• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urukundo rwa Sarah Kagingo na Salim Saleh rwamuhesheje itike yo gukurira ubukangurambaga mu itangazamakuru rirwanya u Rwanda
Sarah Kagingo na Salim Saleh

Urukundo rwa Sarah Kagingo na Salim Saleh rwamuhesheje itike yo gukurira ubukangurambaga mu itangazamakuru rirwanya u Rwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Mu mwaka wa 2005, ubwo Leta ya Uganda yahaga Impapuro z’Inzira abayobozi bakuru ba FDLR barimo Ignace Murwanashyaka wahoze ari Perezida wayo ndetse na Hyacinthe Rafiki, Wellace Nzengiyumva, ibinyamakuru byo muri Uganda byarashakuje, kuburyo mu rwego rwo kwiyererutsa hari abakozi bashinzwe ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bafunzwe mu rwego rwo kwiyererutsa kuri iki kibazo. Icyo gihe ibinyamakuru The New Vision ndetse na The Monitor byanditse inkuru nyinshi kuri iki kibazo bashinja abayobozi babo gufatanya na FDLR.

Mu rwego rwo kudasubira amakosa nkayo muri 2005, Uganda yabanje yigarurira itangazamakuru binyuze mu kubaha amafaranga atubutse muri iki gihe cy’imyaka ibiri ishize ubwo yabyukije imitwe irwanya leta RNC na FDLR.  Usibye kutavuga ibikorwa byo kubangamira Abanyarwanda harimo kubahohotera n’iyicarubozo, kudashyira ahagaragara imikoranire ya Uganda na RNC ndetse na FDLR n’abandi, mubyo  ibi binyamakuru byishyuwe harimo gutambutsa inkuru  zisebya u Rwanda.

Abakuriye iki gikorwa ni inzego z’umutekano cyane cyane CMI ishinzwe iperereza, Salim Saleh murumuna wa Perezida Museveni akaba n’umujyanama we wihariye. Abashyira mu bikorwa uwo mugambi bakuriwe na Sarah Kagingo akaba n’ihabara rizwi rya Salim Saleh.

Sarah Kagingo yakoze mubiro by’umukuru w’igihugu cya Uganda, aho yoherejwe na Salim Saleh. Abakozi bandi muri Perezidansi ntibigeze bishimira namba Sarah Kagingo kubera urukundo afitanye na Salim Saleh, kuko kuribo bumvaga ko uwo Salim Saleh adashaka binyuze kuri Kagingo azahita ataha. Yadurumbanyije abakozi bose baba abasivile ndetse n’abasirikari, aho atigeze ahabwa urwandiko rw’akazwi ruzwi ndetse bivugwa ko nta mushahara wa Leta yabonye igihe cyose yakoraga muri Perezidansi ya Uganda ashinzwe itumanaho rigezweho rya Perezida Museveni. Ariko ntacyo byari bimubwiye.

Nyamara uyu Sarah Kagingo bivugwa ko yabarirwaga hagati y’ibihumbi 6-10 by’amashiringi ku munsi yo kugura bundles ya Internet kugirango abashe gukorera Museveni itumanaho. Ni ukuvuga ibihumbi 180 ku kwezi bingana n’arenze ibihumbi 60 by’amadorali. Sarah Kagingo yavugaga rikijyana ariko nyuma aza kwirukanwa.

Nyuma yo kuva muri Perezidansi yarikoreye ku giti cye kugeza igihe aboneye akazi gashyashya ko kuyobora ubukangurambaga bwo kurwanya u Rwanda abihawe na Salim Saleh. Nawe yahise ashaka abandi barimo Giles Muhame wa ChimpReports ndetse na Bob Atwine wandika Command Post. Cheque ibahemba ikaba iva muri Perezidansi ya Uganda itangwa na Molly Kamukama, umunyamabanga wihariye wa Perezida Museveni.

Usibye gushaka abandi bandika ku Rwanda, Sarah Kagingo nawe  atambutsa inyandiko zisebya u Rwanda  ku kinyamakuru cye soft power, bikajyana no kubona amasoko ajyanye na marketing cyane cyane ku bukerarugendo bwa Uganda aho abona akayabo k’amadorali.

Nguwo Sarah Kagingo uvuga rikijyana mu gihugu cya Uganda mu bijyanye n’itangazamakuru kubera ari inshoreke ya Salim Saleh.

2019-11-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyabigwi wa Arsenal, Sol Campbell yarebanye n’abanyarwanda umukino batsinzemo Manchester United ibitego 3-1

Umunyabigwi wa Arsenal, Sol Campbell yarebanye n’abanyarwanda umukino batsinzemo Manchester United ibitego 3-1

Ubwanditsi 04 Sep 2023
Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi

Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi

Ubwanditsi 20 Aug 2017
Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera

Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera

Ubwanditsi 22 Dec 2017
Kampala : Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, mu gukusanya imikono ya baringa y’abiyita abapfakazi  bafashwa na Self-Worth Initiative-SWI, babeshya ko abantu babo bashimuswe n’u Rwanda

Kampala : Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, mu gukusanya imikono ya baringa y’abiyita abapfakazi  bafashwa na Self-Worth Initiative-SWI, babeshya ko abantu babo bashimuswe n’u Rwanda

Ubwanditsi 16 Mar 2020

Igitekerezo kimwe

  1. rwasubutare
    November 25, 20198:02 am -

    Abaswayile bavuga ko “umuntu ukuze iyo akora ibya cyana aba atari mukuru ntabe n’umwana ahubwo aba ari umupfu” murindire aka bariya bantu bose bikorereza u Rwanda muminsi mike muzaba mwiyumvira. Ubu njye natangiye kubasabira kuko bari hafi gusarura. u Rwanda ntabwo rwikorerezwa abakuze bose barabizi.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda:Abakobwa batari baryamana n’ Abasore (Amasugi) bagiye kujya bahembwa
HIRYA NO HINO

Uganda:Abakobwa batari baryamana n’ Abasore (Amasugi) bagiye kujya bahembwa

Ubwanditsi 27 Jan 2017
RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni
INKURU NYAMUKURU

RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni

Ubwanditsi 09 Jul 2018
Ni nde uzasimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL
POLITIKI

Ni nde uzasimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL

Ubwanditsi 26 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru