• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Kaguta Museveni ni nk’umutetsi umaze imyaka 34 mu gikoni ashiriza, ubu akaba aribwo yemeza ko agiye guteka neza mu zabukuru!!

Kaguta Museveni ni nk’umutetsi umaze imyaka 34 mu gikoni ashiriza, ubu akaba aribwo yemeza ko agiye guteka neza mu zabukuru!!

Ubwanditsi 24 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Iyo urebye akaduruvayo kari  muri Uganda muri iki gihe, aho abaturage bigaragambya baharanira impinduka, bicwa ku mugaragaro, bagakubitwa, bagacuzwa utwabo ku manywa y’ihangu, uhita ubona ubutumwa Abagande bifuza kugeza kuri museveni:”TURAKURAMBIWE”. Kuba Umuntu nka Bobi Wine, umuririmbyi udafite uburambe buhambaye muri politiki,  aza akajegeza ubutegetsi bwa Museveni na NRM ye, bumaze imyaka 34 bwica bugakiza, ni ikimenyetso cy’uko nta cyiza abaturage bagitegereje ku butegetsi bw’umukambwe Museveni, wakomeje kuyoboza Abagande”igipindi” bidashira. Aha rero niho abasesengura ibibera muri kiriya gihugu bagereranyiriza Perezida Museveni n’umutetsi usaziye mu gikoni, mu zabukuru akaba aribwo abeshya abantu ko agiye kubatekera neza, ibyo atatetse agifite imbaraga.

Mu myaka yashize Perezida Museveni yahatanaga mu matora y’umukuru w’igihugu na Dr Kiiza Besigye , nawe utarigeze yemera ko Museveni yamurushije amajwi, ko ahubwo yamuriganyije. Ubu umukandida ugaragaza imbaraga ni uwo Bobi Wine, mu gihe Museveni w’imyaka 76, niba ariyo koko,we n’imbaraga z’umubiri zigenda zimushirana. Mu mwaka ushize Perezida Museveni yahinduye itegekonshinga rya Uganda, havanwamo imyaka ntarengwa y’uwemerewe kuyobora icyo gihugu, binamuha amahirwe yo kongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, muri manda ya 6!!

Ibihugu nka Leta zunze Ubumwe za America biherutse gutangaza ko bihangayikishijwe n’ubugizi bwa nabi bwibasira cyane cyane abayoboke b’umukandida Bobi Wine, ndetse umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika, asaba ko abayobozi bakuru muri Leta , mu ngabo na polisi ya Uganda batangira gukurikiranwa kubera ibyaha byibasira inyokomuntu bakoze.

Ibi biravugwa mu gihe hari intwaro za Uganda ziherutse gufatirwa I Mombasa muri Kenya, zishaka kwinjizwa muri Uganda rwihishwa, bikemezwa ko zari zigiye gukoreshwa mu kwica no gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa NRM.

Ubutegetsi bwa Museveni bwabuze icyo buvuga kuri ayo mahano, maze mu kinyoma busanganywe n’ ikimwaro cyinshi,  bati izo ntwaro zari iz’uRwanda . Hari andi makuru yizewe ahamya ko mu guhohotera inzirakarengane ziharanira  demokarasi muri Uganda, inzego z’umutekano n’iz’ubutasi zifatanya n’abayoboke ba wa mutwe w’iterabwoba, RNC ya Kayumba Nyamwasa, batorezwa aho muri Uganda. Izo ntwaro zafatiwe muri Kenya rero zaba zari zishyiriwe RNC, ngo ikomeze yimenyereze kwica ihereye ku Bagande, hanyuma izanazikoreshe ihungabanya umutekano w’uRwanda.

Abanyamadini n’amatorero muri Uganda, barangajwe imbere na Musenyeri  Cyprian Kizito Lwanga, akaba na Arikiyepisikope wa Kampala, bamaze gusaba Guverinoma ko amatora ateganyijwe muri Mutarama umwaka utaha wa 2021, asubikwa, ngo kubera icyorezo cya Covid-19, ariko mu by’ukuri bakaba barabwiye Perezida Museveni ko bahangayikishijwe n’imvururu zaranze igihe cyo kwiyamamaza, ibintu bikaba bishobora kuba bibi kurushaho mu matora na nyuma yaho. Museveni aherutse kuzamura mu ntera abayobozi mu gisirikari ahereye ku bavugwa mu bugizi bwa nabi, harimo n’umuhungu we  Gen Muhoozi  Kainerugaba yashinze umutwe w’ingabo zidasanzwe, zinarinda umuryango wa Museveni. Abahanga muri politiki basanga Kaguta Y.Museveni azavanwa ku butegetsi n’urupfu, kuko atinya ko aramutse aburekuye yakurikiranwaho ibyaha birimo imfu z’abantu, ruswa n’ibindi bitabarika.

2020-12-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kandida Perezida Robert Kyagulanyi Uzwi nka Bobi Wine, yafashwe na Polisi arafungwa i Luuka ari mu bikorwa byo kwiyamamaza

Kandida Perezida Robert Kyagulanyi Uzwi nka Bobi Wine, yafashwe na Polisi arafungwa i Luuka ari mu bikorwa byo kwiyamamaza

Ubwanditsi 18 Nov 2020
U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

Ubwanditsi 10 May 2021
Hahishuwe Inyandiko Z’ubutasi Bw’u Bufaransa Zitunga Agatoki Abasilikare Bakuru [ Ex.FAR ] Batanze Amabwiriza  Y’ihanurwa Ry’indege Ya Habyarimana

Hahishuwe Inyandiko Z’ubutasi Bw’u Bufaransa Zitunga Agatoki Abasilikare Bakuru [ Ex.FAR ] Batanze Amabwiriza Y’ihanurwa Ry’indege Ya Habyarimana

Ubwanditsi 06 Feb 2019
Umunyarwandakazi Annie Tabura wakoreraga MTN-Uganda uherutse kwirukanwa muri Uganda yahishuye uko byamugendekeye

Umunyarwandakazi Annie Tabura wakoreraga MTN-Uganda uherutse kwirukanwa muri Uganda yahishuye uko byamugendekeye

Ubwanditsi 03 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusirikare wa Congo uherutse gufatirwa mu Rwanda yasubijwe iwabo
HIRYA NO HINO

Umusirikare wa Congo uherutse gufatirwa mu Rwanda yasubijwe iwabo

Ubwanditsi 03 Mar 2018
Nsengimana Jean Bosco ni we wegukanye umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda
IMIKINO

Nsengimana Jean Bosco ni we wegukanye umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda

Ubwanditsi 13 Nov 2017
FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda
Amakuru

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 17 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru