• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Byari amarira n’agahinda mu gusezeraho bwa nyuma Alexia Mupende wishwe atewe icyuma mu ijosi-AMAFOTO

Byari amarira n’agahinda mu gusezeraho bwa nyuma Alexia Mupende wishwe atewe icyuma mu ijosi-AMAFOTO

Ubwanditsi 13 Jan 2019 HIRYA NO HINO

Alexia Mupende wari ufite izina rikomeye mu Rwanda mu kumurika imideri, yasezeweho bwa nyuma mu muhango waranzwe n’amarira n’agahinda ku nshuti, abavandimwe, abo babanye, abo bakoranye n’abandi bazirikana urukundo rwinshi rwaranze uyu mukobwa mu gihe yari amaze ku Isi.

Kuya 08 Mutarama 2019 ni bwo Umunyamideli Alexia Uwera Mupende yiciwe mu rugo rw’iwabo i Kanombe mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, inkuru y’urupfu rwe yashenguye benshi babanye nawe. Bikekwa ko yishwe n’umukozi wakoraga mu rugo iwabo, ndetse hari amakuru avuga ko yamwishe amaze kumufata ku ngufu. Kugeza n’ubu, Inzego z’umutekano zivuga ko zitarafata uwamwishe. 

Ku musezeraho bwa nyuma byabaye kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 bibera i Kanombe mu rugo aho yari yari atuye. Abo mu muryango we n’abandi baranzwe n’amarira, ikiniga n’agahinda bagaragaza ko bashenguwe bikomeye n’urupfu rw’umwana wabo witeguraga kurushinga kuya 16 Gashyantare 2018.

Alexia Uwera Mupende, yatangiye kumenyekana mu by’imideli mu mwaka wa 2012 ubwo yatsindaga irushanwa rya Rwanda Premier Model Competition. Yishwe asigaje iminsi micye ngo akore ubukwe dore ko yagombaga gukora ubukwe tariki 16 Gashyantare 2019. 

Incamake ku buzima bwe:

Nabayeho ubuzima nkaho ntazigera mpfa kandi nkagira icyizere cy’uko nzapfa mu gitondo”-Imana izi amazina yanjye. Alexia  iruhuko ridashira!

Yitwa Alexia Mupende, yari afite amazina y’amatazirano nka: Toto, Maliwaza, Ding Xiang] yabonye izuba mu 1984 mu mujyi wa Nairobi muri Kenya. Avuka kuri Alex Mupende na Rose Mupende, yari afite abavandimwe: Joy, Liliane, Ritah, Fred, Nicholas ndetse na Alex.

Amashuri abanza yize Lavington mu Mujyi wa Nairobi ndetse na Camp Kigali. Amashuri yisumbuye yiza Namasagali College ndetse na St.Lawrence. Yabonye ‘Diploma’ mu bijyanye na ‘Computer Science’ yakuye muri KIST, impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yayikuye muir Mt.Kenya University aho yize ‘Business information technology’.

Yagiriwe umugisha wo kubona umukunzi ndetse yiteguraga kurushinga kuya 16 Gashyantare 2019. Mu buzima bwe, yabayeho yiyegurira Imana. Yakunze umuryango we ndetse awuzanira umugisha. Paji y’ubuzima bwe yayimaze mu bijyanye no kumurika imideli. 

Yari umunyagikundiro, yiyoroshya mu migirire ye. Ntiyaciraga abandi imanza, yabagaho ubuzima bwo kwakira buri wese uko ari. Yahoraga azirikana iminsi mikuru y’amavuko y’abandi, ndetse akibutsa abo mu muryango we n’abandi baziranyi kwifuriza isabukuru nziza abayigize.

Yakundaga koga, guseka bidashira, akunda abanna…Yari azwi nk’uko utunze ‘dreadlocks’ ndetse yazimaranye hafi imyaka icumi. Ibitaho yaherukaga gusoma cyitwa ‘The Enomous Bean’ ubanza ari nayo mpamvu yakundaga kuvuga ‘Cool Bean’. Yari Malayika kuri iyi isi, agiye hakiri kare, ndetse twizeye ko yicaye iburyo bw’Imana.

Src Inyarwanda.com

2019-01-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

USA: Umubyinnyi Uwase Sacha uherutse kugwa mu mpanuka yashyinguwe

USA: Umubyinnyi Uwase Sacha uherutse kugwa mu mpanuka yashyinguwe

Ubwanditsi 18 Sep 2018
RDF yatangiye kwandika abashaka kuba aba Ofisiye

RDF yatangiye kwandika abashaka kuba aba Ofisiye

Ubwanditsi 20 Aug 2018
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

RUSHYASHYA 07 Apr 2026
Abantu 652 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha mu byumweru umunani

Abantu 652 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha mu byumweru umunani

Ubwanditsi 24 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyabaye Kuri Bobi Wine Bigaragaza Ko Besigye Ari Umwe Mu Mishinga Ya Museveni- Ykee Benda
Mu Mahanga

Ibyabaye Kuri Bobi Wine Bigaragaza Ko Besigye Ari Umwe Mu Mishinga Ya Museveni- Ykee Benda

Ubwanditsi 21 Aug 2018
Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru

Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 20 Mar 2024
Umukwabu wiswe Usalama III wafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro karengeje miliyoni  78
Mu Mahanga

Umukwabu wiswe Usalama III wafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro karengeje miliyoni 78

Ubwanditsi 08 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru