• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rusizi: Hanogejwe ubufatanye mu bukangurambaga hagati ya Polisi n’abanyamakuru

Rusizi: Hanogejwe ubufatanye mu bukangurambaga hagati ya Polisi n’abanyamakuru

Ubwanditsi 05 May 2016 Mu Mahanga

Nyuma y’inama yari yateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo y’igihugu y’itangazamakuru(RMC), Polisi y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa mu kwezi gushize, aho habayeho ibiganiro birambuye hagati y’abapolisi n’abanyamakuru kandi hakigwa ku ruhare rw’umupolisi mu gufasha abanyamakuru gutunganya akazi bashinzwe byose mu nyungu z’abanyarwanda,ubu bufatanye n’ubwumvikane ku mikoranire bwakomereje no mu yindi mitwe ya Polisi y’u Rwanda mu Ntara zitandukanye.

Ni muri urwo rwego ku italiki ya 2 Gicurasi, hanizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umurimo, kuri sitade ya Rusizi, habaye umukino wahuje abapolisi bakorera muri aka karere ndetse n’abanyamakuru bakorera kuri Radiyo y’abaturage ya Rusizi,ukaba wararangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Nyuma y’uwo mukino habaye ibiganiro byari bigamije kunoza ubufatanye hagati y’abakorera izo nzego , ikiganiro cyayobowe na n’uwari uhagarariye umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi, Inspector of Police (IP) Emmanuel Musafiri wagize ati:”

Ubuyobozi bwacu bwo bwabonye ko ubufatanye hagati y’abapolisi n’abanyamakuru ari inkingi ikomeye mu bukangurambaga bugenewe abaturage, natwe uyu munsi nibyo turimo gushimangira.”

IP Musafiri usanzwe ushinzwe ubugenzacyaha mu karere ka Rusizi yakomeje avuga ko nyuma y’inama yari yahuje abapolisi n’abanyamakuru I Kigali, kandi ibyayivuyemo bikaba byaragejejwe ku bapolisi bose, yizera ko abapolisi bamaze kugera ku ntera y’imyumvire yo hejuru ku byo umunyamakuru akeneye ku mupolisi.

IP Musafiri yagize ati:” Polisi ihorana ubutumwa butandukanye bugenewe abaturage muri gahunda yo gukumira no kurwanya ibyaha, uretse ubutangirwa mu nama , ubundi butangirwa mu itangazamakuru ritaandukanye, irya radiyo niryo rikurikirwa cyane, murumva ko iyo muduhaye umwanya tukabutanga cyangwa mukabutanga ubwanyu, bifasha abakurikira radiyo yanyu n’igihugu muri rusange.”

IP Musafiri yarangije ashima abakozi ba Radiyo y’abaturage ya Rusizi n’abanyamakuru muri rusange ku bufatanye busanzwe hagati y’impande zombi, asaba ko bwakomeza.

Lambert Nkundineza, umuyobozi wa Radiyo y’abaturage ya Rusizi mu ijambo rye, yashimiye Polisi ikorera mu karere ka Rusizi ku bufatanye basanzwe bagirana aho yagize ati:”Twese tugomba gusenyera umugozi umwe kuko ibyo dukora biri mu nyungu z’abaturage, ibyo dufatanyamo cyane ni ubukangurambaga ku baturage kandi koko ni inkingi ikomeye ku mutekano, ku ruhande rwacu tuzakomeza kubushyigikira.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu, imikoranire y’abapolisi n’abanyamakuru itakirangwamo urwikekwe aho yagize ati:” Bitandukanye no mu minsi yashize, ubu umunyamakuru yishimira gukorera no gutara amakuru aho umupolisi ari kuko hari icyizere ko imyumvire yahindutse ku mpande zombi , aharangwaga ubushyamirane ubu hari ubwuzuzanye.”

Nkundineza yarangije asaba ko ubufatanye bwakomeza ndetse bukiyongera kugira ngo umuturarwanda akomeze agire ubumenyi ku gukumira no kurwanya ibyaha biciye no mu itangazamakuru.

RNP

2016-05-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Niduhitamo guhangana, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza –Perezida Kagame

Niduhitamo guhangana, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza –Perezida Kagame

Ubwanditsi 05 Nov 2016
RDC: Imirwano ikomeye iri kubera mu Mujyi uhana imbibi n’u Burundi

RDC: Imirwano ikomeye iri kubera mu Mujyi uhana imbibi n’u Burundi

Ubwanditsi 30 Sep 2017
Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

RUSHYASHYA 10 Dec 2025
Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi

Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi

RUSHYASHYA 24 Feb 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida wa Benin  Patrice Talon arasesekara i Kigali kuri uyu wa mbere
Mu Mahanga

Perezida wa Benin Patrice Talon arasesekara i Kigali kuri uyu wa mbere

Ubwanditsi 28 Aug 2016
Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera
Amakuru

Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera

Ubwanditsi 31 Oct 2021
Loni yashavujwe n’ihutazwa ry’abaturage n’abihayimana bigaragambyaga bamagana Kabila
POLITIKI

Loni yashavujwe n’ihutazwa ry’abaturage n’abihayimana bigaragambyaga bamagana Kabila

Ubwanditsi 23 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru