu nshundura biba kimwe ku busa.

Iki gitego kimwe nicyo cyaherekeje amakipe yombi kugeza ubwo yombi yagiye kuruhuka Ri igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Niyigena Clément.

Amakipe yombi avuye ku ruhuka mu gice cya Kabiri cy’Umukino, ikipe ya Rayon Sports yatangiye ihanahana neza ndetse igera naho ibona uburyo bwo kubona igitego binyuze kuri Charles Bbaale ariko umunyezamu wa APR FC atabara izamu.

Bigeze ku munota wa 79 w’umukino nibwo ikipe ya APR FC yabonye ikindi gitego cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Gutsinda kwa APR FC kwatumye iyi kipe igeza amanota 58 aho kuri ubu iri ku mwanya wa mbere w’agateganyo ikaba ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 45.

Usibye uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, dore uko indi mikino y’umunsi wa 24 yagenze:

Amagaju FC 1-1 Bugesera FC

AS Kigali 1-0 Musanze FC

Etincelles FC 3-1 Mukura VS

Etoile de l’Est 1-0 Kiyovu SC

Muhazi United 1-0 Sunrise FC

Imikino izakinwa kuri iki cyumweru:

Police FC vs Gasogi United

Marines FC vs Gorilla FC

2024-03-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FERWAFA yemeje ko amakipe ya Al Merrikh, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani yo muri Sudani atangira gukina shampiyona y’u Rwanda

FERWAFA yemeje ko amakipe ya Al Merrikh, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani yo muri Sudani atangira gukina shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 24 Oct 2025
Hateguwe irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mukino wa Sitting Volleyball.

Hateguwe irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mukino wa Sitting Volleyball.

Ubwanditsi 18 Jun 2021
Urukundo rwa Sarah Kagingo na Salim Saleh rwamuhesheje itike yo gukurira ubukangurambaga mu itangazamakuru rirwanya u Rwanda

Urukundo rwa Sarah Kagingo na Salim Saleh rwamuhesheje itike yo gukurira ubukangurambaga mu itangazamakuru rirwanya u Rwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2019
Umuheto woshya umwambi bitazajyana, rimwe mu masomo intambara yo muri Ukraine ikwiye gusigira abizezwa inkunga mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda!

Umuheto woshya umwambi bitazajyana, rimwe mu masomo intambara yo muri Ukraine ikwiye gusigira abizezwa inkunga mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda!

Ubwanditsi 03 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ruhunda : Perezida Kagame yasabye abaturage  kubyaza umusaruro ibikorwa bya  Ekocenter bagejejweho
Mu Mahanga

Ruhunda : Perezida Kagame yasabye abaturage kubyaza umusaruro ibikorwa bya Ekocenter bagejejweho

Ubwanditsi 13 Jun 2016
Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, APR FC yabonye amanota 3, ibyaranze umunsi wa 8
Amakuru

Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, APR FC yabonye amanota 3, ibyaranze umunsi wa 8

Ubwanditsi 07 Nov 2022
Isomo Leta ya Tshisekedi ikuye mu nama ya FRANCOPHONIE nyuma yo gushaka kwitambika kongera gutorwa kwa Louise Mushikiwabo 
Amakuru

Isomo Leta ya Tshisekedi ikuye mu nama ya FRANCOPHONIE nyuma yo gushaka kwitambika kongera gutorwa kwa Louise Mushikiwabo 

Ubwanditsi 20 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru