• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»AMANOTA YASOHOTSE : “SMS” n’urubuga rwa REB nibyo biri kwifashishwa mu kureba amanota y’bizamini

AMANOTA YASOHOTSE : “SMS” n’urubuga rwa REB nibyo biri kwifashishwa mu kureba amanota y’bizamini

Ubwanditsi 09 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Minisiteri y’uburezi yashyize hanze ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (Primaire) n’iby’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc-Commun) mu mwaka w’amashuri wa 2016-2017. Abo mu mashuri abanza batsinze kuri 86% mu gihe abasoje ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ari 89%.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuri uburezi (REB) kiratangaza ko uburyo busanzwe bukoresha mu kureba amanota butahindutse, aho umuntu ashobora gukoresha ubutumwa bugufi cyangwa agasura urubuga rwa REB akareba amanota y’umwana.

REB itangaza ko ushaka gukoresha ubutumwa bugufi bwa telefoni yandika CODE ye ahagenewe ubutumwa, akohereza kuri 489.

Naho uwasuye link igaragara ku rubuga rwa internet rwa REB ari rwo www.reb.rw akajya ahagenewe kureba amanota akandikamo CODE ye n’icyiciro yigagamo ubundi agahita areba amanota.

Hagati aho 3% by’abana biyandikishije mu bizamini bya Leta mu mashuri abanza ntibakoze ibizamini bisoza icyo cyiciro.

Umunymabanga wa Leta muri Mineduc ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi, yavuze ko biterwa ahanini n’imiryango yimukira hirya no hino mu gihugu ndetse n’uburwayi kuri bamwe.

Mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye abatarakoze bariyandikishije ni 1%.

Muri rusange mu Rwanda guta amashuri biri kuri 3%.

Mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, hari hakoze abanyeshuri 86 837 barimo abakobwa bari 45 198 n’abahungu bagera  41 639.

Muri iki kiciro, abakobwa batsinze ku kigero cya 52,05%, naho abahungu batsinda kuri 47,95% mu gihe mu mwaka w’amashuri wa 2015-2016 abakibwa bari batsinze kuri 52,1%, abahungu bari 47,9%.

Abanyeshuri bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza bariyongereye kuko mwaka w’amashuri wa 2015-2016 bari 159 785 mu gihe mu mwaka wa 2016-2017 hakoze 196 873 barimo abakobwa 109 329 n’abahungu  87 544.

Ku kigero cyo gutsinda bisa nk’aho nta cyahindutse kuko muri 2015-2016 abakobwa bari batsinze kuri 55,1% naho abahungu batsinda kuri 44,9% mu gihe muri uyu mwaka wa 2016-2017 abakobwa batsinze kuri 55,5%, abahungu batsinda kuri 44,5%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi yasobanuye ko gutsinda cyane bigendanye n’ubwitabire buri hejuru bw’abana biga aho ubu byabaye itegeko n’uburenganzira bw’umunyarwanda bitakiri ubushake.

Yakomeje avuga ko n’ubukangurambaga bwagize uruhare mu kuzamura imibare y’abanyeshuri bakora ibizamini bya leta.

2018-01-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Hatangijwe Amasengesho Adasanzwe Yo Gusabira Gen Kale Kayihura Wahoze Akuriye Igipolisi

Uganda: Hatangijwe Amasengesho Adasanzwe Yo Gusabira Gen Kale Kayihura Wahoze Akuriye Igipolisi

Ubwanditsi 13 Aug 2018
Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Ubwanditsi 27 Sep 2023
“Nta muntu waturemye, nta n’uwaturemeye, twaremwe n’Imana” – Perezida Paul Kagame

“Nta muntu waturemye, nta n’uwaturemeye, twaremwe n’Imana” – Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 07 Nov 2021
Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Ubwanditsi 03 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Burundi buragana he? Ibiganiro bimaze ibyumweru bibiri birangiye nta masezerano ashyizweho umukono
INKURU NYAMUKURU

U Burundi buragana he? Ibiganiro bimaze ibyumweru bibiri birangiye nta masezerano ashyizweho umukono

Ubwanditsi 08 Dec 2017
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze impamvu nyamukuru yatumye adahamagara Bakame
IMIKINO

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze impamvu nyamukuru yatumye adahamagara Bakame

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Kuki Urupfu Rwa Karegeya  Rwakurikiwe N’umwijima Mu Mubano Wa Afurika Y’Epfo N’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Kuki Urupfu Rwa Karegeya Rwakurikiwe N’umwijima Mu Mubano Wa Afurika Y’Epfo N’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru