• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Isomo Leta ya Tshisekedi ikuye mu nama ya FRANCOPHONIE nyuma yo gushaka kwitambika kongera gutorwa kwa Louise Mushikiwabo 

Isomo Leta ya Tshisekedi ikuye mu nama ya FRANCOPHONIE nyuma yo gushaka kwitambika kongera gutorwa kwa Louise Mushikiwabo 

Ubwanditsi 20 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Leta ya Tshisekedi imeze nka wa mwana murizi udakurwa urutozi. Mu nama mpuzamahanga zose iki gihugu cyitabira, ugihagarariye ashaka kwegeka ibibazo byose bafite ku Rwanda. Yaba inama yiga ku byorezo nka SIDA cyangwa Ebola, inama y’imiturire…ijambo ryose ry’intumwa yiki gihugu rivuga ko ibibazo byose by’umutekano muke n’imiyoborere muri iki gihugu biterwa n’u Rwanda. Iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa Congo kigamije guhisha uruhare rw’abayobozi  mu bibazo iki gihugu gihanganye nabyo.

Ubwo ku munsi w’ejo mu gihugu cya Tuniziya habaga inama ya 18 y’umuryango uhuza abakuru b’ibihugu naza Guverinoma bihuriye ku rurimi rw’igifaransa uzwi nka FRANCOPHONIE, Leta ya Congo yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe wicyo gihugu Jean Michel Sama Lukonde yashatse kwitambika kongera gutorwa kw’Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo.

Uyu muryango ugamije iterambere ry’ibihugu biwugize aho abahagarariye ibihugu byabo bagarukaga ku cyateza imbere uyu muryango, Minisitiri w’Intebe Lukonde we ijambo rye ryagarukaga kwegeka ibibazo byose igihugu gifite ku Rwanda. Mu gukomeza kuyobya uburari uyu Minisitiri w’Intebe yanze ngo kujya mu ifoto ihuza abahagarariye ibihugu byabo kuko Perezida Kagame yari yayitabiriye. 

Nubwo Congo Kinshasa aho inyuze hose igenda ivuga u Rwanda mu bibazo byayo, bayibutsa gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye n’umutwe wa M23 bahanganye ugizwe ahanini n’abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda. Ayo masezerano yabereye Nairobi agashimangirwa i Luanda avugako abagize umutwe wa M23 bahagaritse ibikorwa bya gisirikari ugahinduka umutwe wa politiki abahoze ari abarwanyi bagasubizwa mu buzima busanzwe abandi bagashyirwa mu ngabo za Leta ndetse n’ababyeyi babo baba mu nkambi z ‘impunzi mu Rwanda na Uganda bakaba bamaze imyaka isaga 26 basubira mu gihugu cyabo cy’amavukiro. 

Aho kugirango amasezerano ashyirwe mu bikorwa, Leta ya Congo yakomeje kwimakaza amagambo abiba urwango ku bakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi. Ibi byageze aho abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bicwa abandi bagakorerwa iyicwarubozo harimo n’abari munzego z’umutekano bishwe n’abasiviri ingabo zireberera. 

Ntawe utabona icyo Leta ya Kongo igamije ko ari ugusunika amatora kuko Perezida Tshisekedi azi neza ko atazayatsinda. Kwamagana Louise Mushikiwabo agatorwa n’abasigaye bose ni isomo icyo gihugu cyakuramo ko gishakira ibibazo aho bitari.

Ibindi ni ukuyobya uburari. 

2022-11-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n’umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana

Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n’umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana

Ubwanditsi 27 Sep 2021
Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC

Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC

Ubwanditsi 25 Nov 2020
Tumenye imikorere ya Interpol ariwo muryango uhuza Polisi z’ibihugu ku isi

Tumenye imikorere ya Interpol ariwo muryango uhuza Polisi z’ibihugu ku isi

Ubwanditsi 13 Aug 2017
Perezida Kagame yahaye abantu 9 impeta y’Igihango Ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa

Perezida Kagame yahaye abantu 9 impeta y’Igihango Ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa

Ubwanditsi 19 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite
IMIKINO

Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite

Ubwanditsi 19 Feb 2016
Amagambo y’urukundo Perezida Zuma yandikiwe n’umugore we muto yibajijweho
HIRYA NO HINO

Amagambo y’urukundo Perezida Zuma yandikiwe n’umugore we muto yibajijweho

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Abaturage batishyurira ”  Mutuelle ”  ku gihe bahagurukiwe
Mu Mahanga

Abaturage batishyurira ” Mutuelle ” ku gihe bahagurukiwe

Ubwanditsi 10 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru