• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umukino wa 11, Rayon Sports ibura abakinnyi barenze 5 irerekeza i Gicumbi

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umukino wa 11, Rayon Sports ibura abakinnyi barenze 5 irerekeza i Gicumbi

Ubwanditsi 28 Dec 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2021 nibwo hatangira gukinwa umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere mu bagabo, mu mikino iteganyijwe ikipe ya Rayon Sports ifite abakinnyi barenze batanu ntibari bugaragare bitewe n’ibibazo bitandukanye.

Umukino ubera mu karere ka Gicumbi, ikipe yo muri aka karere ariyo ya Gicumbi FC irakira ikipe ya Gikundiro ya Rayon Sports kuri ubu idafite abakinnyi banduye Koronavirusi aribo Ndizeye Samuel, Rudasingwa Prince, Mushimiyimana Muhammed ndetse n’umunyezamu wayo Hakizimana Adolphe.

Usibye aba bakinnyi banduye COVID-19 nkuko amakuru atugeraho abivuga, umunyezamu Olivier Kwizera nawe yari amaze iminsi afite ikibazo cy’urutoki bituma adakina umukino w’ikipe ye, aha hiyongeraho kandi Mitima Isaac ndetse na Habimana Hussein uzwi nka Eto’o bahagaritswe kubera imyitwarire itari myiza.

Usibye aba bakinnyi badahari kandi andi makuru ni uko Visi-perezida wa Mbere wa Rayon Sports, Kayisire Jeacques nawe yanduye Koronavirusi.

Mu yindi mikino iri bukinwe uyu munsi, ikipe ya Marines FC i Rubavu kuri sitade Umuganda irakira ikipe ya Etoile de l’Est, naho ikipe ya Musanze FC yo irakira ikipe ya Etincelles FC kuri sitade Ubworoherane.

Muri rusange uko imikino y’umunsi wa 11 ukinwa:

Kuwa kabiri,tariki ya 28 Ukuboza 2021:
Marine FC vs Etoile de l’Est FC
Musanze FC vs Etincelles FC
Gicumbi FC vs Rayon Sports FC

Kuwa Gatatu, tariki ya 29 Ukuboza 2021:
APR FC vs Espoir FC
Police FC vs Gasogi United
Bugesera FC vs Kiyovu SC

Kuwa Kane, tariki ya 30 Ukuboza 2021:
Rutsiro FC vs Gorilla FC
AS Kigali vs Mukura VS&L

Abakinnyi batemerewe kugaragara kuri uyu munsi:
Ntibimenya Emmanuel (FitnessCoach / Etoile de l’Est FC)
Okenge Lulu Kevin (Gicumbi FC)
Nshimiyimana Imran (Musanze FC)
Bwira Bandu Olivier (Rutsiro FC)

2021-12-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama y’intekorusange ya Gicumbi FC yasize uwari Visi Perezida wayo, Niyitanga Desiré atorewe kuyiyobora

Inama y’intekorusange ya Gicumbi FC yasize uwari Visi Perezida wayo, Niyitanga Desiré atorewe kuyiyobora

Ubwanditsi 25 Oct 2022
Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange

Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange

RUSHYASHYA 13 Jul 2026
Miss Kundwa Doriane yanenzwe kwipfumuza izuru

Miss Kundwa Doriane yanenzwe kwipfumuza izuru

Ubwanditsi 16 May 2017
Ku myaka 94, Nancy Reagan Yitabye Imana

Ku myaka 94, Nancy Reagan Yitabye Imana

Ubwanditsi 07 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR
INKURU NYAMUKURU

Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR

Ubwanditsi 21 Dec 2018
Perezida w’u Bushinwa yashimiye Kagame amwizeza gukomeza umubano w’ibihugu byombi
Mu Rwanda

Perezida w’u Bushinwa yashimiye Kagame amwizeza gukomeza umubano w’ibihugu byombi

Ubwanditsi 08 Aug 2017
Abapolisi baganirijwe ku mikorananire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda
Mu Mahanga

Abapolisi baganirijwe ku mikorananire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 12 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru