• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Hateguwe irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mukino wa Sitting Volleyball.

Hateguwe irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mukino wa Sitting Volleyball.

Ubwanditsi 18 Jun 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Nyuma yo gusubikwa mu mwaka ushize wa 2020 kubera icyorezo cya Koronavirusi, Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, NPC Rwanda yongeye gutegura irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka abakinnyi, abatoza n’abakunzi b’imikino bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iri rushanwa rimenyerewe nka GMT riteganijwe mu mpera z’iki cyumweru ku matariki ya 19 na 20 Kamena 2021, rikazabera mu nzu y’imikino ya NPC Rwanda, I Remera mu mujyi wa Kigali.

Amakipe arindwi y’abagabo n’atanu y’abagore mu mukino wa Sitting Volleyball ni yo azahatana muri iri rushanwa.

Amakipe y’abagore azakina hagati yayo maze abiri ya mbere ahure ku mukino wa nyuma.

Amakipe y’abagabo azakorwamo amatsinda abiri maze abiri ya mbere muri buri tsinda akine kimwe cya kabiri.

Ku wa gatandatu guhera saa tatu za mu gitondo hazaba tombora hakurikireho imikino y’amatsinda, naho u cyumweru hakinwe kimwe cya kabiri n’imikino ya nyuma mu byiciro byombi.

Mu mabwiriza agenga iri rushanwa harimo kuba abakinnyi bazajya bajya mu kibuga ari uko babanje kwerekana ko bapimwe Koronavirusi kandi ari bazima.

Amakipe y’abagabo azitabira iri rushanwa ni Gisagara, Rutsiro, Rusizi, Musanze, Gasabo, Kicukiro ndetse na Gicumbi.

Amakipe y’abagore ni Bugesera, Musanze, Gicumbi, Nyarugenge na Gakenke.

2021-06-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abayobozi babiri b’uburezi mu karere bafunzwe bakurikiranyweho amakosa mu itangwa ry’akazi k’ubwarimu

Abayobozi babiri b’uburezi mu karere bafunzwe bakurikiranyweho amakosa mu itangwa ry’akazi k’ubwarimu

Ubwanditsi 01 Mar 2017
Miss Kundwa Doriane yanenzwe kwipfumuza izuru

Miss Kundwa Doriane yanenzwe kwipfumuza izuru

Ubwanditsi 16 May 2017
Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente yahererekanyije ububasha na Murekezi

Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente yahererekanyije ububasha na Murekezi

Ubwanditsi 01 Sep 2017
U Bufaransa: Ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi bashaka kwita umwana amazina ’Griezmann Mbappé’

U Bufaransa: Ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi bashaka kwita umwana amazina ’Griezmann Mbappé’

Ubwanditsi 02 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri
Amakuru

Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri

RUSHYASHYA 01 Dec 2025
Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame

Ubwanditsi 18 Nov 2017
Menya bamwe mu bagize Jambo asbl ihakana Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994
INKURU NYAMUKURU

Menya bamwe mu bagize Jambo asbl ihakana Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994

Ubwanditsi 14 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru