• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abayoboke ba Enihakore Pentecost Ministry biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha

Abayoboke ba Enihakore Pentecost Ministry biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 27 Jun 2016 Amakuru

Abayoboke ba Enihakore Pentecot Ministry bagera kuri 400 bo mu murenge wa Gahanga, ho mu karere ka Kicukiro biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ibi babyiyemeje ku itariki 25 Kamena mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana.

Ikiganiro yagiranye na bo cyabereye mu kagari ka Karembure, kikaba cyari kigamije kubasobanurira uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano.

Umuyobozi w’iri torero muri uyu murenge, Pasiteri Nyandwi Emmanuel yagize ati:”Gukumira ibyaha biri mu mahame y’Itorero ryacu. Urumva ko inama nk’iyi ari ingirakamaro kuko ibyo dukora bifite aho bihurira n’inshingano za Polisi y’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati:”Mbere y’uko abantu baba abayoboke bacu ni abenegihugu. Inshingano zacu nk’abayobozi mu itorero ryacu ni ukubigisha kwirinda icyaha aho kiva kikagera kugira ngo babe Abakristu nyabo bafitiye akamaro imiryango yabo n’igihugu muri rusange.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda kubera ko yita ku cyatuma imibereho y’abayoboke b’iri torero muri uyu murenge irushaho kuba myiza, maze ayizeza ko bazafatanya na yo kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakangurira abayoboke babo ndetse n’abandi kubyirinda.

IP Twizeyimana yabwiye abo bayoboke b’iri torero ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ibindi byaha nko gusambanya abana no gufata ku ngufu bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nka Kanyanga n’urumogi, maze abasaba kubyirinda kandi bagatanga amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababitunda.

-3067.jpg

IP Twizeyimana yasoje ashimira abitabiriye inama ngo bashobore kuganira uburyo umuryango nyarwanda wabaho utekanye anabasaba gukomeza gushimangira ubwo bufatanye cyane bicishijwe mu bukangurambaga.


RNP

2016-06-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibihe bizirikanwa by’Ivuka ry’u Rwanda rushya rwa bose rwubatswe na FPR Uhereye 1994

Ibihe bizirikanwa by’Ivuka ry’u Rwanda rushya rwa bose rwubatswe na FPR Uhereye 1994

Ubwanditsi 20 Jul 2025
Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ubwanditsi 28 Feb 2022
Inkwenene ku bahakana Bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi Bagerageje Gutagatifuza Paul Rusesabagina

Inkwenene ku bahakana Bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi Bagerageje Gutagatifuza Paul Rusesabagina

Ubwanditsi 21 Sep 2020
Inyeshyamba za FLN zongeye kwiyahura zigaba agatero-shuma mu Rwanda, ebyiri zihasiga ubuzima.

Inyeshyamba za FLN zongeye kwiyahura zigaba agatero-shuma mu Rwanda, ebyiri zihasiga ubuzima.

Ubwanditsi 24 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Raymond DUSABE azashyingurwa i Rusororo kuri uyu wa kabiri
Mu Rwanda

Dr Raymond DUSABE azashyingurwa i Rusororo kuri uyu wa kabiri

Ubwanditsi 20 Jan 2018
COVID-19: Abayobozi bakuru bigomwe umushahara wabo wa Mata
POLITIKI

COVID-19: Abayobozi bakuru bigomwe umushahara wabo wa Mata

Ubwanditsi 06 Apr 2020
Umuhanzikazi Butera Knowless agiye gukorana indirimbo n’ umuhanzi ukomeye Ben Pol
SHOWBIZ

Umuhanzikazi Butera Knowless agiye gukorana indirimbo n’ umuhanzi ukomeye Ben Pol

Ubwanditsi 27 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru