• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kicukiro: Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa kwica atwitse mushiki we babyaranye

Kicukiro: Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa kwica atwitse mushiki we babyaranye

Ubwanditsi 27 Oct 2016 Mu Mahanga

Umugabo witwa Niyitegeka Saidi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo mu Karere ka Kicukiro akurikiranyweho kwica atwitse mushiki we witwa Itangishaka Monique aho binavugwa ko bari barabyaranye.

Ku wa Kabiri tariki ya 25 Ukwakira 2016, ni bwo Niyitegeka Saidi yatawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko ashobora kuba ariwe watwitse inzu iherereye mu Kagari ka Kanserege, mu Murenge wa Gikondo aho Itangishaka Monique bivugwa ko ari mushiki we basangiye se yari atuye.

Iyo nzu Itangishaka yari atuyemo yahiye saa cyenda n’igice z’ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ukwakira 2016.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Spt Hitayezu Emmanuel yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo Niyitegeka Saidi yatawe muri yombi aho acyekwaho gutwika inzu yari ituwemo n’umugore babyaranye.

-4497.jpg

Spt Hitayezu Emmanuel

Yagize ati “ Tukimara kumenya ko hari inzu yahiye byabaye ngombwa Polisi ihita ijyayo isanga koko yahiye, ariko noneho duhabwa amakuru y’uko harimo abantu babiri barimo Itangishaka n’umukozi we ku buryo ako kanya byadusabye guhita tujya kuri CHUK aho barwariye dusanga bamerewe nabi.”

Gusa Itangishaka yaguye mu bitaro bya CHUK ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri ndetse n’umukozi we akaba ariho arwariye bikomeye.

Spt Hitayezu yongeyeho ko polisi yahise itangira iperereza ita muri yombi Niyitegeka Saidi bitewe n’amakuru atandukanye yari yahawe agaragaza ko ariwe ushobora kuba yaratwitse iriya nzu.

Yanemeje amakuru avuga ko Itangishaka yari yarabyaranye na Niyitegeka agira ati “Nibyo bivugwa ko babyaranye umwana ariko icyo gihe inzu ishya uwo mwana ntiyari ahari.”

Niyitegeka Saidi aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

-4498.jpg

Itangishaka Monique RIP

2016-10-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Papa  yasabye  imbabazi ku byaha abihayimana bakoreye mu gihugu cya  Chili

Papa  yasabye  imbabazi ku byaha abihayimana bakoreye mu gihugu cya  Chili

Ubwanditsi 17 Jan 2018
Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi.

Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi.

Ubwanditsi 25 May 2021
Uganda: Imvururu zishingiye ku butaka zaguyemo umwe, inzu 100 ziratwikwa

Uganda: Imvururu zishingiye ku butaka zaguyemo umwe, inzu 100 ziratwikwa

Ubwanditsi 19 May 2018
Abanyarwanda baba i Kinshasa basabwe kwitwararika mu gihe cy’amatora yo muri RDC

Abanyarwanda baba i Kinshasa basabwe kwitwararika mu gihe cy’amatora yo muri RDC

Ubwanditsi 04 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: HRW ngo ibya referendum bimaze kugwamo 15
INKURU NYAMUKURU

Burundi: HRW ngo ibya referendum bimaze kugwamo 15

Ubwanditsi 19 May 2018
RwandAir yasobanuye Impamvu yasohoye Umugenzi  w’Umugande mu ndege yayo
ITOHOZA

RwandAir yasobanuye Impamvu yasohoye Umugenzi w’Umugande mu ndege yayo

Ubwanditsi 29 Jun 2017
Ishyamba si ryeru mu mpuzamashyaka ‘CNARED’ y’abarwanya Leta ya Nkurunziza
INKURU NYAMUKURU

Ishyamba si ryeru mu mpuzamashyaka ‘CNARED’ y’abarwanya Leta ya Nkurunziza

Ubwanditsi 02 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru