• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abasirikare bakekwaho kwica umuturage basabiwe gufungwa iminsi basigaje ku Isi

Abasirikare bakekwaho kwica umuturage basabiwe gufungwa iminsi basigaje ku Isi

Ubwanditsi 08 Sep 2017 Mu Rwanda

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabiye igifungo cya burundu abasirikari babiri bakurikiranweho icyaha cyo kwica umuturage i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Urubanza mu mizi rwabaye kuri uyu wa 9 Nzeri 2017, ubushinjacyaha bwakomeje gushimangira ko Ishimwe Jean Claude na Nshimyumukiza Jean Pierre bishe babigambiriye.

Gusa abo basirikare babihakana bavuga ko bitabaraga, bakavuga ko uwo bishe bamurashe ubwo yabarwanyije ndetse anashaka kubambura imbunda.

Kuri bo ngo ibyakozwe byari uburyo bwo kwitabara, aho ngo iyo batamurasa ari we wari kubica kandi ngo bari bamaze kumufata nk’umwanzi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo ari amatakirangoyi ngo kuko uwo bita ko yabarwanyije yari umusivili wigenderaga mu muhanda ndetse ko nta n’intwaro yari yitwaje.

Muri uru rubanza hagaragayemo n’ababuranira indishyi harimo na nyina wa nyakwigendera.

Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira irya 10 Gicurasi saa sita n’igice z’ijoro, ubwo abasirikare bombi babanje guta akazi k’uburinzi bakigira mu kabari, bakamaramo isaha yose, ibintu bihamya ko n’abatangabuhamya basangiye na bo inzoga, n’ababasengereye bahamije.

Bunavuga ko bavuye mu kabari ni bwo bahuye n’abaturage bigendera babaka ibyangombwa ndetse hakaba hari n’abo bambuye amafaranga.

Ngo banatse ibyangombwa umugore utwite, ngo umugabo we abajije impamvu babyatse, Ishimwe Jean Claude ahita amurasa, nyuma Nshimyumukiza amurasa urufaya aramwica.

Umugore wa nyakwigendera Ntivuguruzwa Aime Yvan ngo yagerageje guhungira mu kabari kari hafi aho ariko Nshimyumukiza amusangayo arasamo amasasu menshi, aho ngo frigo, amacupa ndetse n’ibirahure by’inzugi byahangirikiye. Iki ngo kikaba icyaha cyo konona iby’undi ku nabi.

Umucamanza w’urukiko rwa gisirikare yavuze ko urubanza ruzasomwa ku wa 6 Ukwakira 2017.

-7938.jpg

Abasirikare bakekwaho kwica umuturage bazaburanishirizwa ahakorewe icyaha

Nyuma gato y’uko ubwo bwicanyi bukorwa RDF yafashe mu mugongo umuryango wa nyakwigendera, aho yanitabiriye igikorwa cyo kumushyingura cyabereye mu Murenge wa Kibirizi, mu Karere ka Nyanza, bizeza umuryango ngo ubutabera buzaba mu mucyo.

Gen Jack Nziza, mu izina rya RDF yihanganishije umuryango inshuti n’abavandimwe ba nyakwigendera, abizeza ko umuryango we uzabona ubutabera bukwiye, ndetse ko n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buzabahora hafi ku buryo abakoze iki cyaha bagomba guhanwa by’intangarugero.

2017-09-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kirehe: Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha

Kirehe: Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha

Ubwanditsi 28 Apr 2017
Ibitaramo bitatu bya Israel Mbonyi byari biteganyijwe mu gihugu cy’u Burundi byamaze guhagarikwa habura iminsi 16 ngo bibe

Ibitaramo bitatu bya Israel Mbonyi byari biteganyijwe mu gihugu cy’u Burundi byamaze guhagarikwa habura iminsi 16 ngo bibe

Ubwanditsi 29 Jul 2021
Perezida Museveni  n’Umuhungu we Kainerugaba bashimiye Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda

Perezida Museveni n’Umuhungu we Kainerugaba bashimiye Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda

Ubwanditsi 13 Aug 2017
“Nubwo byagaze, byange mbyirire yenda bwacya kabiri” – Perezida Ndayishimiye

“Nubwo byagaze, byange mbyirire yenda bwacya kabiri” – Perezida Ndayishimiye

Ubwanditsi 20 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Davido yigaramye umugore umushinja ko bafitanye umwana w’imyaka ine
SHOWBIZ

Davido yigaramye umugore umushinja ko bafitanye umwana w’imyaka ine

Ubwanditsi 22 Mar 2017
Minisitiri muri Israel yashimangiye umubano w’u Rwanda n’igihugu cye ubwo yakiraga Perezida Kagame
Mu Rwanda

Minisitiri muri Israel yashimangiye umubano w’u Rwanda n’igihugu cye ubwo yakiraga Perezida Kagame

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Abanyeshuri 855 basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Abanyeshuri 855 basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 19 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru