• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.

Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.

Ubwanditsi 11 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Amakuru yizewe ava muri Santrafrika ndetse no mu nzego z’umutekano muri Uganda ubwaho, aravuga ko Perezida Yoweri K. Museveni yohereje abasirikari gufasha inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Santrafrika, zikaba zihanganye n’ingabo za Loni zagiye kubumbatira amahoro n’umutekano muri icyo gihugu.

Izo nyeshyamba ziyobowe n’uwitwa François Bozizé wigeze kuba Perezida wa Santrafrika, nyuma aza gutuzwa rwihishwa muri Uganda, ari naho yongeye gutera aturuka mu mpera z’umwaka ushize. Mu ngabo za Loni ziri muri Santrafrika harimo n’iz’u Rwanda, RDF, ndetse aho izo nyeshyamba zigabiye ibitero, URwanda rwongereye umubare w’ingabo muri icyo gihugu, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi bifitanye.

Perezida Museveni rero ajya gukora amahano yo kujya kurwanya ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro, ngo yumvaga ari umwanya mwiza wo kwihimura kuri RDF, doreko atajya agoheka iyo yibutse ibyabaye ku basirikari be i Kisangani muri  RDC, ubwo bakubitwaga iz’akabwana kubera gushotora RDF. Kuri iyi nshuro nabwo Museveni ntibyamuhiriye, kuko inyeshyamba ashyigikiye zanyagiriwe mu turere zari zigaruriye, ndetse amatora zashakaga kubangamira agenda neza mu gihugu cyose.

Ubu intero ni imwe aho muri Santrafrika, aho abaturage bavuga ibigwi by’ingabo z’uRwanda zabamuruyeho umwanzi, zikora kinyamwuga, zigashimirwa umurava n’ubusabane hagati yazo n’abaturage. Ibi rero nibyo bihora birya Museveni n’ibyegera bye, batishimira na rimwe ijabo n’ijambo uRwanda rufite ku rwego mpuzamahanga.

Si ubwa mbere Museveni yohereza abasirikari gushyigikira inyeshyamba muri Santrafrika, kuko no mu mwaka wa 2003, nabwo yoherejeyo abajya gufatanya n’umutwe witwaje intwaro wa J.Pierre Bemba, icyo gihe nabwo bakaba bararwaniriraga François Bozizé waje no gufata ubutegetsi ku ngufu. Umunyekongo J.Pierre Bemba byamuviriyemo gufungwa, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rumukurikiranyeho ibyaha by’intambara, birimo ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu, n’ubusahuzi. Aha naho abasesenguzi basanga Museveni yagombye kuba yarahaniwe ubufatanyacyaha na Bemba.

Uretse gukorwa n’ikimwaro, nubwo agira isoni nke, ubu bwo noneho Museveni akwiye no kuregwa akanakurikiranwa mu rukiko mpuzamahanga kubera icyaha gikomeye cyo kurwanya ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro.Uganda ni umunyamuryango wa Loni, guhindukira ukarwanya ingabo zayo rero, ni agahomamunwa katinyukwa na Museveni gusa!

Ikindi abasesenguzi bagarutseho ari benshi, ni ukugira inama Perezida Museveni, akigira ku mateka maze akareka gukomeza kugereranya ingabo ze, UPDF, n’ingabo z’uRwanda , RDF. Aho abasirikari ba Uganda bagiye mu butumwa bw’amahoro mu mahanga bahaboneye amasomo akakaye. Urugero ni muri Somaliya, aho UPDF yatakaje abasirikari basaga 100, ababarirwa muri 200 barakomereka bikomeye, abandi amagana bafatwa mpiri. Ingabo za Uganda kandi aho kurinda amahoro zishoye  mu mahano, arimo gusambanya abagore ku ngufu, gusahura no kugurisha intwaro mu nyeshyamba UPDF yakabaye irwanya.Ushaka kugererana UPDF na RDF azabaze icyivugo uRwanda rufite muri Darfur, muri Sudani y’Epfo, Santrafrika n’ahandi ingabo zarwo zagiye zitabara, zigasubiza ibintu mu buryo.

Uko byagenda kose, yahanirwa guhora agira uruhare mu midugararo ibera mu bindi bihugu, bikagera n’aho arwanya ingabo za Loni zigamije kurwanya iyo midugararo, yabisimbuka kubera uburangare busanzwe buzwi ku Muryango Mpuzamahanga, ibyo gushotora ingabo z’uRwanda byo Museveni n’abamushuka babireke, kuko igihe cyose azabigerageza amateka ya Kisangani azahora yisubiramo.

2021-01-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Ubwanditsi 05 Aug 2023
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ubwanditsi 21 May 2025
Uganda: Haravugwa itabwa muri yombi ry’uwagize uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi

Uganda: Haravugwa itabwa muri yombi ry’uwagize uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi

Ubwanditsi 31 May 2018
Rayon Sports, APR FC, na Kiyovu SC zatsikiye,  Police FC na Gasogi zibona intsinzi y’umunsi wa 11 wa PNL

Rayon Sports, APR FC, na Kiyovu SC zatsikiye, Police FC na Gasogi zibona intsinzi y’umunsi wa 11 wa PNL

Ubwanditsi 27 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)
POLITIKI

Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Tariki 23 Gicurasi 1994: Hatangiye agahenge k’amasaha 36
Mu Rwanda

Tariki 23 Gicurasi 1994: Hatangiye agahenge k’amasaha 36

Ubwanditsi 23 May 2018
Ifoto ya Diamond na ShaddyBoo yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga
HIRYA NO HINO

Ifoto ya Diamond na ShaddyBoo yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga

Ubwanditsi 19 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru