• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ruhunda : Perezida Kagame yasabye abaturage kubyaza umusaruro ibikorwa bya Ekocenter bagejejweho

Ruhunda : Perezida Kagame yasabye abaturage kubyaza umusaruro ibikorwa bya Ekocenter bagejejweho

Ubwanditsi 13 Jun 2016 Mu Mahanga

Kuri uyu wambere tariki 13 Kamena perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatashye ku mugaragararo ibikorwa bya Ekocenter iri mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari akagari ka Ruhunda ni igikorwa cyagezweho ku bufatanye n’uruganda rwa Coca Cola.

Iyi Ekocenter yatashywe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika igizwe n’ibikorwa bitandukanye byubatswe ku bufatanye na kompanyi ya Coca Cola izwiho gukora ibinyobwa bitandukanye.

Ibi bikorwa birimo ibikoresho byo mu kigo nderabuzima mu ibabyariro, amazi meza yo kunywa adakeneye gutunganywa, umuriro w’amashyanyarazi ukomoka ku mirasire y’izuba, interineti yihuta (3G) n’ikibuga cyo gukiniraho gifite amatara akoresha imirasire y’izuba.

Mu ijambo rye Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye kompanyi ya Coca Cola ku ruhare yagize mu kugeza ibikorwa by’iterambere muri Ruhunda avuga ko iki ari ikimenyetso cy’uko ahari ubufatanye hagati ya leta n’abikorera iterambere rishoboka.

Yagize ati “ Imikoranire n’izindi kompanyi, guverinoma na sosiyete sivile ndetse n’abaturage ubwabo bifitiye buri umwe akamaro. Igisobanuro cy’ubu bufatanye kirenze kampani imwe cyangwa igihugu, ahubwo kirashimangira intego z’iterambere rirambye Isi yiyemeje umwaka ushize, izi ntego ntabwo zagerwaho ari Leta yonyine ibigizemo uruhare.”

Perezida Kagame kandi yasabye abaturage batuye mu kagari ka Ruhunda kwita ku bikorwa baba bahawe kuko biba byaratwaye amafaranga ndetse n’umwanya kandi bikaba bigomba kubagirira akamaro.

Yagize ati “Baturage ba Ruhunda, nagira ngo mbasabe gukoresha neza ibi bikorwa bishya, kugira ngo bibafashe kugera ku ntego mwiyemeje. Mubifate neza kugira ngo bizarambe, kandi n’inyungu zibiturukaho zizabagirire akamaro ubwanyu, ndetse n’abazaza nyuma yanyu.”

Umuyobozi w’intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette yavuze ko iyi Ekocenter izafasha abanyaruhunda gutera imbere ndetse bagaca ku tundi dusantire dusanzwe dukomeye mu karere ka Rwamagana.

Umuyobozi mukuru wa Coca Cola ku rwego mpuzamahanga Muhtar Kent, yavuze ko yishimiye uburyo yakiriwe neza mu Rwanda kuruta ibindi bihugu 70 yagezemo.

Yongeyeho ko iki gikorwa cyatashywe yakivuganyeho na Perezida Kagame ubwo bahuriraga muri Amerika ndetse ko basanze u Rwanda ruri kwihuta mu iterambere.

Ntagushidikanya ko abaturage batuye Ruhunda nibafata ibi bikorwa neza bizabagirira akamaro dore ko bazatandukana n’indwara ziterwa no kunywa amazi adasukuye ndetse n’ababyeyi bakazajya baruhukira ku kigo nderabuzima kibegereye batiriwe bajya ku bitaro bya kure.

Ikibuga gifite amashanyarazi nacyo ni andi mahirwe akomeye urubyiruko rubonye mu kwidagadura nta kwikanga umwijima w’ijoro. Ibi bishobora no gukuza impano zabo bakiteza imbere.

-2949.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

-2948.jpg

Perezida Kagame n’umuyobozi wa Coca Cola, Muhtar Kent, (ubanza iburyo) bafunguye ku mugaragaro ibikorwa bya Ekocenter

2016-06-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Isange Mobile Clinic yasuye abaturage ba Rwamagana

Isange Mobile Clinic yasuye abaturage ba Rwamagana

Ubwanditsi 23 Mar 2016
Abantu biyita ko ari abo muri M23 bahungiye mu Rwanda – RDF

Abantu biyita ko ari abo muri M23 bahungiye mu Rwanda – RDF

Ubwanditsi 30 Jan 2017
Uganda: Abarobyi batandatu bashimuswe n’inyeshyamba bikekwa ko ari izo muri Congo

Uganda: Abarobyi batandatu bashimuswe n’inyeshyamba bikekwa ko ari izo muri Congo

Ubwanditsi 21 May 2018
Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza

Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza

Ubwanditsi 29 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali yemerewe kwakira inama ikomeye y’ubukungu muri Afurika yaberaga i Genève mu Busuwisi
UBUKUNGU

Kigali yemerewe kwakira inama ikomeye y’ubukungu muri Afurika yaberaga i Genève mu Busuwisi

Ubwanditsi 17 Aug 2018
Eh Abasore na Bagabo batera abakobwa Inda bakazihakana [ Akabo kashobotse ] Dore imyanzuro ikakaye igiye kubafatirwa vuba cyane
HIRYA NO HINO

Eh Abasore na Bagabo batera abakobwa Inda bakazihakana [ Akabo kashobotse ] Dore imyanzuro ikakaye igiye kubafatirwa vuba cyane

Ubwanditsi 13 Jun 2017
Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida
POLITIKI

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

Ubwanditsi 22 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru