• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»AMANOTA YASOHOTSE : “SMS” n’urubuga rwa REB nibyo biri kwifashishwa mu kureba amanota y’bizamini

AMANOTA YASOHOTSE : “SMS” n’urubuga rwa REB nibyo biri kwifashishwa mu kureba amanota y’bizamini

Ubwanditsi 09 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Minisiteri y’uburezi yashyize hanze ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (Primaire) n’iby’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc-Commun) mu mwaka w’amashuri wa 2016-2017. Abo mu mashuri abanza batsinze kuri 86% mu gihe abasoje ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ari 89%.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuri uburezi (REB) kiratangaza ko uburyo busanzwe bukoresha mu kureba amanota butahindutse, aho umuntu ashobora gukoresha ubutumwa bugufi cyangwa agasura urubuga rwa REB akareba amanota y’umwana.

REB itangaza ko ushaka gukoresha ubutumwa bugufi bwa telefoni yandika CODE ye ahagenewe ubutumwa, akohereza kuri 489.

Naho uwasuye link igaragara ku rubuga rwa internet rwa REB ari rwo www.reb.rw akajya ahagenewe kureba amanota akandikamo CODE ye n’icyiciro yigagamo ubundi agahita areba amanota.

Hagati aho 3% by’abana biyandikishije mu bizamini bya Leta mu mashuri abanza ntibakoze ibizamini bisoza icyo cyiciro.

Umunymabanga wa Leta muri Mineduc ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi, yavuze ko biterwa ahanini n’imiryango yimukira hirya no hino mu gihugu ndetse n’uburwayi kuri bamwe.

Mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye abatarakoze bariyandikishije ni 1%.

Muri rusange mu Rwanda guta amashuri biri kuri 3%.

Mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, hari hakoze abanyeshuri 86 837 barimo abakobwa bari 45 198 n’abahungu bagera  41 639.

Muri iki kiciro, abakobwa batsinze ku kigero cya 52,05%, naho abahungu batsinda kuri 47,95% mu gihe mu mwaka w’amashuri wa 2015-2016 abakibwa bari batsinze kuri 52,1%, abahungu bari 47,9%.

Abanyeshuri bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza bariyongereye kuko mwaka w’amashuri wa 2015-2016 bari 159 785 mu gihe mu mwaka wa 2016-2017 hakoze 196 873 barimo abakobwa 109 329 n’abahungu  87 544.

Ku kigero cyo gutsinda bisa nk’aho nta cyahindutse kuko muri 2015-2016 abakobwa bari batsinze kuri 55,1% naho abahungu batsinda kuri 44,9% mu gihe muri uyu mwaka wa 2016-2017 abakobwa batsinze kuri 55,5%, abahungu batsinda kuri 44,5%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi yasobanuye ko gutsinda cyane bigendanye n’ubwitabire buri hejuru bw’abana biga aho ubu byabaye itegeko n’uburenganzira bw’umunyarwanda bitakiri ubushake.

Yakomeje avuga ko n’ubukangurambaga bwagize uruhare mu kuzamura imibare y’abanyeshuri bakora ibizamini bya leta.

2018-01-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu,  Abanyamahanga  bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu, Abanyamahanga bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

Ubwanditsi 11 Feb 2019
CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 14 May 2019
U Burundi burataka igihombo cyo kwimwa kwakira inama ya COMESA bwateguraga

U Burundi burataka igihombo cyo kwimwa kwakira inama ya COMESA bwateguraga

Ubwanditsi 28 May 2018
Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Ubwanditsi 17 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yahuye na Emmanuel Macron w’u Bufaransa mu Buhinde
POLITIKI

Perezida Kagame yahuye na Emmanuel Macron w’u Bufaransa mu Buhinde

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Gushyira mu gaciro:  ” Intwaro ikomeye muri politike”
INKURU NYAMUKURU

Gushyira mu gaciro: ” Intwaro ikomeye muri politike”

Ubwanditsi 05 Feb 2018
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi
Mu Rwanda

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Ubwanditsi 22 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru