• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Urukuta rutandukanya Tshisekedi n’U Rwanda akwiye kurusimbuza Ikiraro kimubanisha n’Abaturanyi bose bavuga Ikinyarwanda

Urukuta rutandukanya Tshisekedi n’U Rwanda akwiye kurusimbuza Ikiraro kimubanisha n’Abaturanyi bose bavuga Ikinyarwanda

Ubwanditsi 30 Oct 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu mpera z’icyumwerugishize, Perezida wa Repubuliha Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ubwo yari yitabiriye inama y’ibihugu bitatu bifite ibibaya binini by’amashyamba i Brazzaville. yatangaje ko hari umugambi mubisha wo kubaka urukuta rutandukanya DRC n’u Rwanda.

ni Inama yabaye guhera kuwa 26 kugeza 28 Ukwakira, iyoborwa na Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso n’uwa Brésil, Lula Da Silva.

Ibyo byose Tshisekedi yabitangaje mu gihe imirwano hagati ya M23 n’ingabo za leta, Interhamwe-Wazalendo n’abacanshuro yongeye gukaza umurego mu Burasirazuba bw’igihugu, by’umwihariko mu gace gakungahaye ku mabuye y’agaciro.

Yagize ati “Ndashaka kuvuga ko niseguye nka Perezida wa RDC, ko kuba ndi mu bibazo nk’ibi ntashishikajwe no kubaka ibiraro ahubwo ni inkuta zo kurinda abaturage bacu.”

Umupaka uhuza Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo n’u Rwanda uva mu majyaruguru ukagera mu majyepfo ku burebure bw’Ikiyaga cya Kivu. Ufite nibura kilometero 222 uvuye hafi ya Uganda ukagera mu majyepfo ku Burundi.

Tshisekedi, amaze igihe ashinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23 zihungabanya umutekano w’igihugu no gusahura umutungo kamere mu Burasirazuba bwacyo.

U Rwanda ruhakana ibirego rukavuga ko Tshisekedi yikuraho inshingano ze zo gukemura ikibazo cya M23 ndetse agashyigikira FDLR, umutwe w’iterabwoba urimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inkuru dukesha Chimpreports ivuga ko muri iyo nama Tshisekedi yamaganye ibikorwa byangiza Pariki ya Virunga aho ingabo z’igihugu cye zirwanira n’inyeshyamba za M23.

Ati “Muri Pariki ya Virunga, imwe mu byanya by’ingirakamaro ku isi, hari ibikorwa bya gisirikare biri kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima. Iki cyemezo ntabwo cyafatiwe i Washington cyangwa i Paris ahubwo ni muri Afurika ndetse i Kigali.”

Ingabo za Congo mu mpera z’iki cyumweru zakoresheje indege mu kurasa ku birindiro bya M23 muri Pariki ya Virunga, imwe mu zicumbikiye ingagi zo mu misozi zitakiboneka henshi ku isi.

Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia, imbere y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi, aherutse guhamagarira umuryango mpuzamahanga kongera ubufasha bwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu BUrasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere muri rusange.

Yavuze ko biteye impungenge kuba amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDC, ibihugu bishinjanya gushyigikira imitwe yitwaje intwaro kuri buri ruhande, ko ari ingenzi gusubira ku masezerano ya 2013 yashyiriweho umukono i Addis Ababa afata nk’ishingiro ry’amahoro n’umutekano mu karere.

Yanasabye imitwe yose yitwaje intwaro kuzirambika hasi zikubahiriza porogaramu yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa babusamiye hejuru aho bamwe bavuze ko hagakwiye kubakwa ikiraro aho kubakwa ikigutandukanya, Munyakazi Sadate ni Umutaripfana aho yagize ati “Nyuma yo kumva ibyo #Tshisekedi yatangaje ko ashaka kubaka urukuta ru mutandukanya n’u Rwanda aho kubaka Ibiraro bimuhuza narwo, nanjye hari Inama numva na muha: 1. Aho kurwana no kubaka urwo rukuta rushobora wenda no gusenyuka, na mugira Inama agatanga ubutaka bwegereye u Rwanda bukavukamo Igihugu gishya ( KIVU REPUBLIC) bityo icyo gihugu kikamutandukanya burundu n’u Rwanda. 2. Niba adashaka kubaka Ibiraro bimuhuza n’u Rwanda na mugira Inama akubaka ibiraro bimuhuza n’ikuzimu bikazamufasha kugerayo vuba kuko mbona aribwo buturo bumukwiriye Nguko uko mbyumva uwagira indi nama yamumpera muhaye rugari.” 

Aha Munyakazi Sadate yari amwifatiye ku gahanga agaragaza ko ari we (Tshisekedi) kibazo

Ujya kwikenya Ntiyumva ihoni koko

2023-10-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru “Ubutabera bukwiriye buzahabwa Rusesabagina ndetse nabo yahekuye”

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru “Ubutabera bukwiriye buzahabwa Rusesabagina ndetse nabo yahekuye”

Ubwanditsi 21 Dec 2020
Ni iki kihishe inyuma y’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zisirisimba mu Ntara ya Cibitoke,  ku mupaka w’u Rwanda

Ni iki kihishe inyuma y’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zisirisimba mu Ntara ya Cibitoke, ku mupaka w’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Apr 2019
Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview

Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview

Ubwanditsi 10 Mar 2016
U Rwanda rwamaganye irekurwa rya Rukundo na Nahimana bahamijwe ibyaha bya Jenoside

U Rwanda rwamaganye irekurwa rya Rukundo na Nahimana bahamijwe ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 17 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”
Amakuru

Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Ubwanditsi 23 Jan 2024
Muri CAF Confederations cup, ikipe ya AS Kigali yatsinze Olympique de Missiri Sima yo mu birwa bya Comores ibitego 2-1
Amakuru

Muri CAF Confederations cup, ikipe ya AS Kigali yatsinze Olympique de Missiri Sima yo mu birwa bya Comores ibitego 2-1

Ubwanditsi 11 Sep 2021
Mu Burusiya umuriro wahitanye abasaga 64 biganjemo abana
Mu Mahanga

Mu Burusiya umuriro wahitanye abasaga 64 biganjemo abana

Ubwanditsi 26 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru