• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kagame yasobanuye uburyo yagiriwe inama yo kuyobora nka Putin w’u Burusiya

Kagame yasobanuye uburyo yagiriwe inama yo kuyobora nka Putin w’u Burusiya

Ubwanditsi 01 Nov 2017 Mu Rwanda

Umukuru w’Igihugu aravuga uburyo yagiriwe inama yo kuva ku butegetsi agakomeza gufasha uwamusimbuye, ariko nyuma akazongera kuba Perezida.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 21 y’umuryango Unity Club Intwararumuri.

Yasobanuye uburyo hari abazungu bigeze kumubwira ko akwiye kuva ku butegetsi akabuha undi muntu ariko ngo hashira igihe akazongera akaba Perezida. Aho ngo bamubwiraga ko akwiye kubikora nk’uko Perezida w’u Burusiya Vradimir Putin yabikoze.

Abo bazungu ngo bamugiriye iyi nama igira iti “Ese ntiwava ku butegetsi, ugaha undi muntu akayobora ariko ukazajya uba ari wowe uyobora ariko utagaragara. Hashira igihe ukazagaruka ukongera ukayobora.”

Perezida Kagame avuga ko yahise abwira abo bazungu ngo iyo nama arayakiriye ahita ababaza ngo niba nta yindi nama ya kabiri bamugira.

Ngo banamuhaye amazina ya bamwe mu bayobozi bagakwiye kumusimbura, ariko ngo akazajya abaha amabwiriza y’ibyo bakora, nyuma akazongera kugaruka ku butegetsi.

Nyuma yo kumva izo nama yagiriwe, Perezida Kagame yababajije ni ba nta yindi nama ya gatatu bamuha, ntibagira iyo bamugira.

Yagize ati “Narababwiye nti, mwampaye amahitamo abiri, murambwira kugira uwo nigana, mukanambwira ngo nishakire unsimbura noneho njye muha amabwiriza agomba kugenderaho. Kandi mwe murabyemera, kandi mwebwe muvuga ko muri aba mbere muri demukarasi kandi ari namwe muyitwigisha, demukarasi ni uko muyikora? Noneho mukaba ari mwe munampitiramo abazansimbura? Ese ni uko iwanyu mukora muri demukarasi? Iyo ni yo demukarasi mushaka kutwigisha?”

Perezida Kagame avuga ko abazungu badatekereza ku Rwanda ahubwo batekereza ku bayobozi barwo gusa bagamije uburyo babakoresha uko bishakiye.

Ati “Ntabwo iri igihugu nk’u Rwanda, ntabwo ari abanyarwanda, bakubwira demukarasi, bakakubwira uburenganzira bwa muntu, bakakubwira iki ariko ntabwo bajya batekereza abaturage. Ibyo ni byo bakora mu by’ukuri. Batekereza inyungu zabo gusa, inyungu bakura mu gukoresha abayobozi b’ibihugu. Uko ni ko kuri guhari, nta kindi kitari icyo.”

Avuga ku matora Perezida Kagame yavuze ko ibyabaye ari abanyarwanda babikoze, aho ngo nta n’undi ukwiye kubagira inama y’icyo bakwiye gukora.

Yanavuze ku muryango HRW uharanira uburenganzira bwa muntu uhora ushinja u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bw’abantu, avuga ko we ubwe yubahiriza uburenganzira kurusha abo babyiyitirira.

Yagize ati “Nubahiriza uburenganzira bwa muntu kurusha ibyo wowe ukora byo kwirirwa uvuga gusa. Nashyize ubuzima bwanjye mu kaga kuko naharaniraga uburenganzira bwanjye, kubera n’uburenganzira bw’abanyarwanda, ntabwo nitaye kuri abo birirwa bavuga gusa. Abo birirwa bavuga ko barengera uburenganzira bwa muntu ni na bo bavanye ingabo zabo hano mu gihugu igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga.”

Yunzemoa ati “None bakavuga ngo baharanira uburenganzira bwa muntu? Bakaba ari bo bavuga demukarasi, bavuga ibyo byose bidafite agaciro. Bakuye ingabo hano kandi njyewe nari ndi hano ndi kurwana. None bari kwandika ngo Kagame abangamira uburenganzira bwa muntu, ngo ndi umunyagitugu… Aba banyarwanda mwababaza, mwa bayobozi mwe muzabaze abaturage, iyo baba atari bo bansabye kubayobora, nari kujya iwanjye, ubu noneho mfite iwacu, iwacu ni mu Rwanda, twarabiharaniye. “

Avuga ko afite umutimana ndetse n’uburenganzira bwo kurwanya uwo ari we wese, aho ngo adashobora kugira umuntu n’umwe yihanganira wahirahira kumukora mu jisho.

Perezida Kagame kandi yanasobanuye ko mu bateguye Jenoside ba mbere ari abanyamahanga babeshya ngo barigisha uburenganzira bwa muntu. Avuga ko ari na bo bakoresha ibitangazamakuru mpuzamahanga kugira ngo bandike ibinyoma ku Rwanda.

Yagize ati “Nta na rimwe uzigera ubona bandika inkuru zivuga uburyo u Rwanda rwatereranywe na Loni ndetse n’ibindi bihugu byigisha abantu uburenganzira bwa muntu. Ntabwo bashobora kubyandika. Ni njyewe bandika , bandika ko abahigwaga ari bo babaye abicanyi”.

Avuga ko ari imbaraga z’Abanyarwanda zakuye igihugu mu icuraburindi, aho ngo ntacyo abo banyamahanga bigeze bakora ngo babe barukura mu kaga rwari rurimo.

Umukuru w’Igihugu yanavuze ko ubwo yageraga mu Rwanda muri 1990, yasanze Abanyarwanda bahabwa ibyo kurya n’Ishami rya Loni rishizwe ibiribwa ndetse na USAID. Avuga ko icyo gihe ubuhinzi butahabwaga agaciro.

Yasobanuye ko muri 2007 ari bwo ubuhinzi bwinjiye mu rwego ruteza imbere igihugu. Kuzamura urwego rw’ubuhinzi abanyamahanga babyise gukoresha igitugu.

Ubumwe bw’Abanyarwanda aho bugeze ngo ni a ho kwishimira, aho ngo umuntu yiryamira iwe ntihagire uza kumukomangira amubaza ubwoko bwe, bitandukanye no mu myaka yashize aho uwo babazaga ubwoko bahitaga banamujyana bakamwica. Avuga ko ibyo byakorwaga ku manywa y’ihangu ndetse ubikoze ntabikurikiranweho n’amategeko.

Mu mbwirwaruhamwe zitandukanye Perezida Kagame akunze kugaragaza ko Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika muri rusange bakwiye gukora ibibabereye bagaharanira ko umugabane wabo wabo watera imbere aho guhanga amaso ku banyamahanga batabifuriza icyiza na gato.

-8524.jpg

-8525.jpg

-8526.jpg

2017-11-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Ubwanditsi 08 Jan 2022
Kigali Investment Company niyo yegukanye umuturirwa wa Rujugiro [ Yavuguruwe ]

Kigali Investment Company niyo yegukanye umuturirwa wa Rujugiro [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 25 Sep 2017
Nyuma y’igikorwa cyagizwe ubwiru kugeza ku munota wa nyuma cyo gufata umuterankunga wa Jenoside Kabuga Felicien, u Bufaransa bwaba bugiye gushyira inyandiko zabwo kuri Jenoside ahabona

Nyuma y’igikorwa cyagizwe ubwiru kugeza ku munota wa nyuma cyo gufata umuterankunga wa Jenoside Kabuga Felicien, u Bufaransa bwaba bugiye gushyira inyandiko zabwo kuri Jenoside ahabona

Ubwanditsi 06 Jun 2020
U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball, Ikipe y’igihugu y’abagabo n’abagore ihabwa Umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres nk’umutoza mukuru

U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball, Ikipe y’igihugu y’abagabo n’abagore ihabwa Umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres nk’umutoza mukuru

Ubwanditsi 04 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yafunguye imurikagurisha mpuzamahanga muri Tanzania, abacuruzi arabahanura
Mu Mahanga

Perezida Kagame yafunguye imurikagurisha mpuzamahanga muri Tanzania, abacuruzi arabahanura

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Depite Mukayisenga
Mu Rwanda

Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Depite Mukayisenga

Ubwanditsi 15 Jun 2017
Uganda: Buri mudepite watoye yego ku ikurwaho ry’ingingo ya 102 mu Itegekonshinga yahawe umurinzi ufite imbunda
POLITIKI

Uganda: Buri mudepite watoye yego ku ikurwaho ry’ingingo ya 102 mu Itegekonshinga yahawe umurinzi ufite imbunda

Ubwanditsi 04 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru